Hamaze iminsi hari amakimbirane hagati y’ingabo za Congo zizwi nka FARDC n’imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo izwi nka Wazalendo aho abagize iyi mitwe binubira ubuyobozi bwa gisirikare kubera kubizeza ibitangaza bakabashora ku rugamba bonyine FARDC igakizwa na kibuno mpamaguru, no kutabaha ibyo babemereye.
Ubuyobozi bwa Tshisekedi bukomeje guceceka kuri iki kibazo, ariko kuva mu mpera za 2023 batangiye guha intwaro n’amasasu menshi imitwe ya Wazalendo irwanya M23 nkuko tubikesha ikinyamakuru Africa Intelligence, yerekana ko izi ntwaro zatanzwe hagati y’Ukuboza umwaka ushize na Mata uyu mwaka, kandi ibyo bikaba byemezwa n’icyegeranyo giheruka cy’impuguke za Loni cyashyizwe ahagaragara muri Kamena.
Iyo nyandiko Africa Intelligence yabonye ivuga ko amatsinda agera kuri 30 akorera mu izina rya Wazalendo – bisobanura “abanyamurava” mu rurimi rw’igiswahili – cyangwa Volontaires pour la Défense de la Patrie (VDP) bahawe amasasu agera hafi kuri miliyoni ebyiri y’amoko atandukanye, hamwe n’amabombe 868. Harimo n’imbunda zirenga 300 zo mu bwoko bwa Kalashnikovs.
Uku gutanga intwaro nyinshi ku barwanyi babanje kurwanya ingabo za Congo ni ikibazo gikomeye mu minsi iri imbere. Bikazaba ikibazo gukura izi ntwaro mu baturage.
Mu rwego rwo guhosha aya makimbirane, abayobozi b’imitwe ya Wazalendo bagiye I Kinshasa bakirwa na Perezida Félix Tshisekedi muri Mata. Mu byo bashinja abasirikare ba FARDC n’abayobozi b’intara ni ukuba baranyereje inkunga bari basezeranyijwe. Ibi byiyongeraho kuba imitwe yose idafatwa kimwe harimo ubusumbane. Bamwe bahabwa ibiryo mugihe hari abandi bahabwa amafaranga menshi y’amadorali.
Mu kindi Wazalendo ishinja FARDC ni uko akenshi basigara bonyine ku rugamba kuko ingabo za FARDC zikunda kuguma ku mbunda ziremereye zirasa kure ntizegere urugamba bakizezwa kandi ko bazashimirwa nyuma y’urugamba batazi igihe ruzarangirira. Ministiri Muhindo Nzangui, Minisitiri w’iterambere ry’icyaro, nawe ufite umutwe witwaje intwaro, yari yaratangaje ko Wazalendo bazinjijwa mu gisirikari bagahabwa ibyo umusirikari wese wa FARDC abona ariko amaso yaheze mu kirere. Kuba rero Wazalendo yarahawe intwaro nyinshi ni ugushyira mu kaga umutekano wiki gihugu mugihe kiri imbere dore ko nta gikozwe bazafata FARDC nk’umwanzi.
Mu gihe Wazalendo na FARDC bakomeje gutsindwa ku rugamba bakomeje ibikorwa bibangamira abaturage.Peter Cirimwami, guverineri w’intara ya gisirikare ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Mata yahagaritse abarwanyi kwinjira muri Goma bitwaje intwaro nyuma y’ubwiyongere bw’urugomo rwakozwe n’amabandi muri uwo mujyi no mu nkambi z’impunzi ziri hafi aho.
Ikibazo cya Wazalendo ni ikibazo kizateza umutekano muke mu karere k’uburasirazuba bwa Congo igihe kirekire kuko igikorwa cyo kuzabambura intwaro kizagora umutegetsi wese uzasimbura Tshisekedi.