• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Urugendo rwa Louise Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF – AMAFOTO

Urugendo rwa Louise Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF – AMAFOTO

Ubwanditsi 05 Oct 2018 HIRYA NO HINO

Mu mezi abiri ashize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yatangiye urugendo rwo kuzenguruka isi yiyamamariza kuyobora Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa (OIF).

Kuva mu ntangiriro za Nyakanga yatangiye urugendo ava mu gihugu kimwe kivuga Igifaransa ajya mu kindi akavuga imigabo n’imigambi y’ibyo azakorera OIF naramuka ayibereye Umunyamabanga mukuru mu gihe cy’imyaka ine.

Mbere y’uko atangira kampanye ye, Inama nshingwabikorwa y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) na yo yari yamwemereye kuzamushyigikira.

Iyo nama igizwe n’Abaminisitiri bahagarariye ibihugu byabo mu gushyira mu bikorwa imyanzuro ya AU. Ibyo byahaye amahirwe Mushikiwabo yo kuba yahigika Michaëlle Jean wari usanzwe ayiyobora, ariko wifuzaga gukomeza kuyiyobora.

OIF igizwe n’ibihugu na Leta 84, ariko abanyamuryango bahoraho ni ibihugu 58 n’ibihugu by’indorerezi 26.

Kigali Today yabateguriye amwe mu mafoto yaranze urwo rugendo, mu gihe hasigaye icyumweru kimwe ngo ayo matora abe, ni amatora azabera mu Mujyi wa Everan, Umurwa mukuru wa Armenia.

Mauritania

JPEG - 125.8 kb
Urugendo rwa Mushikiwabo rwatangiriye i Nouakchott muri Mauritania, aho abakuru b’ibihugu na za Guverinoma muri Afurika bamwemereye kumushyigikira 100%

Madagascar

JPEG - 61.9 kb
Mushikiwabo yakomereje urugendo i Antananarivo muri Madagascar, aho yagejeje imigabo n’imigambi ye kuri Perezida Hery Rajaonarimampianina
JPEG - 62.3 kb
Muri Madagascar kandi Mushikiwabo yabonanye na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dovo Eloi Maxime

Tchad

JPEG - 57.2 kb
I N’Djamena, Mushikiwabo yaganiriye na Perezida Idriss Deby anamwemerera kumushyigikira

Congo – Brazzaville

JPEG - 76.8 kb
Mushikiwabo yakurikijeho kugirana ibiganiro na Perezida wa Congo – Brazzaville Denis Sassou Nguesso

Senegal

JPEG - 59.2 kb
Uwo munsi Mushikiwabo yakomereje i Dakar, aho yahuye na Perezida Macky Sall na we amugezaho ibya kandidatire ye
JPEG - 106.7 kb
I Dakar kandi yanabonanye na mugenzi we ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Senegal, Sidiki Kaba

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo

JPEG - 138.7 kb
Mushikiwabo yakomereje urugendo rwe i Kinshasa aho yabonanye na Perezida Joseph Kabila
JPEG - 92.5 kb
Mbere yo kuva muri icyo gihugu yanabonanye na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Léonard She Okitundu

Gabon

JPEG - 77.3 kb
Mushikiwabo yakomereje urugendo rwe rwo kwiyamamaza i Libreville, aho yabonanye na Perezida Ali Bongo Ondimba
JPEG - 161.7 kb
Mushikiwabo yageze no ku mugabane wa Aziya, mu Murwa mukuru wa Vietnam, Hanoi, kugira ngo ageze gahunda ye kuri Perezida Tran Dai Quang

Cambodge

JPEG - 95.4 kb
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko yagiriraga muri Aziya, Mushikiwabo yakiriwe na mugenzi we ushinzwe Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane, Prak Sokhonn

Armenia

JPEG - 31.5 kb
Mushikiwabo yakurikijeho umugabane w’u Burayi aho yanyarukiye mu Murwa mukuru wa Armenia, Everan, ari na wo uzaberamo amatora ya OIF, abonana na Minisitiri w’Intebe Nikol Pachinian
JPEG - 156 kb
Mushikiwabo yakoze umuhango wo gutera igiti, igikorwa gifite icyo gisobanuye mu mateka ya Armenia
JPEG - 108.3 kb
Yanasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abanya-Armenia, ruherereye ahitwa Tsitsernakaberd

Roumanie

JPEG - 92.3 kb
Mu Murwa mukuru Bucharest, Mushikiwabo yaganiriye na mugenzi we ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Teodor Meleșcanu

Liban

JPEG - 55.9 kb
Mushikiwabo yanageze mu Murwa mukuru Beyrouth abonana na Perezida wa Liban Michel Aoun

Tuniziya

JPEG - 137.8 kb
i Tunis muri Tuniziya , Mushikiwabo yakiriwe na Perezida w’icyo gihugu Béji Caïd Essebsi
JPEG - 215.9 kb
Mushikiwabo aganira na mugenzi we wa Tuniziya Khemaies Jhinaui

Niger

JPEG - 72.8 kb
Mushikiwabo yagarutse muri Afurika yerekeza i Niamey, aho yabonanye na Perezida Issoufou Mahamadou

Burkina Faso

JPEG - 257.2 kb
Mu Murwa mukuru Ouagadougou, Mushikiwabo yahuye na Perezida wa Burkina Faso Roch Marc Christian Kaboré

Côte d’Ivoire

JPEG - 79.6 kb
Mushikiwabo yakomereje mu Murwa mukuru Abidjan, ageza ibya kandidatire ye kuri Perezida Alassane Ouattara

U Bufaransa

JPEG - 114.5 kb
Mushikiwabo yakiriwe kuri Televiziyo ya TV5 Monde

New York, Mushikiwabo yabonanye n’abayobozi b’ibihugu bitandukanye atashoboye kugeramo

JPEG - 142.4 kb
Yaganiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Albaniya, Ditmir Bushati
JPEG - 162 kb
Yanagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Moldaviya, Tudor Ulianovschi
JPEG - 135.5 kb
Yanaganiriye na Minsitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Vanuatu, Ralph Regenvanu
JPEG - 125 kb
Mu gihe cy’Inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN), bamukoreye ibirori byo kumwereka ko bamushyigikiye

Luxembourg

JPEG - 33.5 kb
Mushikiwabo yakomereje mu Murwa mukuru Luxembourg City, aho yabonanye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ean Asselborn

2018-10-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibanga Satani Akoresha Ryagiye Ku Karubanda.”Deliverance”.

Ibanga Satani Akoresha Ryagiye Ku Karubanda.”Deliverance”.

Ubwanditsi 21 Jun 2017
Dore Amabanga 5 yakwereka ko ntacyahagarika Urukundo rwawe n’Umukobwa mukundana.

Dore Amabanga 5 yakwereka ko ntacyahagarika Urukundo rwawe n’Umukobwa mukundana.

Ubwanditsi 07 Feb 2017
Uganda: Abahungu ba Gen Tumukunde batawe muri yombi

Uganda: Abahungu ba Gen Tumukunde batawe muri yombi

Ubwanditsi 15 Mar 2020
Abarwayi bane ba COVID-19 bagaragaye mu Rwanda, umubare w’abanduye ugera kuri 40

Abarwayi bane ba COVID-19 bagaragaye mu Rwanda, umubare w’abanduye ugera kuri 40

Ubwanditsi 26 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ruharwa Capt Sagahutu arahamagarira urubyiruko gusanga FDLR no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atunzwe na UN
Amakuru

Ruharwa Capt Sagahutu arahamagarira urubyiruko gusanga FDLR no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atunzwe na UN

Ubwanditsi 07 Aug 2024
Ibyo utamenye kuba Jenosideri umunani batifuzwa n’igihugu na kimwe harimo n’ibicumbikiye imiryango yabo
Amakuru

Ibyo utamenye kuba Jenosideri umunani batifuzwa n’igihugu na kimwe harimo n’ibicumbikiye imiryango yabo

Ubwanditsi 09 Feb 2022
Abamotari ba Burera basabwe gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha
Mu Mahanga

Abamotari ba Burera basabwe gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 03 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru