• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ingabire Victoire Umuhoza Yongeye Gukubitirwa Ahareba Inzega

Ingabire Victoire Umuhoza Yongeye Gukubitirwa Ahareba Inzega

RUSHYASHYA 27 Mar 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Urukiko rw’Ikirenga rwashimangiye ko ingingo ya 106 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha itanyuranyije n’ibiteganywa na zimwe mu ngingo z’Itegeko Nshinga, rutegeka ko ikirego cyatanzwe na Ingabire Victoire Umuhoza nta shingiro gifite.

Ibi bishingiye ku rubanza Ingabire Victoire Umuhoza wiyita umunyapolitiki yarezemo agaragaza ko iyo ngingo inyuranyije n’Itegeko Nshinga kandi ari yo yatumye afungwa, agasaba ko yakurwaho.

Icyemezo cy’urukiko cyasomwe kuri uyu wa 27 Werurwe 2026.

Muri uru rubanza hasuzumwe ibibazo bitatu by’ingenzi mu gusesengura neza niba koko iyo ngingo inyuranyije na zimwe mu ngingo z’itegeko Nshinga.

Iyo ngingo ya 106 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha ni yo yashingiweho n’Urukiko Rukuru ruhamagaza Ingabire Victoire ndetse bimuviramo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ingingo 106 igaragaza ko iyo urukiko rusanze hari impamvu zatuma hakekwa abandi bantu kuba barabaye abafatanyacyaha cyangwa se ari ibyitso by’ukurikiranyweho icyaha, rubahamagaza kugira ngo bagire ibisobanuro batanga muri urwo rubanza.

Ikomeza yerekana ko iyo urukiko rumaze kubaza abahamagawe mu rubanza, rugasanga nta bimenyetso bituma bakekwaho icyaha, rufata icyemezo cyo gukomeza iburanisha batongeye guhamagarwa.

Iyo rusanze ibisobanuro batanze bidahagije kandi urukiko rugasanga hari ibimenyetso bibashinja icyaha, rutegeka Ubushinjacyaha gukora iperereza buhereye ku byagaragajwe mu iburanisha.

Ingabire Victoire Umuhoza yasobanuye ko kuba urukiko ruhamagaza umuntu nk’icyitso cyangwa umufatanyacyaha byerekana ko wa muntu ataba agifatwa nk’umwere.

Urukiko rwagaragaje ko Ubushishanjacyaha ari bwo bugomba gutanga ibimenyetso ntashidikanywaho kandi iyo bitabonetse bigirira inyungu uregwa.

Rwerekanye ko umucamanza, abagenzacyaha n’abashinjacyaha na bo bakwiye kugira imyitwarire ituma uregwa afatwa nk’umwere mu gihe atarahamwa n’icyaha.

Ingabire yavugaga ko iyo ngingo ya 106 inyuranye n’ibiteganywa n’ingingo ya 29 y’itegeko nshinga.

Urukiko ruhamagaza mu iburanisha umuntu waketsweho kuba icyitso cyangwa umufatanyabikorwa.

Urukiko rw’Ikirenga rugaragaza ko uhamagazwa ari umuntu ufite aho ahuriye n’urubanza, rusanga ntaho bibangamiye ihame ryo gufatwa nk’umwere kubera ko kumuhamagaza bitamugira umucyahaha.

Kuba rutegeka Ubushinjacyaha gukora iperereza bishimangira neza ko rya hame ryo gufatwa nk’umwere riba ryubahirijwe.

Ikindi rwagaragaje kandi ni uko kuba Urukiko rwategeka Ubushinjacyaha kugarura uwo muntu ngo aburanishwe, bitavuze ko Ubushinjacyaha buzazana ibimenyetso bimushinja gusa kuko bufite inshingano yo gushaka n’ibimenyetso bishinjura, rusanga ahubwo byubahije ihame ryo gufatwa nk’umwere kuko biha uburenganzira bwo kwisobanura ukekwa ndetse yaba umwere bikagaragarira mu rubanza yavuzwemo.

Urukiko rusanga iyo ngingo itanyuranyije n’ingingo 29 igika cya mbere agace k’Itegeko Nshinga.

Ikibazo cya kabiri kijyanye no gusuzuma niba iyo ngingo idatuma habaho ko urukiko rwivanga mu nshingano z’Ubushinjacyaha, Urukiko rugaragaza ko nubwo inzego z’ubutegetsi zitandukanye hari aho zishobora kunganirana, kuzuzanya no kugenzurana.

Ihame rishingiye ku miterere n’imikorere y’inshingano zazo hatabayeho kwivanga mu mikorere y’urundi rwego ariko zigahurira ku nshingano zo kurengera uburenganzira bw’umuturage.

Urukiko rusanga ubucamanza bwuzuzanya n’ubundi butegetsi mu kubungabunga uburenganzira n’ituze ry’abaturage. Kuba ubucamanza bwategeka Ubushinjacyaha biri mu nshingano zabwo bwo kugenzura uburenganzira, umudendezo n’ituze.

Kuba Urukiko rwasanga hari icyaha kitakurikiranwe ntikitabweho byaba atari ugutanga ubutabera buboneye mu gihe Ubushinjacyaha butujuje inshingano zabwo uko bikwiye.

Urukiko rw’Ikirenga rwibukije ko gutegeka Ubushinjacyaha bigamije kubusaba gukora inshingano zabwo, ntirukora iperereza kandi ntirutegeka uko Ubushinjacyaha burikora bityo iyo ngingo ikaba itanyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Ku bijyanye no kumenya ni ba ububasha bw’Urukiko bubangamiye ubw’Ubushinjacyaha bwo gukurikirana cyangwa kudakurikirana umuntu, rukiko rwerekanye ko kuba Urukiko rwategeka Ubushinjacyaha gukora iperereza no kuzana mu rubanza ukekwaho icyaha bitaba ari ukwivanga mu mikorere y’Ubushinjacyaha, ntabwo rububuza ubwigenge kuko rudateganya uko Umushinjacyaha azakoramo iperereza.

Rusanga kuba ibisobanuro byatanzwe n’uwahamagajwe bigaragaza ko ashobora kuba yaragize uruhare mu gukora icyaha, rutegeka ko akorwaho iperereza ngo aburanishwe, rushimangira ko ukwivanga kwaba mu gihe Urukiko ari rwo rwikoreye iperereza.

Rwasobanuye ko ntaho bibangamiye ihame ry’uko Ubushinjacyaha ari bwo busuzuma niba ukekwa akurikiranwa cyangwa adakurikiranwaho icyaha, kuko biri mu bubasha bw’urukiko bwo kugenzura ko ibyo uwo muntu avugwaho bitazagira ingaruka ku rubanza.

Urukiko rw’Ikirenga rusanga ingingo ya 106 yaregewe itanyuranyije n’ingingo 43 n’iya 144.

Rwemeje ko nta shingiro ikirego cyatanzwe na Ingabire Victoire gifite, rwemeje ko iyo ngingo itanyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Amavu n’Amavuko yo kuragwa urwa Ndanze rwananiye abamubyaye

Victoire Ingabire Umuhoza, umwe mu biyita abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta, yitabye Urukiko Rukuru ruherereye i Nyamirambo, i Kigali, ku wa 19 Kamena mu mwaka wa 2025.

Guverinoma y’u Rwanda imaze igihe kinini ihangana n’ibitero by’amagambo n’igitutu bivuye mu bihugu by’iburengerazuba bishyigikiye Ingabire Victoire mu bikorwa byo kwangisha ubutegetsi bwa Leta y’Ubumwe abaturage, n’ubwo azwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane biturutse mu mvugo ze ndetse n’izabamushyigikiye bo bita “demokarasi” twamubwira ko bidashobora kumuhira kuko bazirunge uyu ububi bwe ku gihugu cy’u Rwanda bwaragaragaye, kandi uyu mushinga wabo wo kumugira igikoresho cyo gusenya u Rwanda wagaragaye nk’uwananiwe burundu nk’amahembe y’imbwa.

Uyu IVU yahoze afunzwe, arekurwa mu mwaka wa 2018 amaze muri gereza imyaka 8 muri 15 yari yarakatiwe agiriwe impuhwe na Nyakubahwa Perezida Kagame Paul, nk’aho ibyo bidahagije we yahisemo kuba akabaye icwende akomeza gushinga ibikwasi Leta y’Ubumwe maze yongera gutabwa muri yombi ku wa 19 Kamena 2025, akekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gushishikariza abaturage kwigaragambya no guhungabanya umutekano wabo. Abamutumira n’abamufasha bo mu Burayi bari mu rungabangabo, abanyamakuru, abashakashatsi n’abiyita abaharanira uburenganzira bwa muntu barimo kurira ayo kwarika, ariko si ku bw’impuhwe kuko ni ya marira y’ingona ni uko igikorwa cyabo kirimo gusenyuka burundu ariko bakaba banabonye ingingo nyamukuru baheraho basakuriza iyo bomonganira ishyanga

Guverinoma iyobowe na FPR-Inkotanyi yahinduye u Rwanda igihugu kidasanzwe ku isi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100. Ibi byababaje cyane ibihugu by’iburengerazuba bitigeze bishaka ko Afurika yigenga, byifuzaga ko u Rwanda rukomeza kuyoborwa n’ababafasha kubahiriza inyungu zabo.

Mu mwaka w’1995, Ingabire, yari umwe mu bakomoka ku bagize uruhare muri Jenoside wanabihamijwe n’inkiko gacaca ari we DUSABE Therese wari umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Butamwa ahazwi nk’i Mageragere, yatoranyijwe rero ngo abe igikoresho cy’abicanyi bari barahunze, bagamije gutegura igaruka yo kurangiza umugambi wo kurimbura Abatutsi maze agirwa umuzindaro wa RDR ndetse ari nayo yaje kuvamo imitwe yose muzi nka FDLR hadasigaye FDU Inkingi yo hakurya iyo aho yifitiye amashami nka Jambo Asbl.

Nyina wa Ingabire, Thérèse Dusabe, ukiri mu Buholandi, azwi ku izina rya “Muganga w’urupfu” kubera ubwicanyi yakoze mu gihe cya Jenoside, aho bivugwa ko yabanje kwica abagore batwite b’Abatutsikazi, hanyuma akica n’impinja zabo aho yazikubitaga ku nkuta.

Imigambi ya Hutu Power n’amahuriro y’iterabwoba


Ingabire, wari mu Burayi mu gihe cya Jenoside, yagiye atorerwa kuyobora imitwe y’iterabwoba nka RDR, ALiR, na FDLR, yose igizwe n’abahoze ari Interahamwe n’abandi bajenosideri bari muri Zaire mu cyitwaga MAGRIVI. Nyuma, yashinze ishyaka rya FDU-Inkingi, yakomeje gushaka kwandikisha mu Rwanda nubwo atigeze yuzuza ibisabwa.

Ubwo yitwaga ko atashye mu Rwanda byahe byo kajya, Ingabire ntiyigeze afatwa nk’umunyapolitiki nyawe, kuko yahoraga ashyigikira ingengabitekerezo ya Hutu Pawa, iyo nyigisho yabyaye Jenoside mbese nta tandukaniro hagati mu magambo ye n’aba Nazi yateje Jenoside yakorewe Abayahudi.

Ku itariki ya 16 Mutarama 2010, ubwo Ingabire yageraga mu Rwanda avuye mu Buholandi, yahise ajya ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Icyatangaje benshi ni uko yahise atangaza ko “abantu bose bapfuye atari Abatutsi gusa”, asaba ko havugwa n’Abahutu bakagira n’Urwibutso,nuko atangira gahunda yo gupfobya Jenoside nyirizina ku mugaragaro.

Uko abanyarwanda benshi bafata Ingabire ni umwe mu bantu bashyigikiye cyane “revolusiyo ya 1959”, ya Kayibanda n’ingoma ya Habyarimana mbese ni ya politiki y’amacakubiri ishingiye ku moko.

Abanyaburayi bamushyigikiye uko byagenda kose u Rwanda n’Abanyarwanda ntibazemera ko benemungwe barugira ingaruzwamuheto

Mu Burayi, Ingabire yakomeje gushyigikirwa nk’igikoresho cya politiki, cyane cyane n’ibihugu nk’Ubuholandi n’u Bwongereza. Aho hose yakirwa nk’intwari itahanye Umuhigo mbese nka Lyangombe rya Babinga mwene Nyundo iyo atahana intumbi y’imbogo y’ihembe rimwe, kandi ari umuntu ushyigikiye abakoze Jenoside. Benshi mu bayobozi n’abanyamakuru b’Abanyaburayi bagiye bamwiyegereza barimo:

Abadepite b’u Burayi 42 bashatse kumuha igihembo cya Andrei Sakharov Prize (2012)

Umuryango w’Abanya-Espagne APDHE wamuhaye igihembo cyabeshyewe ko ari icy’uburenganzira bwa muntu (2019)

Intumwa zaturutse mu Bwongereza, Denmark no mu Buholandi zagiye zimusura aho atuye i Kigali

Igitangaje, abo bayobozi b’Abanyaburayi ntibigeze bashaka guhura n’inzego z’u Rwanda, ahubwo babogamira ku ruhande rumwe rukomeje guteza ingorane mu miyoborere y’u Rwanda.

Nubwo yashinze andi mashyaka nka DALFA-Umurinzi kandi nayo atemewe n’amategeko mu Rwanda, Ingabire yakomeje gutera inkunga FDLR, umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abahoze ari Interahamwe-Impuzamugambi. Kuva mu 1994, FDLR yagiye igaba ibitero birenga 20 ku Rwanda maze hitana abaturage inangiza ibikorwa remezo.

Mu rukiko, ubwo yaregwaga mu 2011 hamwe n’abahoze ari abasirikare ba FDLR nka Lt Col Nditurende, Maj Uwumuremyi, Lt. Col. Noel Hitiyaremye, Capt. Jean Marie Vianney Karuta, byagaragaye ko Ingabire yari mu nkorokoro z’abakuru ba FDLR kuko ariwe wakusanyaga amafaranga bise “Ingemu” mu bihugu by’i Burayi kugira ngo afashe ibikorwa by’iterabwoba byo guhungabanya u Rwanda.

Nubwo yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika mu w’2018, Ingabire ntiyigeze yerekana ko yahindutse. nubu akomeje kumvikana nk’uwifuza ko Rwanda rugarurwa mu bihe bibi n’ababirushyizemo rugapfa bo barebera, yibanda ku ivanguramoko aho kubaka no guharanira Ubumwe bw’abanyarwanda.

Kuba ashyigikiwe n’abanyamahanga ntibivuze ko ari hejuru y’amategeko dore ko yafunzwe kubera ko yakoze ibyaha, kandi amategeko agomba gukurikizwa. Naramuka ahamijwe icyaha, azabihanirwa. Naramuka agizwe umwere, azasubira mu buzima busanzwe naho mu kwiringira ko ari igikoresho cy’abanyamahanga mu mikino mibi yo guhungabanya u Rwanda bagane ikuzimu (Go to Hell).

2026-03-27
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Mu ndirimbo bateguye mu gihe cy’umwaka umwe, Aline Gahongayire arishimira urwego indirimbo ye na Niyo Bosco igezeho

Mu ndirimbo bateguye mu gihe cy’umwaka umwe, Aline Gahongayire arishimira urwego indirimbo ye na Niyo Bosco igezeho

Ubwanditsi 17 Mar 2021
Imiryango igiye kujuririra ihagarikwa ry’iperereza ku ruhare rw’abafaransa mu Bisesero

Imiryango igiye kujuririra ihagarikwa ry’iperereza ku ruhare rw’abafaransa mu Bisesero

Ubwanditsi 01 Oct 2018
Uganda  yabujije abaturage bayo kudaca ku mupaka wa Gatuna u Rwanda ‘rwafunguye’ by’agateganyo

Uganda  yabujije abaturage bayo kudaca ku mupaka wa Gatuna u Rwanda ‘rwafunguye’ by’agateganyo

Ubwanditsi 11 Jun 2019
APR FC yatewe mpaga y’ibitego 3-0 inacibwa amande ya 100 000 Frw izira gukinisha abanyamahanga 7 mu mukino umwe

APR FC yatewe mpaga y’ibitego 3-0 inacibwa amande ya 100 000 Frw izira gukinisha abanyamahanga 7 mu mukino umwe

Ubwanditsi 07 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukwabu wiswe Usalama III wafatiwemo ibiyobyabwenge bifite agaciro karengeje miliyoni  78
Mu Mahanga

Umukwabu wiswe Usalama III wafatiwemo ibiyobyabwenge bifite agaciro karengeje miliyoni 78

Ubwanditsi 08 Jul 2016
Ubusinzi n’Uburaya nibyo byaranze igitaramo cyo kwishimira Urupfu rwa Col. Karegeya muri Afrika y’epfo [ AMAFOTO ]
INKURU NYAMUKURU

Ubusinzi n’Uburaya nibyo byaranze igitaramo cyo kwishimira Urupfu rwa Col. Karegeya muri Afrika y’epfo [ AMAFOTO ]

Ubwanditsi 19 Apr 2019
Incamake y’ibyaranze imikino mu mpera z’icyumweru
IMIKINO

Incamake y’ibyaranze imikino mu mpera z’icyumweru

Ubwanditsi 21 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru