• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Guverineri Munyentwari yasabye abamotari ba Kamembe gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha

Guverineri Munyentwari yasabye abamotari ba Kamembe gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 01 Mar 2017 Mu Rwanda

Mu mpera z’icyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda n’umuyobozi w’intara y’uburengerazuba bagiranye inama n’abamotari bakorera muri santeri y’ubucuruzi ya Kamembe iri mu karere ka Rusizi, iyi nama ikaba yarabereye kuri sitade y’aka karere, abamotari basabwa gukomeza ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Muri iyi nama, Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba Munyatwari Alphonse yashimiye aba bamotari uruhare bagira mu iterambere ry’akarere kabo, ababwira ko umutekano u Rwanda rufite buri muturage awugiramo uruhare, abasaba kutirara ngo hagire uwabaca mu rihumye akawuhungabanya.

Yaravuze ati:”Umutekano ureba buri muturarwanda wese, niyo mpamvu buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we kugirango akumire kandi arwanye ikintu gishobora guteza umutekano mucye.”

Munyentwari yabwiye abo bamotari ko bakwiye gukora umwuga wabo kinyamwuga, bakirinda ibyaha bikorwa na bamwe muri bagenzi babo kandi bakabagira inama zituma bareka gukora ibinyuranyije n’amategeko, akaba yaravuze ati:”Kugirango ibyaha by’ubwoko bwose bikumirwe, hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye, nidufatanya mu kubirwanya tuzarushaho kwiteza imbere ubwacu, imiryango yacu n’igihugu muri rusange.”

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi, nawe yashimiye abamotari uburyo bashyize hamwe, abasaba ko imbaraga zabo bazikoresha neza, bagafatanya na Polisi yabo n’izindi nzego kwicungira umutekano.

Yabibukije ko nubwo umutekano wifashe neza mu ntara yabo, hari bamwe muri bagenzi babo bakora amakosa, kandi bagakingira ikibaba abinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge, aha akaba yaravuze ati:”Bamwe mu bantu bakwirakwiza ibiyobyabwenge nk’urumogi, bakunze kwifashisha abamotari igihe bashaka kurukura mu duce tumwe barujyana mu tundi, turabasaba ko ufite izo ngeso yazicikaho, kandi buri gihe mukagira amakenga ku bantu mutwaye, uwo muketse ko afite ibiyobyabwenge cyangwa ibindi bintu binyuranyije n’amategeko mugahita mubimenyesha Polisi y’u Rwanda.”

ACP Karasi yabwiye abo bamotari kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo, kugirango birinde gukora cyangwa guteza impanuka zo mu muhanda.

Yashoje asaba aba bamotari gukomeza gukorera ku ntego, buri wese agakora umurimo we agamije kwiteza imbere kandi bagaharanira ko umutekano u Rwanda rufite waramba.

-5971.jpg

Guverineri Munyantwali Alphonse

Nyuma y’inama, abamotari babajije ibibazo bahabwa ibisubizo ako kanya ibitarabonewe ibisubizo bahabwa umurongo bikemurirwamo, bashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda n’ubw’intara, kandi biyemeza ko umutekano bawugira uwabo baharanira ko utahungabana.

RNP

2017-03-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Impungenge z’umutekano wacu zishingiye ku gukomeza kubaho kwa FDLR n’ingengabitekerezo yayo y’ubutagondwa

Impungenge z’umutekano wacu zishingiye ku gukomeza kubaho kwa FDLR n’ingengabitekerezo yayo y’ubutagondwa

RUSHYASHYA 06 Mar 2026
CTTC MAYANGE: Ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyihariye mu guhangana n’iterabwoba

CTTC MAYANGE: Ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyihariye mu guhangana n’iterabwoba

Ubwanditsi 01 Sep 2025
Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup

Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup

RUSHYASHYA 05 Aug 2026
Dr. Pastor Rutayisire yemeye ko Yaganjwe n’Amarangamutima agaruka ku Ifungwa ry’insengero nyinshi

Dr. Pastor Rutayisire yemeye ko Yaganjwe n’Amarangamutima agaruka ku Ifungwa ry’insengero nyinshi

Ubwanditsi 07 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uburyo Uganda yitwaje Lt Joel Mutabazi mu guhindanya ubufatanye mu by’umutekano n’u Rwanda
ITOHOZA

Uburyo Uganda yitwaje Lt Joel Mutabazi mu guhindanya ubufatanye mu by’umutekano n’u Rwanda

Ubwanditsi 31 Aug 2018
Ni iyihe mpamvu yari gutuma tubuza Katumbi kwinjira mu Rwanda?-Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Ni iyihe mpamvu yari gutuma tubuza Katumbi kwinjira mu Rwanda?-Perezida Kagame

Ubwanditsi 12 Jun 2018
Areruya Joseph ni we wegukanye agace ka Rubavu- Musanze
IMIKINO

Areruya Joseph ni we wegukanye agace ka Rubavu- Musanze

Ubwanditsi 15 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru