• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abapolisi bakuru biga ibijyanye n’imiyoborere batangiye urugendoshuri muri Etiyopiya

Abapolisi bakuru biga ibijyanye n’imiyoborere batangiye urugendoshuri muri Etiyopiya

Ubwanditsi 13 Jun 2016 Mu Mahanga

Icyiciro cya kane cy’abapolisi bakuru mirongo itatu n’umwe baturuka mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika biga ibijyanye n’ubuyobozi ndetse n’ibindi bijyanye n’inshingano zabo mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College-NPC), riherereye mu karere ka Musanze, ku itariki 12 Kamena batangiye urugendoshuri rw’icyumweru mu gihugu cya Etiyopiya.

Abo bapolisi baturuka mu bihugu 10 ari byo Burundi, Etiyopiya, Gambiya, Kenya, Namibiya, Sudani y’Amajyepfo, Tanzaniya, Uganda, Zambiya, n’u Rwanda, ari na ho bigira.

Umuyobozi wa NPC, Commissioner of Police (CP) Felix Namuhoranye ubayoboye muri urwo rugendoshuri, yavuze ko rugamije kongerera abo banyeshuri ubumenyi, aho bazacukumbura kandi bagahuza ibyo bize mu bitabo n’ukuri cyangwa ibikorwa.

Yagize ati: Abanyeshuri bazabona umwanya mwiza wo gusesengura imiterere ya Polisi y’iki gihugu ndetse n’inzego z’umutekano zacyo muri rusange, amateka yabyo, n’ingamba zo kubumbatira umutekano no guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abagituye.

Muri urwo rugendoshuri, abo banyeshuri bazaganirizwa ku bintu binyuranye birimo umutekano, imiyoborere, iterambere ry’ubukungu, ububanyi n’amahanga n’ubutwererane n’ubutabera, ibiganiro bazahabwa bikaba bifite insanganyamatsiko igira iti,”Iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, imiyoborere myiza n’ubutabera, inkingi ya mwamba mu gusigasira amahoro no kubungabunga umutekano.”

CP Namuhoranye yavuze ko guhitamo Etiyopiya hashingiwe ku iterambere ry’iki gihugu mu bijyanye n’ibyo aba banyeshuri bize harimo iterambere mu bukungu, inganda, kubungabunga no gusigasira ituze n’umutekano, ububanyi n’amahanga n’ubutwererane.

Biteganyijwe ko abo banyeshuri bazasura bimwe mu bigo n’inzego z’ubuyobozi harimo Ibiro bikuru bya Polisi y’iki gihugu, Ibiro bikuru by’Umurwa mukuru Addis Ababa, Ishuri Rikuru ryigisha ibijyanye no kwimakaza umuco w’amahoro, Kaminuza ya Addis Ababa, n’uruganda rwa Bishoftu ruteranyirizwamo imodoka..

CP Namuhoranye yavuze ko uru rugendoshuri rugamije kongerera aba banyeshuri ubumenyi, aho bazasesengura kandi bagereranye ibyo bize mu ishuri, ibyo bungukiye mu rugendoshuri bakoreye mu Rwanda, n’ubumenyi bazungukira muri uru rugendoshuri rwo muri Etiyopiya, hanyuma buri wese akazagira inama inzego z’ubuyobozi bw’igihugu cye hashingiwe ku mwihariko wacyo.”

Biteganyijwe ko mu byo abo banyeshuri bazungukira muri urwo rugendoshuri bazahitamo ibintu by’ingenzi byakwibandwaho mu kunoza ubufatanye mu kurwanya ibyaha ndengamipaka

RNP

2016-06-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mozambique: Igipolisi cyakajije umutekano w’Umunyarwanda Hitimana Vital uherutse kuraswa

Mozambique: Igipolisi cyakajije umutekano w’Umunyarwanda Hitimana Vital uherutse kuraswa

Ubwanditsi 24 Mar 2018
Kinshasa: Ambasade ya Amerika yongeye gufungura imiryango nyuma y’icyumweru ifunze

Kinshasa: Ambasade ya Amerika yongeye gufungura imiryango nyuma y’icyumweru ifunze

Ubwanditsi 04 Dec 2018
Zimbabwe: Morgan Tsvangirai yitabye Imana

Zimbabwe: Morgan Tsvangirai yitabye Imana

Ubwanditsi 15 Feb 2018
CNLG:  Haribazwa impamvu  hafunzwe umwe kandi imishahara ica mu bantu benshi?

CNLG: Haribazwa impamvu hafunzwe umwe kandi imishahara ica mu bantu benshi?

Ubwanditsi 22 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Biravugwa ko FDLR n’igisirikare cya Congo bahawe ikiraka cyo kurwanirira Perezida Nkurunziza w’u Burundi
ITOHOZA

Biravugwa ko FDLR n’igisirikare cya Congo bahawe ikiraka cyo kurwanirira Perezida Nkurunziza w’u Burundi

Ubwanditsi 20 Aug 2017
U Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’ibindi bihugu mu mushinga wo kubaka icyogajur
IKORANABUHANGA

U Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’ibindi bihugu mu mushinga wo kubaka icyogajur

Ubwanditsi 13 Mar 2018
RDC: Abaturage bahunze imirwano ya FDLR
INKURU NYAMUKURU

RDC: Abaturage bahunze imirwano ya FDLR

Ubwanditsi 01 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru