• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Gicumbi: Abanyeshuri bigishijwe amategeko y’umuhanda n’imikoreshereze yawo

Gicumbi: Abanyeshuri bigishijwe amategeko y’umuhanda n’imikoreshereze yawo

Ubwanditsi 20 Oct 2016 Mu Mahanga

Ubukangurambaga bwahariwe kwigisha abantu batandukanye kubahiriza amategeko y’umuhanda n’imikoreshereze yawo bwatangiwe mu karere ka Gicumbi , aho abanyeshuri bahawe ikiganiro ku mategeko n’amabwiriza bigenga imikoreshereze y’umuhanda hagamijwe kwirinda impanuka ku wa 19 Ukwakira 2016 .

Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi ikaba ejo yaraganiriye n’abanyeshuri 363 bo mu Rwunge rw’amashuri Inyange Byumba(GS Inyange Byumba) hamwe n’abarimu babo ndetse n’abayobozi b’ishuri.

Uku kubahiriza amategeko y’umuhanda babyigishijwe na Inspector of Police(IP) Eugene Niyonzima ,akaba ahagarariye ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu karere ka Gicumbi.

Yabwiye abo banyeshuri ati” iyo umuntu yambuka umuhanda areba impande zombi icyarimwe. Areba ibimenyetso (amatara aho ari) bitanga uburenganzira akabyubahiriza”. Nyuma yo kwigisha abanyeshuri ayo mategeko y’umuhanda, beretswe uko bakwambuka n’aho bambukira.

Yababwiye kujya bambukira mu mirongo itambitse y’ibara ry’umweru iri mu muhanda yerekana aho abanyamaguru bemerewe kwambukira, kandi mbere yo kuyambukiranyamo bakabanza kureba iburyo n’ibumoso by’umuhanda niba nta modoka iri hafi ku buryo yambutse batahurira nayo hagati mu muhanda ku buryo byateza impanuka.

IP Niyonzima yongeyeho ati,”Kubahiriza amategeko y’umuhanda biri mu nyungu z’abakoresha umuhanda muri rusange. Ni yo mpanvu buri wese akwiye kubahiriza amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda kugirango yirinde gukora cyangwa guteza impanuka, kandi agatanga amakuru ku gihe y’umuntu uyarenzeho cyangwa ushaka kubikora.”

Yagize ati,” Impanuka zo mu muhanda zishobora rwose gukumirwa buri wese aramutse yubahirije amategeko n’amabwiriza bigenga imikoreshereze y’umuhanda.”

Yababwiye kujya bahagarika ibinyabiziga biri mu byerekezo byombi by’umuhanda bakoresheje akaboko kugirango bihagarare maze babone uko bambuka nta nkomyi kandi bagategereza kugeza bihagaze, bityo bakabona kwambuka.

-4447.jpg

Yibukije abakoresha umuhanda muri rusange kujya bahamagara nomero za Polisi y’u Rwanda zitishyurwa mu gihe babonye uwishe amategeko y’umuhanda. Izo nimero akaba ari: 112 (Ubutabazi),113 (Impanuka zo mu muhanda) na 3511(Uhohotewe n’Umupolisi).

RNP

2016-10-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye afite nyungu ki mu kubeshya amahanga abeshyera u Rwanda.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye afite nyungu ki mu kubeshya amahanga abeshyera u Rwanda.

Ubwanditsi 19 May 2021
Uganda: Uwari waketsweho Ebola yapfuye

Uganda: Uwari waketsweho Ebola yapfuye

Ubwanditsi 18 Jul 2019
CAF na RDB binjiye mu bufatanye bwo kwamamaza u Rwanda binyuze muri porogaramu ya “Visit Rwanda” ku makipe akomeye muri Afurika

CAF na RDB binjiye mu bufatanye bwo kwamamaza u Rwanda binyuze muri porogaramu ya “Visit Rwanda” ku makipe akomeye muri Afurika

Ubwanditsi 18 Oct 2023
Hitabajwe penaliti ikipe ya Misiri na Equatorial Guinea ziyongereye kuyandi 6 kugera muri 1/4 cy’igikombe cya Afurika

Hitabajwe penaliti ikipe ya Misiri na Equatorial Guinea ziyongereye kuyandi 6 kugera muri 1/4 cy’igikombe cya Afurika

Ubwanditsi 27 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FESPAD : Zao Zoba yerekanye ubuhanga mu gitaramo gifungura, Sauti Sol irinubirwa
SHOWBIZ

FESPAD : Zao Zoba yerekanye ubuhanga mu gitaramo gifungura, Sauti Sol irinubirwa

Ubwanditsi 30 Jul 2018
Rugema Kayumba  yabaye mayibobo muri Norvège [ Agahuru k’imbwa karahiye]
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Rugema Kayumba  yabaye mayibobo muri Norvège [ Agahuru k’imbwa karahiye]

Ubwanditsi 26 Apr 2018
Polisi yakuye mu rujijo abiyandikishiriza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga
Mu Mahanga

Polisi yakuye mu rujijo abiyandikishiriza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga

Ubwanditsi 12 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru