• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

  • Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere   |   25 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Wa musazi Thomas Nahimana ngo “kuvuga gusa” ntacyo byamugejejeho, none ngo agiye kumena amaraso mu Rwanda

Wa musazi Thomas Nahimana ngo “kuvuga gusa” ntacyo byamugejejeho, none ngo agiye kumena amaraso mu Rwanda

Ubwanditsi 25 Aug 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Abinyujije kuri youtube, wa mupadiri warumbiye Imana n’abantu, Thomas Nahimana, yivugiye ku mugaragaro ko ari umusazi, ndetse anashishikariza abasazi bagenzi be kwiyahura batera u Rwanda, ngo kuko bamaze imyaka babwejagura bikaba ntacyo byabagejejeho.

Mu mvugo ye bwite, Nahimana yagize ati:” Ndasaba batayo y’abantu igihumbi basaze nkanjye, biyumva muri politiki yacu, guhaguruka  tukagaba igitero mu Rwanda, maze tugafata Kigali. Tumaze imyaka tubwejagura gusa ariko nta kintu na kimwe twagezeho. Ntituzemera ko amatora ataha aba mu mahoro. ”

Ibisazi bya Thomas Nahimana Abanyarwanda bari basanzwe babizi, ariko we ubwe yari atarerura ngo yivugire ku mugaragaro ko yazahajwe n’uburwayi bwo mu mutwe.  Kuba yifuza abantu 1.000 bo gutera u Rwanda bagafata Kigali, ni ikimenyetso gishimangira ko Nahimana atazi ibyo arimo. Ese ni hehe yumvise abasazi bagiye ku rugamba, rukabahira. Abo basazi be se bazaba barusha ibisazi ibihumbi n’ibihumbagiza bya Ex-FAR n’Interahamwe, batsinzwe ruhenu! 

Zimwe mu ngero zerekana ko ibisazi bya Nahimana bimaze igihe, ni ukuntu yihanukiriye agahimba igihuha ngo Perezida wa Repubulika yitabye Imana. Kubera ko nta murwayi wo mu mutwe ugira ikimwaro, ntiyigeze ava ku izima yakomeje gukwiza ibihuha bye, atitaye ku kuba Perezida Kagame ahorana n’abaturage. 

Nahimana Thomas yarihanukiriye ati”nshyizeho guverinoma ikorera mu buhungiro”. Erega ashyiraho inzererezi Jean Paul Ntagara ngo ni minisitiri w’intebe, yadukana n’izindi ndindagire ngo ni abaminisitiri. Erega bakanavugira ku maradiyo ngo ni abategetsi b’u Rwanda! Amenyo ni amabuye gusa.

Kubwejagura ku maradiyo no ku mbuga nkoranyambaga  nabyo koko  arabirambanye  nk’uko abyivugira, ariko icyiza ni uko yiyemerera ko we n’abandi babwejaguzi  bagenzi be ntacyo byabamariye, nta n’icyo bizigera bibamarira. Iri ni isomo ryiza ku bantu nka Gasana Anastase, Faustin Twagiramungu, Ingabire Victoire, Bernard Ntaganda, abo kwa Rusesabagina, abavuzanduru bo muri za FDU-Inkingi, Jambo Asbl, ARC-Urunana, RNC n’abandi bataye umutwe. Twizere ko ubwo babwiwe n’umusazi mugenzi wabo, Nahimana,  bumva neza ko ibyo barimo ari ibitabapfu.

Icyo twashimira Thomas Nahimana ni uko yeruye akiyemerera ko ari umurwayi, kandi burya ujya gukira indwara arayirata. Kuba yiyemerera ko amaze imyaka abwejagura nabyo  ni ubutwari, kandi ubwo abonye ko ntacyo byamumariye, twizere ko agiye kubireka.

Inama twagira Nahimana nk’uko tutahwemye kubimubwira, ni ukwibuka ko uRwanda rutera rudaterwa. Uretse ko bitanamworohera kubona ”batayo y’abasazi 1.000“ biyahura ngo baje gufata Kigali, azabaze  n’abandi babigerageje urwo bahuye narwo. Niyegere inzobere mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe zimutabare, naho ibyo kwisukira Ingabo z’uRwanda abigumane mu nzozi atazigera akabya.

2022-08-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ngo “kirya abandi, bajya kukirya kikishaririza

Ngo “kirya abandi, bajya kukirya kikishaririza

Ubwanditsi 16 Dec 2023
Hari ibimenyetso dufite, byerekana ko bimwe mu bihugu duturanye  bifatanya ku mugaragaro na FDLR na RNC – Kagame

Hari ibimenyetso dufite, byerekana ko bimwe mu bihugu duturanye bifatanya ku mugaragaro na FDLR na RNC – Kagame

Ubwanditsi 01 Jan 2019
Amafoto – U Rwanda rukomeje imyiteguro y’umukino bazasuramo Djibouti

Amafoto – U Rwanda rukomeje imyiteguro y’umukino bazasuramo Djibouti

Ubwanditsi 23 Oct 2024
Rubavu: Uwiyitaga umuvuzi gakondo yatawe muri yombi  kubera kwiha ububasha ku mirimo itari iye

Rubavu: Uwiyitaga umuvuzi gakondo yatawe muri yombi kubera kwiha ububasha ku mirimo itari iye

Ubwanditsi 22 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

REG VC, Police VC, Kepler VC na APR VC yabonye itike yo gukina imikino ya kamarampaka muri Volleyball 2024
Amakuru

REG VC, Police VC, Kepler VC na APR VC yabonye itike yo gukina imikino ya kamarampaka muri Volleyball 2024

Ubwanditsi 06 May 2024
Ibyihariye ku ndege ya Embraer E190-E2 ifite ishusho nk’iy’ifi ya ‘Shark’
UBUKERARUGENDO

Ibyihariye ku ndege ya Embraer E190-E2 ifite ishusho nk’iy’ifi ya ‘Shark’

Ubwanditsi 03 Dec 2018
Umunsi  wa 8 wa Rwanda Premier League usize amakipe ya APR FC, Rayon Sports na Mukura Zitsinzwe, Police FC ikomeje kuyobora urotonde rw’agateganyo
Amakuru

Umunsi wa 8 wa Rwanda Premier League usize amakipe ya APR FC, Rayon Sports na Mukura Zitsinzwe, Police FC ikomeje kuyobora urotonde rw’agateganyo

Ubwanditsi 23 Nov 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru