• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Inama ya ba Minisitiri ba EAPCCO yasoje ifashe ingamba zikomeye zo kurwanya ibyaha ndengamipaka

Inama ya ba Minisitiri ba EAPCCO yasoje ifashe ingamba zikomeye zo kurwanya ibyaha ndengamipaka

Ubwanditsi 02 Sep 2016 Mu Mahanga

Inama y’iminsi 3 ngarukamwaka ya 18 y’Abakuru ba Polisi muri Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO) yaberaga i Kigali yasojwe ejo ku itariki ya 1 Nzeri, abayitabiriye bafatiyemo ingamba zikomeye zo kongera imikoranire myiza hagati y’ibi bihugu mu rwego rwo kurwanya ibyaha ndengamipaka.

I Kigali kandi ejo hanarangiye inama ya 16 y’abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano zabo, ifatirwamo imyanzuro igera kuri 12 yagiye igaruka ku kunoza imikoranire hagati y’inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha bihungabanya umutekano.

Mu ijambo yavuze asoza iyi y’abaminisitiri ku mugaragaro, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana yavuze ko ibyaha byo mu kinyejana cya 21 bitandukanye n’ibyakorwaga kera, kuko ubu abanyabyaha babikora bifashishije ikoranabuhanga ku buryo kubafata no kubashyikiriza ubutabera bitoroha.

Minisitiri Harelimana yavuze ko bimwe mu bibi abatuye isi muri iyi minsi bahura nabyo ababibakorera bafashisha ikoranabuhanga harimo ko abakora ibikorwa by’iterabwoba bakoresha ikoranabuhanga na murandasi mu gushaka urubyiruko binjiza muri ibyo bikorwa, gushora urubyiruko mu icuruzwa ry’abantu, ubujura bw’amafaranga ku buryo biba amafaranga menshi umuntu utacyekwaga, n’ibindi.

Kuri iyi ngingo yavuze ati:’’’Uburyo bwiza bwo kurwanya ibyaha nk’ibi by’ikoranabuhanga na ndengamupaka ni ukugirana imikoranire myiza n’ubutwererane hagati y’inzego z’umutekano, kongera ubufatanye hagati yazo no kuzongerera ubushobozi mu kurwanya ibi byaha kandi inzego z’umutekano nazo zikagira ubumenyi mu ikoranabuhanga buhambaye kurusha abanyabyaha.’’

Muri iyi nama kandi, Minisitiri Harelimana yagizwe umuyobozi w’abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano zabo b’ibihugu bigize EAPCCO, akaba asimbuye mugenzi we wa Kenya Maj Gen (rtd) Joseph Nkaissery

Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo ko:

Ibihugu byose bizagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama ngarukamwaka rusange ya 18 y’Umuryango w’Abakuru ba za Polisi zo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAPCO), inemeza ko hakwiye gushyirwaho uburyo buhuriweho mu kuburwanya no gukorana ku rwego rwo hejuru hagati y’inzego z’akarere ndetse no guhanahana ingamba ziba zafashwe mu kurwanya icuruzwa ry’abantu.

Aba baminisitiri kandi bavuze ko ibibazo ibihugu bigize uyu muryango bihura nabyo by’imodoka n’ibindi binyabiziga biba byibwa mu bihugu bimwe bigafatirwa mu bindi, habaho imikoranire hagati y’ibyo bihugu byombi ibyo bibazo bigakemurwa.

Hemejwe ko Uganda izakira inama ngarukamwaka rusange ya 19 y’Umuryango w’Abakuru ba za Polisi zo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAPCO), naho Ethiopia ikakira iya 20.

Banashimiye kandi Polisi mpuzamahanga kubera ubufasha iha EAPCCO mu kurwanya ibyaha ndengamipaka n’ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Hemejwe kandi ko ibihugu bihuriye muri EAPCCO bizashyigikira umuyobozi mukuru wa Polisi ya Namibia Lt. Gen. Sebastian Ndeitunga guhatanira kuyobora Polisi mpuzamahanga (Interpol) nk’uko byemejwe n’inama y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Aba baminisitiri kandi banashimye uko u Rwanda rwakiriye iyi nama n’amahugurwa ku kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umunyamabanga mukuru wa Polisi mpuzamahanga (Interpol) Dr Jurgen Stock yavuze ati:’’Akarere k’Uburasirazuba bwa Afurika ni ingenzi kuri Polisi mpuzamahanga (Interpol). Turishimira ibikorwa bya EAPCCO mu kongera ubushobozi n’ibindi bikorwa. Itsinda ryacu riri i Nairobi muri Kenya ryakomeje gufasha Polisi zo muri aka karere mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bw’amahembe y’inzovu n’iyangizwa ry’amashyamba ndetse no gufata ababikekwaho.’’

Dr Stock yavuze kandi ko inzego z’umutekano muri Afurika y’Uburasirazuba zikora ibishoboka byose zigakoresha ikoranabuhanga, imbuga nkoranyambaga kugirango zikorane neza n’abaturage kandi zitange serivise nziza.

-3930.jpg

Iyi nama yabanjirijwe n’izindi nama zihariye zirimo iz’abayobozi ba Polisi mpuzamahanga (Interpol) muri ibi bihugu uko ari 13, izábayobozi b’amashami y’ubugenzacyaha, abashinzwe amategeko, abashinzwe uburinganire bw’ibitsina byombi, n’abashinzwe kurwanya iterabwoba.

RNP

2016-09-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Ikinyamakuru cyashinje Gen. Kayihura kwica Andrew Kaweesi kiri mu mazi abira

Uganda: Ikinyamakuru cyashinje Gen. Kayihura kwica Andrew Kaweesi kiri mu mazi abira

Ubwanditsi 05 Nov 2018
CNLG yatunze agatoki  umucamanza Meron warekuye abahamwe n’icyaha cya Jenoside

CNLG yatunze agatoki umucamanza Meron warekuye abahamwe n’icyaha cya Jenoside

Ubwanditsi 16 Dec 2016
Musanze : Perezida Kagame yifuje ko habaho no Kwita Izina abana b’ Intare

Musanze : Perezida Kagame yifuje ko habaho no Kwita Izina abana b’ Intare

Ubwanditsi 02 Sep 2016
Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23

Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23

RUSHYASHYA 01 Jun 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC yatomboye Ivoire Olympique , Rayon Sports izahura na Intare FC – Uko amakipe azahura muri 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2023
Amakuru

APR FC yatomboye Ivoire Olympique , Rayon Sports izahura na Intare FC – Uko amakipe azahura muri 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2023

Ubwanditsi 24 Feb 2023
Police Handball Club yatangiye shampiyona itsinda G.S Rambura
Mu Mahanga

Police Handball Club yatangiye shampiyona itsinda G.S Rambura

Ubwanditsi 06 Mar 2016
Abakinnyi 3 ba APR FC batijwe Marines FC, Bakame yasinyiye Bugesera FC mu gihe Bukuru yerekeje muri Rutsiro FC
Amakuru

Abakinnyi 3 ba APR FC batijwe Marines FC, Bakame yasinyiye Bugesera FC mu gihe Bukuru yerekeje muri Rutsiro FC

Ubwanditsi 11 Jan 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru