• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Amatakirangoyi ya ruharwa Angelina Mukandutiye imbere y’ubutabera; ngo azamenya ko ubutabera bubaho nibamuha imbabazi

Amatakirangoyi ya ruharwa Angelina Mukandutiye imbere y’ubutabera; ngo azamenya ko ubutabera bubaho nibamuha imbabazi

Ubwanditsi 23 Jul 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Ku munsi w’ejo urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwongeye kuburanisha urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be 21 harimo na Angelina Mukandutiye n’ubundi ufite igihano cya burundu kubera ibyaha bya Jneoside yakorewe Abatutsi.

Mukandutiye yabwiye urukiko ko yasabye imbabazi kandi ko nanubu akizisaba nyamara wakwinjira mu kwiregura kwe ukumva ko agitsimbaraye ku byaha yakoze no kwirengangiza nkana ibikorwa bye n’ibyumutwe yabarizwagamo muri rusange.

Mu kwiregura ati “ndakuze mfite imyaka 70 murumva koko 20 mwankatiye nayimara? Nimumbabarire menyeko ubutabera bw’u Rwanda bugira imbabazi”

Ikigaragara nuko Mukandutiye atemera ubutabera asaba imbabazi. Mu kujijisha ahakana ibyaha aregwa yavuzeko ataraziko CNRD Ubwiyunge ari ishyaka ryashakaga intambara rikaba ryarateye igihugu rikiza abaturage.

Mukandutiye yahakanye icyaha cyo gushishikariza abakobwa kujya mu gisirikari aho yavuze ko kuba abo yashishikarije igisirikare barabatwaye mu byiciro byabazwa Nizeyimana Marc yari umwe mu bayobozi bakuru b’igisirikare cya CNRD.

Yavuze ko baramutse banavuze ko gushishikariza abakobwa kujya mu gisirikare ari icyaha na cyo yacyemera kandi akagisabira imbabazi. Aha nanone Mukandutiye ntiyari yakemeye ko kwinjiza abantu mu mutwe wa gisirikari utemewe ari icyaha.

Mukandutiye yavukiye mu cyahoze ari muri Komini Giciye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi akaba yarashakanye na Jean Sahunkuye ukomoka mu muryango wa Perezida Habyarimana.

Mukandutiye afitanye isano na Colonel Gervais Rwendeye umwe mu basirikari bakuru ba Habyarimana waguye ku rugamba barwana na RPF Inkotanyi. Nibwo yahise atangira kwanga Abatutsi bityo yirukanisha uwahoze ari Conseiller wa Secteur Rugenge asimburwa n’interahamwe Odette Nyirabagenzi.

Mukandutiye yayoboye Interahamwe ndetse ashishikariza abandi kwinjira muri uwo mutwe w’inkoramaraso, wakwanga ugafatwa nk’umwanzi kuko bavugaga ko ubwo uba mu mashyaka atavuga rumwe na MRND/CDR.

Mukandutiye hamwe n’abandi bantu bagera kuri 200 bigishijwe imbunda ahahoze Secteur Rugenge ubu hubatse ibiro bya RSSB, Mukandutiye yahise ahabwa inshingano zo gutanga imbunda mu nterahamwe ndetse akaba yarafatwaga nk’umukuru w’Interahamwe muri Secteur Rugenge.

Mu bwicanyi bwa Jenoside Mukandutiye avugwamo, ni ubwabereye muri CELA kuko Jenoside igitangira abari batuye mu Kiyovu cy’abakene n’ahandi bahise bahungira muri CELA, ikigo cy’abapadiri bera cyigisha indimi, avugwa cyane mu baje gutoranya abasore bagera kuri 70 bashyirwa mu modoka bajya kwicwa.

Mukandutiye kandi niwe wakoraga urutonde rw’abatutsi ndetse akamenya aho bahungiye haba muri St Paul, Ste Famille na CELA. Mukandutiye kandi yakoranye ubwicanyi na Lt Seyoboka woherejwe mu Rwanda avuye muri Canada.

Mu bandi bishwe kubera Mukandutiye, harimo, Kameya Andre wari Umunyamabanga Mukuru wa PL akaba yari afite n’ikinyamakuru cyitwaga Rwanda Rushya.

Mukandutiye n’Interahamwe bavumbuye Kameya Kigali iri hafi gufatwa na RPF Inkotanyi, tariki ya 14 Kamena 1994 maze bamushyira mu modoka bamuhambiriye bamujyana kumwica. Nyuma yo kumuzungurutsa Rond point iri rwagati mu mujyi wa Kigali ngo azesere inkotanyi zo muri CND.

Amazina Angelina Mukandutiye, Odette Nyirabagenzi, Col Ephrem Setako, yagarutsweho cyane mu gihe cy’urubanza rwa Col Renzaho Tharcisse, Arusha, nk’abantu bari bayoboye ubwicanyi.

2021-07-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Aya nda Ataye Ku Gasi Igisambo ruharwa Ndagijimana JMV wiyemeje Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi akaba agiye kuzagwa Igihugu igicuri

Aya nda Ataye Ku Gasi Igisambo ruharwa Ndagijimana JMV wiyemeje Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi akaba agiye kuzagwa Igihugu igicuri

Ubwanditsi 13 Apr 2025
Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mahoro ku Isi mu Bufaransa

Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mahoro ku Isi mu Bufaransa

Ubwanditsi 11 Nov 2018
APR FC yatsinze Mogadishu City Club yo muri Somalia ibitego 2-1, ikomeza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League

APR FC yatsinze Mogadishu City Club yo muri Somalia ibitego 2-1, ikomeza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League

Ubwanditsi 19 Sep 2021
Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

Ubwanditsi 15 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gatsibo  : Umupolisi yarashe abapolisi bagenzi be yicamo umwe, na we araraswa
Mu Mahanga

Gatsibo : Umupolisi yarashe abapolisi bagenzi be yicamo umwe, na we araraswa

Ubwanditsi 03 Oct 2016
Ngororero: Urubyiruko rwo muri paruwasi gatolika ya Kabaya rwasabwe kugira uruhare mu gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Ngororero: Urubyiruko rwo muri paruwasi gatolika ya Kabaya rwasabwe kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 02 Feb 2016
Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye
Amakuru

Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye

Ubwanditsi 06 Jun 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru