• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Diamond yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru avuga kuri Shaddyboo n’indirimbo yakoranye na Meddy

Diamond yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru avuga kuri Shaddyboo n’indirimbo yakoranye na Meddy

Ubwanditsi 16 Aug 2019 HIRYA NO HINO, SHOWBIZ

Umuhanzi Diamond Platnumz, igihangange mu banyamuziki muri Afurika y’Iburasirazuba ategerejwe na benshi i Kigali mu gitaramo cya Iwacu Muzika Fest kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2019. Yasesekaye i Kigali kuri uyu wa 16 Kanama aho yahise ahitira mu kiganiro n’abanyamakuru yizeza ibyiza abakunzi ba muzika biteguye iki gitaramo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, East African Promoters bateguye Iwacu Muzika Festival babajijwe uko babona ibi bitaramo byagenze ndetse niba bizanakomeza. Mu gusubiza, EAP yahamirije neza abakunzi b’ibi bitaramo ko nta kabuza ibi bitaramo bizakomeza.

Diamond abajijwe icyo akora kugira ngo agume mu myanya y’imbere mu muziki ndetse n’icyo ahishiye abakunzi ba muzika ye yavuze ko we nta kidasanzwe uretse gutegura indirimbo nziza kandi zifite umwihariko mu muziki we kandi agakoresha imbaraga nyinshi.

Mu bibazo byinshi uyu muhanzi yabajijwe hagarutsweho n’ibibazo by’abakobwa bagiye bakundana bamwe bakanabyarana, aha akaba yabajijwe uko uburenganzira bw’abana be bwubahirizwa mu gihe atabana n’ababyeyi babo. Diamond asubiza ibi bibazo yabwiye yavuze ko mu by’ukuri yita ku bana be kandi nta kibazo bafite.

Abajijwe ku mubano we na Shaddyboo, Diamond yatangaje ko Shaddyboo ari inshuti ye amufata nka mushiki we ndetse akaba amufata nk’abandi bakobwa bose bamufana bo mu Rwanda. Yahamije nta mubano wihariye afitanye na Shaddyboo.’

Diamond Platnumz kandi yabajijwe aho umushinga w’indirimbo yakoranye na Meddy ugeze, avuga ko indirimbo ihari bayikoze ariko ikaba itararangira biturutse ku kuba guhuza umwanya kwabo byaragiye bigorana. Yijeje abafana ko indirimbo ihari kandi abasaba kwihangana bakayitegereza.

Iki gitaramo Diamond yatumiwemo ni icyo gusoza iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival aho azahurira n’abandi bahanzi batandukanye barimo; Intore Masamba, Bull Dogg, Safi Madiba, Bruce Melody, Queen Cha, Nsengiyumva (Igisupusupu), Sintex, Bushari, Marina, Amalon na Sintex n’Itorero ry’igihugu Urukerereza. Iki gitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali muri Parikingi ya Stade Amahoro i Remera tariki 17 Kanama 2019.

iwacu muzika festival

Igitaramo kirabura amasahamacye, mu gihe amatike yo akomeje kugurishwa ku bwinshi

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw) mu myanya isanzwe na ho mu myanya y’icyubahiro itike izaba igura ibihumbi makumyabiri (20,000Frw), gusa abagura amatike mbere barayagura ibihumbi cumi na bitanu (15,000Frw). Kugeza ubu amatike yatangiye kugurishwa ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kigali by’umwihariko ku maduka ya Canal+ yaba kuri KCT, UTC no kuri CHIC. Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo wayasanga kandi i Remera imbere ya stade Amahoro ndetse no kuri resitora ya Tam Tam i Nyamirambo.

2019-08-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amakamba atatu ya mbere muri Miss Rwanda 2019 yabonye ba nyirayo

Amakamba atatu ya mbere muri Miss Rwanda 2019 yabonye ba nyirayo

Ubwanditsi 25 Jan 2019
Bujumbura: Abafaransa bane n’Umurundi ukora mu nzego z’ubutasi batawe muri yombi bashinjwa ubutekamutwe

Bujumbura: Abafaransa bane n’Umurundi ukora mu nzego z’ubutasi batawe muri yombi bashinjwa ubutekamutwe

Ubwanditsi 25 Jun 2018
Gasabo: Umugabo yatemaguye umugore we aramwica ngo yatinze ku isoko

Gasabo: Umugabo yatemaguye umugore we aramwica ngo yatinze ku isoko

Ubwanditsi 19 Sep 2018
Diamond Platnumz ari mu mazi abira, arasabwa kuriha Mobetto akayabo ku indezo y’umwana

Diamond Platnumz ari mu mazi abira, arasabwa kuriha Mobetto akayabo ku indezo y’umwana

Ubwanditsi 02 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Malawi: Umunyarwanda yiyahuriye muri kasho
HIRYA NO HINO

Malawi: Umunyarwanda yiyahuriye muri kasho

Ubwanditsi 23 Aug 2018
Ntabwo u Burundi bwari gusinyana amasezerano y’ubucuruzi na EU buri  mu kato
Mu Rwanda

Ntabwo u Burundi bwari gusinyana amasezerano y’ubucuruzi na EU buri mu kato

Ubwanditsi 14 Sep 2016
Kuki ifatwa Rya Lt Joel Mutabazi rikomeje kuba ikibazo muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

Kuki ifatwa Rya Lt Joel Mutabazi rikomeje kuba ikibazo muri Uganda

Ubwanditsi 18 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru