• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Ally Bizimungu wahawe gutoza Etincelles yatsinzwe umukino we wa mbere na As Kigali , Police yatsindiye Musanze iwayo – Uko imwe mu mikino y’umunsi wa gatatu yagenze.

Ally Bizimungu wahawe gutoza Etincelles yatsinzwe umukino we wa mbere na As Kigali , Police yatsindiye Musanze iwayo – Uko imwe mu mikino y’umunsi wa gatatu yagenze.

Ubwanditsi 08 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Gicurasi 2021 hakinwaga umunsi wa gatatu wa shampiyona y’u Rwanda, Primus National League, mu mikino yaraye ibaye ikipe ya AS Kigali ikomeje urugendo rwayo rwo kwitwara neza kuko kugeza ubu yujuje umukino wa gatatu itsinze, ni mu gihe kandi Police FC yo yagiye gutsindira Musanze iwayo.

Duhereye ku mukino wabereye mu mujyi wa Kigali kuri Sitade Amahoro i Remera, ikipe y’abanyamujyi yari yakiriye ikipe ya Etincelles yo mu karere ka Rubavu mu ntara y’i Burengerazuba, muri uyu mukino wo mu itsinda rya C ikipe ya As Kigali niyo yatangiye neza uyu mukino kuko ubwo hari ku munota wa 26 w’umukino rutahizamu wayo w’Umurundi Hussein Tchabalala nibwo yafunguye amazamu.

Iyi kipe yari mu rugo yakomeje kwitwara neza ndetse mu minota ine yakurikiyeho yahise itsinda ikindi gitego cya kabiri nacyo cyatsinzwe na Tchabalala wagaragaje urwego rwo hejuru muri uyu mukino nubwo yanyuzagamo agahusha bimwe mu bitego benshi barebaga uyu mukino bari baziko ashobora kubitsinda.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye ikipe ya AS Kigali iyoboye ku bitego bibiri ku busa, gusa bavuye ku ruhuka ubwo hari ku munota wa 64 rutahizamu wa Etincelles Ibrahim Hassan yatsinze igitego kimwe cyo kwishyura, ari nako umukino warangiye ari ibitego bibiri bya AS Kigali kuri kimwe cya Etincelles.

Gutsinda uyu mukino ku ikipe ya AS Kigali byatumye ikomeza kuyobora iri tsinda n’amanota 9 kuko imikino yayo yose yayitsinze uko ari itatu imaze gukina, naho ikipe ya Etincelles yo iheruka guhabwa umutoza Bizimungu Alli mu gihe cy’amezi abiri iri ku mwanya wa nyuma aho kugeza ubu nta nota na rimwe ifite ikaba irimo umwenda w’ibitego icyenda.

Muri iri tsinda rya C kandi ikipe ya Musanze FC itozwa na Seninga Innocent yaraye itsindiwe mu rugo n’ikipe ya Police FC igitego kimwe ku busa, iyi kipe itozwa na Harangingo Francis yo yatsindiwe na Harerimana Obed uzwi nka Drogba wakinaga n’ikipe yahozemo mbere y’uko aza muri Police FC.

Indi mikino yaraye ibaye ni iyo mu itsinda rya D, ikipe ya Marines FC yari yakiriye Mukura VS i Rubavu maze amakipe yombi anganye ubusa ku busa, ni mu gihe kandi i Nyagatare ikipe ya Sunrise FC yatsinze ikipe ya Espoir ibitego bibiri ku busa.

Kugeza ubu muri iri tsinda ikipe ya Espoir iyoboye n’amanota atandatu, Marines na Sunrise zinganya amanota ane naho ikipe ya Mukura VS yo ifite amanota abiri.

Kuri uyu wa gatandatu imikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’u Rwanda irakomeza aho imikino ikinwa mu buryo bukurikira:

Gasogi United Vs Kiyovu SC

Bugesera FC VS APR FC

Rutsiro FC VS Rayon Sports

Gorilla FC VS AS Muhanga

2021-05-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nta kibazo ndumva Sendika zo mu Rwanda zateje mu gihugu-Min.Kabarebe

Nta kibazo ndumva Sendika zo mu Rwanda zateje mu gihugu-Min.Kabarebe

Ubwanditsi 10 May 2017
AMAFOTO: Haruna Niyonzima yasinyiye Rayon Sports yaherukagamo mu myaka 17 ishize

AMAFOTO: Haruna Niyonzima yasinyiye Rayon Sports yaherukagamo mu myaka 17 ishize

Ubwanditsi 17 Jul 2024
Darfur: UN yambitse ingabo z’u Rwanda imidari y’ishimwe

Darfur: UN yambitse ingabo z’u Rwanda imidari y’ishimwe

Ubwanditsi 29 Oct 2016
U Rwanda rwongeye kuza ku mwanya wa  mbere mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba mu gukumira no kurwanya  ruswa n’akarengane, ruza ku mwanya wa 4 muri Afrika yose!

U Rwanda rwongeye kuza ku mwanya wa  mbere mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba mu gukumira no kurwanya  ruswa n’akarengane, ruza ku mwanya wa 4 muri Afrika yose!

Ubwanditsi 28 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri Belgique: Umuhanzi Janvier Gakunzi ni umwe mu mubahesheje ishema u Rwanda
IMIKINO

Muri Belgique: Umuhanzi Janvier Gakunzi ni umwe mu mubahesheje ishema u Rwanda

Ubwanditsi 17 Dec 2016
Uwari Visi Meya wa Nyabihu yafunzwe akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside
ITOHOZA

Uwari Visi Meya wa Nyabihu yafunzwe akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 12 May 2018
Mu kurangiza gusenya Top Tower nta wakomeretse  cyangwa ngo ahasize ubuzima nkuko byatangajwe n’uhagarariye EU mu Rwanda
Mu Rwanda

Mu kurangiza gusenya Top Tower nta wakomeretse cyangwa ngo ahasize ubuzima nkuko byatangajwe n’uhagarariye EU mu Rwanda

Ubwanditsi 24 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru