• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

You are at :Home»Uncategorized»Impampamvu guhugura abanyamakuru ku ikumirwa ry’indwara ya Ebola ari ingenzi

Impampamvu guhugura abanyamakuru ku ikumirwa ry’indwara ya Ebola ari ingenzi

Ubwanditsi 20 Jan 2020 Uncategorized

Kuva aho indwara ya Ebola yongeye kugaragara ica icyuho mu batuye muri Repubulika Iharanira Demokarasiya Kongo, (RDC) aho abagera ku 2,236 bahitanwe na yo muri 3,288 bagaragaweho n’iyindwara, uRwanda rwafashe iyambere mu kuyikumira bidasubirwaho.

Zimwe mu ngufu zikurikira ingamba uRwanda rwafashe mu kurwanya no gukumira iyi ndwara yahitanye imbaga y’abantu muri DRC, harimo no guhugura abanyamakuru, aho ku ikubitiro abagera kuri 60 bahawe amahugurwa ku kwandika no kuvuga inkuru zijyanye no kurwanya no gukumira indwara ya Ebola bikozwe kinyamwuga kandi birinda gukwirakwiza impuha.

Ubumenyi bahawe kandi bugendanye no kuvuga inkuru uko iri mu gihe hagaragaye indwara runaka y’icyorezo nka Ebola, bityo basabwa kugira ubushishozi bwimbitse no kugira ukuri ku nkuru batangariza Abanyarwanda.

Aya mahugurwa y’iminsi 3 yatangiye tariki ya 16 Mutarama 2020 yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda ARJ ngo yitezweho kuzamura ireme ry’inkuru zitangazwa ku ndwara z’ibyorezo cyane cyane Ebola.

Umuyobozi w’ishyirahamwe rya ARJ, Havugimana Aldo yavuze ko aya mahugurwa agamije gutsura ubumenyi ku mitarire n’imitangarize y’inkuru ku byoreo nka Ebola, bityo ngo abanyamakuru bahuguwe ku ikubitiro bakaba bitezweho umusaruro.

Yagize ati “Ntekereza ko hari umunyamakuru ushobora kuvuga ngo ibi maze igihe mbikoraho ariko uyu munsi nk’umunyamakuru ndi hano kwiga kuko dufite amahirwe yo kuba turi kumwe n’inzobere kandi mu gihe cy’umwaka wose hagiye hakorwa ubukangurambaga ku bantu batandukanye, ntekereza ko na Minisiteri na yo ikomeje ubukangurambaga kandi hari n’abafite ubunararibonye mu by’Ubuzima n’ibijyanye no kurwanya indwara z’ibyorezo.”

Kugeza ubu nta muti wemewe wa Ebola uraboneka. Abaganga bita ku muntu uyirwaye bamusubizamo imyunyungugu n’ibindi umurwayi aba yatakaje kugeza igihe umubiri ubashije guhangana na Virusi itera Ebola.

Nubwo kugeza ubu urukingo rwa Ebola ruhabwa abaganga bita ku barwayi ba Ebola n’abantu bashobora kugira ibyago byo guhura n’uwanduye Ebola, abanyamakuru na bo bifuje kuba mu mubare w’abagomba gukingirwa iyi ndwara kuko na bo bagize igice kinini cy’abahura n’imbaga mu gihe bashakashaka amakuru hirya no hino mu gihugu ndetse rimwe na rimwe bakanarenga imbibi zacyo.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri UNICEF Rwanda, Rajat Madhok, yagarute ku nshingano z’itangazamakuru abibutsa ko bagomba kugeza amakuru afitiwe ikizere ku babakurikira, banibuka ko inkuru zigera kuri rubanda zishobora kugira ingaruka nziza cyangwa mbi.

Yagize ati “Ikintu cyose wanditse, uvuze cyangwa utangaje gifite ingaruka ku bantu, zishobora kuba mbi cyangwa nziza. Mufite uruhare kuri sosiyete.”

Uyu muyobozi wigeze no gukora mu itangazamakuru akaba n’impuguke muri ryo, yakomeje agira ati “Twebwe nk’abanyamakuru dufite uruhare rw’ingenzi n’akamaro mu muryango; turi ijwi ry’abaturage bacu, tugomba kubwira abadukurikira ibintu biri kuba n’ibyugarije sosiyete yacu. Turi abatwarabutumwa bw’ingenzi ku baturage.”

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima Malick Kayumba, yavuze ko igihe cyose Minisiteri ifite inshingano zo kuvugana n’itangazamakuru mu kumenyesha abaturage amakuru y’ukuri kandi nta nyungu yagira mu kwanga gutanga amakuru y’ibiza nka Ebola ku itangazamakuru.

Yavuze ko biramutse bibaye ko abanyamakuru bimwa amakuru byatuma ubuzima bwa benshi bujya mu kaga batazi uko bari bwifate mu bihuha byaba bihari ku cyorezo nka Ebola.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze gukingira abafite aho bahurira n’abashobora kugira ikibazo cya Ebola. Abagera ku bihumbi bitatu (3000) nibo bamaze gukingirwa, hakaba hatahiwe gukingirwa abandi 6793 mu masite 4, mu giuhe hateganywa gukingira abantu ibihumbi maganabiri (200,000.)

Mu bindi bikorwa byagezweho, hubatswe ahantu 18 mu gihugu umuntu yashyirwa hihariye mu gihe yagaragaje ibimenyetso bya Ebola bategereje ko ibizamini bigaragaza niba koko arwaye.

2020-01-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tariki ya 19 Nyakanga 1994, Nyuma yo Guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi no gutsinda inzirabwoba FPR nandi mashyaka bashyizeho Leta y’Ubumwe

Tariki ya 19 Nyakanga 1994, Nyuma yo Guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi no gutsinda inzirabwoba FPR nandi mashyaka bashyizeho Leta y’Ubumwe

Ubwanditsi 20 Jul 2020

Ubwanditsi 24 May 2018
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 31 Jan 2023
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 03 Feb 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uruzinduko Kagame agiye gukorera muri Tanzania rusobanuye byinshi
Mu Rwanda

Uruzinduko Kagame agiye gukorera muri Tanzania rusobanuye byinshi

Ubwanditsi 23 Jun 2016
Menya Nyirishema Richard wari Visi Perezida wa FERWABA, wagizwe Minisitiri wa Siporo asimbuye Aurore Mimosa Munyangaju
Amakuru

Menya Nyirishema Richard wari Visi Perezida wa FERWABA, wagizwe Minisitiri wa Siporo asimbuye Aurore Mimosa Munyangaju

Ubwanditsi 17 Aug 2024
Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball ku mugabane w’Afurika CAVB, ryamaze guhindura igihe ndetse naho irushanwa nyafurika ku makipe yatwaye ibikombe iwayo rizabera
Amakuru

Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball ku mugabane w’Afurika CAVB, ryamaze guhindura igihe ndetse naho irushanwa nyafurika ku makipe yatwaye ibikombe iwayo rizabera

Ubwanditsi 17 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru