• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Leta zunze ubumwe za Amerika zongeye gushya ubwoba nyuma y’uko N. Koreya igerageje ikindi gisasu karahabutaka

Leta zunze ubumwe za Amerika zongeye gushya ubwoba nyuma y’uko N. Koreya igerageje ikindi gisasu karahabutaka

Ubwanditsi 04 Dec 2017 HIRYA NO HINO

Hashize iminsi 4 gusa Koreya ya ruguru yongeye kugerageza igisasu kirimbuzi nyuma y’amezi agera kuri 2 ihawe gasopo n’umuryango w’abibumbye wo kutongera gukora ibi bitwaro. Gusa Koreya ya ruguru ikomeje kugaragaza ko nta gahunda ifite yo guhagarika iyi gahunda.

Nyuma y’uko Koreya ya Ruguru igaragarije ko ititaye ku bihano yafatiwe n’umuryango w’abibumbye mu mezi abiri ashize ikongera kugerageza igisasu kiruta kure ibyo yari yaragerageje byose, umujyanama mu by’umutekano mu nzu ya White House, McMaster aratangaza ko umwuka w’intambara warushije kwiyongera ndetse Amerika ikaba irimo gukora ibishoboka byose ngo ihagarike Koreya mu maguru mashya.

Yagize ati: “Igitutu cy’intambara kirarushaho kwiyongera umunsi ku munsi, ariko gukoresha intwaro ntago ari cyo gisubizo dufite cyonyine kugeza ubu.”

Igisasu N. Koreya iherutse kugerageza ni cyo gisasu cyabashije gutumbagira cyane kurusha ibindi byose iki gihugu cyagerageje aho cyageze ku butumburuke bwa kilometero 4500 byose kandi kigenda ibirometero 1000 byose by’umurambararo mu gihe icyakibanjirije cyari cyatumbagiye kilometero 3000 n’umurambararo wa kilometero 900.

Kurebana ay’ingwe byakajije umurego cyane muri aya mezi abiri ashize ibi bikaba byaratumye Amerika yongera imbaraga mu kugenzura ubwirinzi bwayo ku bijyanye n’ibisasu bya Misille. Iki gisasu cyageregejwe na Koreya bishimangirwa ko gishobora kurasa aho ari ho hose ku butaka bwa Amerika.

Uyu mujyanama wa Perezida Trump mu by’umutekano ubwo yari mu nama i Calfornia kuri uyu wa Gatandatu yavuze ko hakiri uburyo bwo gukemura iki kibazo nta ntambara ibaye ariko ko basigaranye igihe gito cyane.

McMaster umujyanama mu by’umutekano w’igihugu muri White House

Yagize ati: “Haracyari inzira zo gukemura iki kibazo, gusa ni ugucunganwa n’amasaha kuko aragenda arushaho kutwotsa igitutu umunsi ku munsi bityo nta gihe kinini dufite.” Aha McMaster akaba yavugaga Kim Jung Un.

Yongeyeho ko Amerika yasabye ubushinwa guhagarika kugurisha peteroli mu gihugu cya Korea mu rwego rwo guca intege iki gihugu.

Hagati aho N. Korea ishinja Amerika ndetse na Korea y’epfo bihana imbibi kuba bikomeje ubushotoranyi.

Yagize iti: “Ni ibintu bigaragara, uburyo bakomeje kudushotora bafatanyije na Koreya y’epfo, bakora imyimenyerezo ihambaye mu kirere biragaragaza ko intambara y’ibisasu bya kirimbuzi ishobora kwaduka.”

Twabibutsa ko Reuters iherutse gutangaza ko kubera iki gisasu, ibiro bya Amerika bishinzwe kurwanya misile(MDA) byatangiye gushaka uburyo bwo kongera amasite yo guhagarika ibisasu bya Misile ku butaka bwa Amerika nk’uko byakozwe muri Koreya y’epfo mu rwego rwo kwirinda ibitero bishobora kugabwa na Koreya ya Ruguru.

2017-12-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Tshisekedi yatanze integuza y’ibitero bikomeye ku mitwe yitwaje intwaro

Perezida Tshisekedi yatanze integuza y’ibitero bikomeye ku mitwe yitwaje intwaro

Ubwanditsi 24 Sep 2019
Uganda: U Burundi bwahaye Igipolisi cya Uganda amakuru yatumye hafatwa umucuruzi ruharwa wa cocaine

Uganda: U Burundi bwahaye Igipolisi cya Uganda amakuru yatumye hafatwa umucuruzi ruharwa wa cocaine

Ubwanditsi 02 Mar 2018
Amakamba atatu ya mbere muri Miss Rwanda 2019 yabonye ba nyirayo

Amakamba atatu ya mbere muri Miss Rwanda 2019 yabonye ba nyirayo

Ubwanditsi 25 Jan 2019
Umunyarwandakazi Shaddy Yashyize Hanze Ifoto ari Kumwe na Diamond Mucyumba yavanyemo Umwenda

Umunyarwandakazi Shaddy Yashyize Hanze Ifoto ari Kumwe na Diamond Mucyumba yavanyemo Umwenda

Ubwanditsi 10 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urukiko rwa Gisirikare rwa Uganda rwarekuye Rene Rutagungira, nyuma yo gukorerwa iyicarubozo
INKURU NYAMUKURU

Urukiko rwa Gisirikare rwa Uganda rwarekuye Rene Rutagungira, nyuma yo gukorerwa iyicarubozo

Ubwanditsi 07 Jan 2020
Coronavirus: Imishahara y’abayobozi bakuru izavamo agera muri miliyari 2.5 Frw
UBUKUNGU

Coronavirus: Imishahara y’abayobozi bakuru izavamo agera muri miliyari 2.5 Frw

Ubwanditsi 07 Apr 2020
Huye: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano rwasabwe kuzirikana inshingano zarwo
Amakuru

Huye: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano rwasabwe kuzirikana inshingano zarwo

Ubwanditsi 08 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru