• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nyaruguru : Abagize Komite zo kwicungira umutekano bahawe ubumenyi ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Nyaruguru : Abagize Komite zo kwicungira umutekano bahawe ubumenyi ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ubwanditsi 07 Feb 2016 Mu Mahanga

Ushinzwe imikoranire ya Police y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Nyaruguru, Inspector of Police (IP) Stanislas Rutayisire, ku itariki 5 Gashyantare 2016, yahuguye abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs), bagera ku 120 bo mu mirenge ya Nyagisozi na Cyahinda , y’aka karere, ku bwoko bw’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’uruhare rwabo mu kubirwanya no kubikumira.

IP Rutayisire yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge nk’urumogi bitera uwabinyoye gukora iryo hohoterwa, maze abasaba kongera imbaraga mu kurwanya inyobwa, itundwa, n’icuruzwa ryabyo.

Yagize ati:”Ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina zigera ku warikorewe, uwarikoze, ndetse n’imiryango yabo bombi, akaba ari yo mpamvu buri wese akwiye kuryirinda no kurirwanya, atanga amakuru ku gihe.”

Na none yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge, bitesha umutwe uwabinyoye, maze agakora ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, urugomo, gufata ku ngufu, no gusambanya abana (Defilement).

Yagize ati:”Ibyo bikorwa byabo biteza umutekano mucye, akaba ari yo mpamvu buri wese akwiye kwirinda ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu kubirwanya.”

IP Rutayisire yabasabye kandi gukangurira abaturage kuba ijisho ry’umutekano no gukora amarondo neza kugira ngo bakumire ndetse banafate uwo ari we wese wakoze cyangwa utegura gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko., aho yaboneyeho kubibutsa kuba maso muri iki gihe cy’amatora, kugira ngo nayo azagende neza.

Yabasabye kujya kandi basobanurira abaturage ko kunywa ibiyobyabwenge, uretse kuba binyuranyije n’amategeko, bituma uwabinyoye adakora ngo yiteze imbere, kandi ko bimudindiza, kuko iyo bifashwe birangizwa, maze amafaranga yabishowemo yakabaye akoreshwa mu bimuteza imbere n’umuryango we, akaba apfuye ubusa.

Bwana Mugema Onesphore ,ushinzwe imibereho y’abaturage mu murenge wa Nyagisozi nawe wari witabiriye iki kiganiro, yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku bumenyi yahaye abo ba CPCs, n’inama yabagiriye, maze abasaba kubikurikiza kandi abashimira uko bitwaye mu gihe bamaze bakora iyi mirimo.

Umwe muribo witwa Nzabamwita Thomas yagize ati:” Iyi nama ni ingirakamaro kuko yaduhwituye, itwibutsa kwita no kuzuza inshingano zacu zijyanye ahanini no kurwanya no gukumira ibyaha ndetse no kudacika intege n’ubwo manda yacu igeze ku musozo.”

Yasabye bagenzi be gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje kugira ngo barusheho kugira uruhare mu kubumbatira umutekano muri uyu murenge .

RNP

2016-02-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Ibibazo byatumye yihekura mbere y’uko nawe yiyahura

Uganda: Ibibazo byatumye yihekura mbere y’uko nawe yiyahura

Ubwanditsi 28 Nov 2018
Munyagishari ngo yarashe amasasu 3 umugore wamuririraga, undi amuta muri Sebeya

Munyagishari ngo yarashe amasasu 3 umugore wamuririraga, undi amuta muri Sebeya

Ubwanditsi 08 Jun 2016
Abanyapolitike 45 muri EAC  bagiye kuva mu ‘bushomiri’

Abanyapolitike 45 muri EAC  bagiye kuva mu ‘bushomiri’

Ubwanditsi 30 Nov 2017
Ibyavuye mu nama y’abayobozi bakuru b’ingabo za Congo FARDC yitabiriwe na FDLR byamenyekanye

Ibyavuye mu nama y’abayobozi bakuru b’ingabo za Congo FARDC yitabiriwe na FDLR byamenyekanye

Ubwanditsi 15 Nov 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bobi Wine yarekuwe atanze ingwate
POLITIKI

Bobi Wine yarekuwe atanze ingwate

Ubwanditsi 27 Aug 2018
Imodoka igeretse ije gufasha ba mukerarugendo kumenya Kigali
UBUKERARUGENDO

Imodoka igeretse ije gufasha ba mukerarugendo kumenya Kigali

Ubwanditsi 21 Mar 2019
Twagiramungu yavuze rupfu rwe, yikoma Ikinyamakuru Rushyahya
ITOHOZA

Twagiramungu yavuze rupfu rwe, yikoma Ikinyamakuru Rushyahya

Ubwanditsi 02 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru