• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Guverinoma y’u Rwanda yibukije madamu Carolyn Maloney ko uRwanda atari insina ngufi, kandi ko ubutabera bwarwo bwigenga.

Guverinoma y’u Rwanda yibukije madamu Carolyn Maloney ko uRwanda atari insina ngufi, kandi ko ubutabera bwarwo bwigenga.

Ubwanditsi 18 Dec 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Uyu mugore Carolyn Maloney uri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yari aherutse kwandikira Perezida wa Repubulika y’uRwanda, Paul Kagame, asa n’umutegeka gufungura Paul Rusesabagina, no kumusubiza muri Amerika!Ibi abenshi babibonyemo kwitiriranya uRwanda n’ibindi bihugu byemera gupfukama, bikayoborwa na poltiki ya “cishwa aha”.

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bashubije Carolyn Maloney ,bamubwira ko uRwanda atari insina ngufi icibwaho urukoma n’ubonetse wese, kandi ko igihe cyo gushyirwaho igitutu n’iterabwoba Abanyarwanda bakirenze. Guverinoma y’uRwanda ibinyujije muri Ministeri y’Ubutabera nayo yandikiye Carolyn Maloney, imwibutsa ko ubutabera bw’uRwanda bwigenga, bukaba budakeneye ubuha amabwiriza uwo yaba ariwe wese. Iyi nyandiko yashyizweho umukono na Minisitiri Johnson Busingye, irasobanurira Madame Maloney ko Paul Rusesabagina atashimuswe nk’uko hari abahwihwisa, kuko indege yamuzanye mu Rwanda ariwe wayitegeye ubwe.

Ageze i Kigali rero atabwa muri yombi, hakurikijwe impapuro mpuzamahanga zimushakisha, ubushinjacyaha Bukuru bw’uRwanda bwashyize ahagaragara mu mwaka wa 2018. Carolyn Maloney yibukijwe ko Paul Rusesabagina akurikiranyweho ibya by’iterabwoba kandi bifitiwe ibimenyetso, nawe ubwe atashoboye guhakana kugeza ubu. Bimwe muri byo, harimo ibitero umutwe w’inyeshyamba , FLN ,yari ayoboye wagabye ku butaka bw’uRwanda,bikica abaturage 9 b’inzirakarengane abandi bagashimutwa, ibyabo bikangizwa ibindi bigasahurwa. Ibi rero nk’uko iyi baruwa ibivuga, ni ibikorwa by’iterabwoba, ndetse muri video n’ubu ikiri kuri Youtube, Rusesabagina yiyemereye ko izo nyeshyamba ari ize, anashishikariza rubanda kuzishyigikira.

Mu gusoza, Guverinoma y’u Rwanda yabwiye Carolyn Maloney ko urubanza rwa Paul Rusesabagira ruzatangira tariki 26 Mutarama 2021, imusaba gutegereza imyanzuro y’urukiko. Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ntiyahwemye kwibutsa amahanga ko politiki ya mpatsibihugu itagishoboka ku Rwanda, rutagikorera ku mabwiriza y’abishuka ko ari abanyamaboko.Maloney Carolyn ari mu bakiri ingumba z’amatwi.

2020-12-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abasifuzi bagaragaweho amakosa y’imisifurire bahanwe na FERWAFA, barimo n’abayoboye umukino wahuje Rayon Sports na Etoile de l’Est wagaragayemo gusimbuza incuro nyinshi

Abasifuzi bagaragaweho amakosa y’imisifurire bahanwe na FERWAFA, barimo n’abayoboye umukino wahuje Rayon Sports na Etoile de l’Est wagaragayemo gusimbuza incuro nyinshi

Ubwanditsi 02 Dec 2021
Ni iki cyihishe inyuma y’igitero cya  FDLR  mu karere ka  Rubavu

Ni iki cyihishe inyuma y’igitero cya FDLR mu karere ka Rubavu

Ubwanditsi 20 Apr 2016
Ushobora gusiga ikikwirukaho, ariko ntiwasiga ikikwirukamo. Abajenosideri isi yababanye nto, bahora bikanga kugarurwa mu Rwanda.Nta gahinda nko kwikanga gusubira iwanyu!

Ushobora gusiga ikikwirukaho, ariko ntiwasiga ikikwirukamo. Abajenosideri isi yababanye nto, bahora bikanga kugarurwa mu Rwanda.Nta gahinda nko kwikanga gusubira iwanyu!

Ubwanditsi 21 Jan 2021
Imvugo zihembera urwango za Rusesabagina ntizigomba kwihanganirwa

Imvugo zihembera urwango za Rusesabagina ntizigomba kwihanganirwa

Ubwanditsi 23 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Breaking : Kongere y’igihugu Idasanzwe ya PL yemeje ko PL ishyigikira kandidatire ya Nyakubahwa Paul Kagame
POLITIKI

Breaking : Kongere y’igihugu Idasanzwe ya PL yemeje ko PL ishyigikira kandidatire ya Nyakubahwa Paul Kagame

Ubwanditsi 04 Jun 2017
Abakozi bo mu bigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano batangiye amahugurwa
Mu Mahanga

Abakozi bo mu bigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano batangiye amahugurwa

Ubwanditsi 05 Jan 2016
Akaga ba mukerarugendo bahura nako kubera ruswa yayogoje inzego za Uganda ku mipaka.
HIRYA NO HINO

Akaga ba mukerarugendo bahura nako kubera ruswa yayogoje inzego za Uganda ku mipaka.

Ubwanditsi 01 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru