• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abitabiriye inama ya ECCAS barimo na Perezida Kagame baganiriye ku bucuruzi n’umutekano

Abitabiriye inama ya ECCAS barimo na Perezida Kagame baganiriye ku bucuruzi n’umutekano

Ubwanditsi 02 Dec 2016 Mu Rwanda

Mu nama y’umunsi umwe, abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma biri mu muryango w’Ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika yo hagati (ECCAS) baganiriye ku bibazo by’umutekano muke ndetse n’uburyo bwo kunoza ubucuruzi hagati yabyo.

Iyi nama yabereye mu gihugu cya Gabon kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2016, iyoborwa na Perezida wa Gabon, Ali Bongo, ari na we uyobora uyu muryango.

Yitabiriwe n’abantu batandukanye baturutse mu bihugu 11 binyamuryango birimo, u Rwanda, Angola, u Burundi, Cameroon, Repubulika ya Centrafrique, Congo Brazzaville, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Gabon, Equatorial Guinea, Tchad na Sao Tome & Principe.

Ibibazo by’umutekano muke muri aka karere byafashe umwanya munini muri iyi nama

Mu by’ingenzi byaganiriweho mu bijyanye n’umutekano, harimo ibikorwa by’iterabwoba muri aka karere nk’ imitwe y’inyeshyamba muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Repubulika ya Centrafrique n’u Burundi; igamije guhungabanya umutekano n’amahoro muri aka karere.

Abitabiriye iyi nama kandi barebeye hamwe amatora yabaye muri uyu mwaka ndetse n’ibibazo byayagaragayemo birimo n’ibibazo by’umutekano muke byagiye biba nyuma y’amatora.

Ubucuruzi na bwo bwahawe umwanya munini muri iyi nama.

Banaganiriye no ku bucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika n’ubwambukiranya imipaka n’iterambere ry’ubwikorezi bwo mu mazi no mu kirere muri aka karere.

Mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi mu bihugu binyamuryango bya ECCAS, ibihugu byasabwe ko byatanga urutonde rw’ibicuruzwa byazajya byohereza mu bihugu bigenzi byabyo mu rwego rwo gutangiza ubucuruzi bwisanzuye bwambukiranya imipaka nta misoro yatswe.

Kugirango uwo mushinga w’ubwo bucuruzi ushoboke, Abaminisitiri b’Ubucuruzi n’Imari muri aka karere, bemeranyijwe ku biciro byihariye bizashyirwa ku bicuruzwa byinjizwa mu bihugu by’uyu muryango ariko byarakorewe hanze yawo.

Imisoro izajya iva mu bicuruzwa byakorerwe hanze y’aka karere izajya atangwa nk’inkunga yo kuziba icyuho kizaba cyagaragaye mu misoro aho 50% by’azinjira azafasha mu kuziba icyuho cyizagaragara mu misoro bitewe no koroshya ibiciro by’ubucuruzi n’imisoro mu bihugu bigize uyu muryango wa ECCAS.

Iyi nama yemeje ko ibihugu bizajya bitanga 0,4% by’imisoro y’ibicuruzwa biturutse hanze yawo nk’inkunga yo guteza imbere uyu muryango. Gusa u Rwanda rwo rwakuriweho iyi nkunga.

Gukurirwaho iyi nkunga ya 0,4% byatewe nuko u Rwanda rusanzwe rutanga izindi nkunga nk’iyi mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ingana na 1,4% yo guteza imbere ibikorwa remezo n’indi ingana na 0,2% rutanga mu muryango wa Afurika yunze ubumwe mu rwego rwo kuwuteza imbere.

Uretse Perezida Kagame, abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama barimo Idriss Deby Itno wa Chad, Faustin-Archange Touadera uyobora Repubulika ya Centrafrique, ibindi bihugu byari bihagarariwe n’abandi bayobozi mu nzego zabyo zinyuranye.

-4892.jpg

-4891.jpg

-4890.jpg

-4889.jpg

2016-12-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Iya 27 Mata 1994: Umunsi Oxfam yatanze itangazo ko ibibera mu Rwanda ari Jenoside

Iya 27 Mata 1994: Umunsi Oxfam yatanze itangazo ko ibibera mu Rwanda ari Jenoside

Ubwanditsi 27 Apr 2018
Gen Kabarebe yahaye impanuro  abanyamakuru bari mu cyiciro cya kabiri cy’itorero  ry’ Impamyabigwi

Gen Kabarebe yahaye impanuro abanyamakuru bari mu cyiciro cya kabiri cy’itorero ry’ Impamyabigwi

Ubwanditsi 24 Apr 2017
I Musanze: Abanyonzi baratabaza kubera imisanzu yabo ngo ikiza umuyobozi wabo gusa.

I Musanze: Abanyonzi baratabaza kubera imisanzu yabo ngo ikiza umuyobozi wabo gusa.

Ubwanditsi 28 Apr 2017
Ikigo nderabuzima cya Mbuye muri Ruhango cyahawe ingobyi itwara abarwayi (Ambulance) bemerewe na Ministiri Shyaka Anastase, Abaturage barishimira ko umubare w’ababuraga ubuzima ugiye kugabanuka by’Umwihariko Abana n’Ababyeyi

Ubwanditsi 06 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abamotari bagera kuri 250 bo muri Kamonyi babaye abanyamuryango b’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake
Mu Mahanga

Abamotari bagera kuri 250 bo muri Kamonyi babaye abanyamuryango b’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake

Ubwanditsi 03 Jun 2016
Ese ibyananiranye kugeza ubu Uhuru azabishobora ?
INKURU NYAMUKURU

Ese ibyananiranye kugeza ubu Uhuru azabishobora ?

Ubwanditsi 12 Mar 2019
APR FC yatsinze Police FC isoza igice kibanza cy’umwaka w’imikino wa 2021-2022 ari iyambere
Amakuru

APR FC yatsinze Police FC isoza igice kibanza cy’umwaka w’imikino wa 2021-2022 ari iyambere

Ubwanditsi 29 Jan 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru