• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hakim Sahabo, Byiringiro Lague mu bakinnyi bahamagawe mu Amavubi, Kwizera Olivier mu bakinnyi basigaye bagarutsweho   |   16 Mar 2026

  • Ibikorwa bya RDF muri Mozambique nibikomeza gukerenswa U Rwanda ruzafata icyemezo gikomeye cyo Kuzicyura   |   15 Mar 2026

  • Ku bufatanye bwa FERWAFA na CAF, Abatoza 25 b’abanyarwanda barimo abagore 5 batangiye amasomo ya ‘License A CAF’   |   12 Mar 2026

  • Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose   |   11 Mar 2026

  • Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije   |   11 Mar 2026

  • U 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘂𝗴𝗶𝘆𝗲 𝗸𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗮 𝗮𝗺𝗮𝗿𝘂𝘀𝗵𝗮𝗻𝘄𝗮 𝗮𝗻𝗲 𝘆𝗮 𝗖𝗘𝗖𝗔𝗙𝗔 𝗮𝗿𝗶𝗺𝗼 𝗻𝗮 𝗞𝗮𝗴𝗮𝗺𝗲 𝗖𝘂𝗽   |   10 Mar 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yabwiye urubyiruko icyo amateka azarwishyuza nirujenjeka

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko icyo amateka azarwishyuza nirujenjeka

Ubwanditsi 05 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame yabwiye urubyiruko ruri munsi y’imyaka 24 ko iterambere igihugu kimaze kugeraho kirikesha ubwitange no gukorana umurava by’abitangiye urugamba rwo kukibohora rwaguyemo benshi, arusaba gukomeza kurisigasira.

Yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 Nyakanga 2018, mu musangiro w’umunsi u Rwanda rwizihizagaho ku nshuro ya 24 Umunsi wo Kwibohora.

Yagize ati “Ntimuzibagirwe na rimwe ko aho turi uyu munsi ari umusaruro wo gukorana imbaraga, ubwitange n’abantu batakaje ubuzima bwabo. Ahazaza hari mu biganza byanyu kandi nimwemera gusubira inyuma, amateka ntazigera abababarira.”

Umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 24, wizihirijwe ku rwego rw’igihugu mu Karere ka Muhanga, aho Perezida Kagame yatashye ku mugaragaro Umudugudu w’Icyitegererezo wa Horezo ufite agaciro ka miliyari zisaga eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, watujwemo imiryango 100 yo mu Mirenge ya Rongi na Nyabinoni yari ituye mu manegeka.

Yasabye abaturage bo mu Karere ka Muhanga mu gice cyahoze cyitwa Ndiza, ubufatanye mu gukomeza kubaka igihugu nk’uko babigaragaje mu kurwanya abacengezi mu myaka 20 ishize.

Yagize ati “Uko twafatanyije muri urwo rugamba rw’amasasu rwo kwibohora n’ibindi bikorwa byose byabaye icyo gihe byari binagoranye, ni ko twifuza gufatanya urugamba rw’ubukungu, rw’imibereho myiza, rw’umutekano, ibyo ntabwo twabigeraho tudafatamyije n’abaturage.”

Mu rugamba rwo kubohora igihugu, uretse abasirikare hari abandi Banyarwanda batanze umusanzu ukomeye nubwo batagiye ku rugamba rw’amasasu hagati ya 1990 na 1994, bateye imbaraga abarwanyi, batanga ibyo bashoboye byose kugira ngo rugende neza.

Ku munsi wo kwibohora, Abanyarwanda bazirikana ubwo ingabo za RPA zari iza FPR-Inkotanyi zahagarikaga Jenoside mu 1994 zigashyiraho Guverinoma y’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda, ica akarengane, ivangura n’irondamoko mu gihugu, ishyira imbere urugamba rw’iterambere.

Uru rugamba rwatangiye ku wa 1 Ukwakira 1990, itariki yanditse ku mitima y’Abanyarwanda kuko ari wo munsi hatangiye urugendo ruganisha ku iterambere n’umudendezo igihugu gifite ubu.

Urugamba rwo kubohora u Rwanda ruvugwamo byinshi ariko ibigarukwaho na benshi ni ubutwari, umurava no kudasubira inyuma byaranze ingabo, zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi yari iri kuba mu Rwanda amahanga arebera. Urwo rugamba rwayobowe n’abiganjemo urubyiruko rwanze guhera ishyanga no kuba insina ngufi ahubwo rutitaye ku nzira y’inzitane rwanyuragamo, ruhara ubuzima bwarwo ngo igihugu gitekane.

Perezida Paul Kagame yabwiye urubyiruko ruri munsi y’imyaka 24 ko iterambere igihugu kimaze kugeraho kirikesha ubwitange no gukorana umurava by’abitangiye urugamba rwo kukibohora

Perezida Kagame yeretswe urukundo nk’ikimenyetso cyo kuzirikana ko yitangiye kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu

2018-07-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyamategeko Ndibwami Alain arasaba  ubuhungiro muri Canada

Umunyamategeko Ndibwami Alain arasaba  ubuhungiro muri Canada

Ubwanditsi 14 Nov 2017
Aho gusubiza impamvu bakorana na FDLR mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, abanyekongo barahunga ibibazo byabo bwite bakabigereka ku Rwanda.

Aho gusubiza impamvu bakorana na FDLR mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, abanyekongo barahunga ibibazo byabo bwite bakabigereka ku Rwanda.

Ubwanditsi 27 May 2022
Amatakirangoyi ya ruharwa Angelina Mukandutiye imbere y’ubutabera; ngo azamenya ko ubutabera bubaho nibamuha imbabazi

Amatakirangoyi ya ruharwa Angelina Mukandutiye imbere y’ubutabera; ngo azamenya ko ubutabera bubaho nibamuha imbabazi

Ubwanditsi 23 Jul 2021
Urukiko rw’i Kampala muri Uganda rwategetse abasirikari b’icyo gihugu  guha amahoro umunyapolitiki Bobi Wine, bakava mu rugo rwe bari bamaze igihe bagose.

Urukiko rw’i Kampala muri Uganda rwategetse abasirikari b’icyo gihugu  guha amahoro umunyapolitiki Bobi Wine, bakava mu rugo rwe bari bamaze igihe bagose.

Ubwanditsi 25 Jan 2021

Igitekerezo kimwe

  1. dada
    July 6, 201811:05 am -

    Urwo n urugamba rwarwanye abana b imyaka 16 kubera ishyaka ry igihugu cyabo n igisuzuguro bari baragiriye mu mahanga barahaguruka bari bazi ikibajyanye ko atar ukurya no kunywa ,umurava,urukundo ku gihugu cyabo,MWARAKOZE BANA B U RWANDA DUSHIMIRA CYANE NA PRESIDENT WACU PAUL KAGAME WABAGIYE IMBERE NDABAKUNDA NKABURA UKO NGIRA,IMANA IZABAMPER UMUGISHA!!!!!!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Rayon Sports yatangaje ko yongereye amasezerano Muhire Kevin inasinyisha rutahizamu w’umunya-Brazil Chrismar Malta Soares
Amakuru

Amafoto – Rayon Sports yatangaje ko yongereye amasezerano Muhire Kevin inasinyisha rutahizamu w’umunya-Brazil Chrismar Malta Soares

Ubwanditsi 17 Oct 2021
AMAFOTO: Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yasuye Amavubi yitegura kwerekeza muri Libya
Amakuru

AMAFOTO: Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yasuye Amavubi yitegura kwerekeza muri Libya

Ubwanditsi 30 Aug 2024
Rayon Sports irakira APR FC mu mukino kwinjira mu myanya y’icyubahiro ari ibihumbi 100Frw, ibiranga umunsi wa 14 wa PNL
Amakuru

Rayon Sports irakira APR FC mu mukino kwinjira mu myanya y’icyubahiro ari ibihumbi 100Frw, ibiranga umunsi wa 14 wa PNL

Ubwanditsi 16 Dec 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru