• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Wa musazi Thomas Nahimana ngo “kuvuga gusa” ntacyo byamugejejeho, none ngo agiye kumena amaraso mu Rwanda

Wa musazi Thomas Nahimana ngo “kuvuga gusa” ntacyo byamugejejeho, none ngo agiye kumena amaraso mu Rwanda

Ubwanditsi 25 Aug 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Abinyujije kuri youtube, wa mupadiri warumbiye Imana n’abantu, Thomas Nahimana, yivugiye ku mugaragaro ko ari umusazi, ndetse anashishikariza abasazi bagenzi be kwiyahura batera u Rwanda, ngo kuko bamaze imyaka babwejagura bikaba ntacyo byabagejejeho.

Mu mvugo ye bwite, Nahimana yagize ati:” Ndasaba batayo y’abantu igihumbi basaze nkanjye, biyumva muri politiki yacu, guhaguruka  tukagaba igitero mu Rwanda, maze tugafata Kigali. Tumaze imyaka tubwejagura gusa ariko nta kintu na kimwe twagezeho. Ntituzemera ko amatora ataha aba mu mahoro. ”

Ibisazi bya Thomas Nahimana Abanyarwanda bari basanzwe babizi, ariko we ubwe yari atarerura ngo yivugire ku mugaragaro ko yazahajwe n’uburwayi bwo mu mutwe.  Kuba yifuza abantu 1.000 bo gutera u Rwanda bagafata Kigali, ni ikimenyetso gishimangira ko Nahimana atazi ibyo arimo. Ese ni hehe yumvise abasazi bagiye ku rugamba, rukabahira. Abo basazi be se bazaba barusha ibisazi ibihumbi n’ibihumbagiza bya Ex-FAR n’Interahamwe, batsinzwe ruhenu! 

Zimwe mu ngero zerekana ko ibisazi bya Nahimana bimaze igihe, ni ukuntu yihanukiriye agahimba igihuha ngo Perezida wa Repubulika yitabye Imana. Kubera ko nta murwayi wo mu mutwe ugira ikimwaro, ntiyigeze ava ku izima yakomeje gukwiza ibihuha bye, atitaye ku kuba Perezida Kagame ahorana n’abaturage. 

Nahimana Thomas yarihanukiriye ati”nshyizeho guverinoma ikorera mu buhungiro”. Erega ashyiraho inzererezi Jean Paul Ntagara ngo ni minisitiri w’intebe, yadukana n’izindi ndindagire ngo ni abaminisitiri. Erega bakanavugira ku maradiyo ngo ni abategetsi b’u Rwanda! Amenyo ni amabuye gusa.

Kubwejagura ku maradiyo no ku mbuga nkoranyambaga  nabyo koko  arabirambanye  nk’uko abyivugira, ariko icyiza ni uko yiyemerera ko we n’abandi babwejaguzi  bagenzi be ntacyo byabamariye, nta n’icyo bizigera bibamarira. Iri ni isomo ryiza ku bantu nka Gasana Anastase, Faustin Twagiramungu, Ingabire Victoire, Bernard Ntaganda, abo kwa Rusesabagina, abavuzanduru bo muri za FDU-Inkingi, Jambo Asbl, ARC-Urunana, RNC n’abandi bataye umutwe. Twizere ko ubwo babwiwe n’umusazi mugenzi wabo, Nahimana,  bumva neza ko ibyo barimo ari ibitabapfu.

Icyo twashimira Thomas Nahimana ni uko yeruye akiyemerera ko ari umurwayi, kandi burya ujya gukira indwara arayirata. Kuba yiyemerera ko amaze imyaka abwejagura nabyo  ni ubutwari, kandi ubwo abonye ko ntacyo byamumariye, twizere ko agiye kubireka.

Inama twagira Nahimana nk’uko tutahwemye kubimubwira, ni ukwibuka ko uRwanda rutera rudaterwa. Uretse ko bitanamworohera kubona ”batayo y’abasazi 1.000“ biyahura ngo baje gufata Kigali, azabaze  n’abandi babigerageje urwo bahuye narwo. Niyegere inzobere mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe zimutabare, naho ibyo kwisukira Ingabo z’uRwanda abigumane mu nzozi atazigera akabya.

2022-08-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunsi wa 16 wa shampiyona uratangira Gorilla FC yakira Police FC, umukino wa Rayon Sports na Musanze wegejwe inyuma

Umunsi wa 16 wa shampiyona uratangira Gorilla FC yakira Police FC, umukino wa Rayon Sports na Musanze wegejwe inyuma

Ubwanditsi 20 Jan 2023
Ikinyamakuru cyari igitoni kuri Leta y’u Burundi cyahagaritswe

Ikinyamakuru cyari igitoni kuri Leta y’u Burundi cyahagaritswe

Ubwanditsi 12 Oct 2018
U Rwanda n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage bongereye amasezerano y’ubufatanye azageza 2028

U Rwanda n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage bongereye amasezerano y’ubufatanye azageza 2028

Ubwanditsi 08 Aug 2025
Police FC yatsinze AS Kigali

Police FC yatsinze AS Kigali

Ubwanditsi 04 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi iratangaza ko amatora y’Abajyanama yabaye mu mutekano usesuye kandi arangira neza
Mu Mahanga

Polisi iratangaza ko amatora y’Abajyanama yabaye mu mutekano usesuye kandi arangira neza

Ubwanditsi 23 Feb 2016
Umuryango w’Umwongereza uherutse gupfira mu Rwanda wahamije ko atishwe na COVID-19
INKURU NYAMUKURU

Umuryango w’Umwongereza uherutse gupfira mu Rwanda wahamije ko atishwe na COVID-19

Ubwanditsi 10 Apr 2020
Kampanye zanyuma muri Uganda zarangiye mu kavuyo
Mu Rwanda

Kampanye zanyuma muri Uganda zarangiye mu kavuyo

Ubwanditsi 15 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru