• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Police WFC yegukanye igikombe cy’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore 2026 itsinze Rayon Sports kuri Penaliti   |   08 Mar 2026

  • Impungenge z’umutekano wacu zishingiye ku gukomeza kubaho kwa FDLR n’ingengabitekerezo yayo y’ubutagondwa   |   06 Mar 2026

  • Igisubizo cy’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yahaye DRC ku Kinya cy’Ibihano Amerika yashyize ku Rwanda kirasobanutse   |   06 Mar 2026

  • U Rwanda rwasinyanye na CAVB amasezerano yo kwakira Shampiyona Nyafurika y’Amakipe y’Abagabo 2026   |   05 Mar 2026

  • Mu Mwaka wa 2019 u Burundi bwateguye igitero Interahamwe zagabye i Musanze   |   05 Mar 2026

  • Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere   |   03 Mar 2026

You are at :Home»Amakuru»Amahoro muri Kongo ari kure nk’ukwezi, Umuvugizi wa Denis Mukwege wahawe igihembo cy’impirimbanyi y’amahoro yise Abatutsi b’Abanyekongo ”umunuko”.

Amahoro muri Kongo ari kure nk’ukwezi, Umuvugizi wa Denis Mukwege wahawe igihembo cy’impirimbanyi y’amahoro yise Abatutsi b’Abanyekongo ”umunuko”.

Ubwanditsi 07 Jul 2022 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter, umugore witwa Youyou Muntu Mosi ari nawe muvugizi wa Dogiteri Denis Mukwege, yise Abatutsi b’Abakongomani”umunuko udakwiriye kuba muri Kongo”.

Denis Mukwege yahawe igihembo cyitiriwe Nobel, ashimirwa kuba “impirimbanyi y’amahoro” muri Kongo. Kuba atigeze yamagana amagambo y’umuvugizi we, biragaragaza ko Dogiteri Mukwege asangiye ibitekerezo n’abandi bahezanguni bakwiza imvugo z’urwango, zihamagarira abaturage kwibasira abanyekongo bavuga ikinyarwanda, by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ubugome bwa Yoyou Muntu Mosi na shebuja Denis Mukwege, bushyizwe ahagaragara nyuma y’amasaha make gusa hashojwe inama yabereye i Luanda kuri uyu wa gatatu, aho Perezida wa Kongo Félix Tshisekedi yasezeranyije mugenzi we wa Angola, Joao Lurenço na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, ko imvugo ihembera ubwicanyi n’ubundi bugizi bwa nabi igiye guhita ihagarara.

Ni nyuma gato kandi y’aho Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi wamaganiye amacakubiri ari muri Kongo, yanaguyemo Abatutsi benshi, ukanasaba ko ubwicanyi buhagarara.

Ese ko umutwe wa M23 uvuga ko mu byo urwanira harimo uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, wahagarika ute imirwano nk’uko ubisabwa, mu gihe bene wabo bakomeje kwibasirwa mu mvugo no mu bikorwa? Uwavuga se ko amahoro muri Kongo ari kure nk’ukwezi, yaba agiye kure y’ukuri? Tubitege amaso.

Abasesengura ibya politiki, bagereranya Denis Mukwege n’Umunyarwanda Paul Rusesabagina, dore ko bombi hari abazungu babagize ibitangaza, babita intwari batari zo, ahubwo ari abagome mu bandi.

Denis Mukwege arahamagarira abaturage kumara bagenzi babo, bazira gusa kuvuga ikinyarwanda. Nk’uko Paul Rusesabagina nawe yahamagariye inyangabirama kwica Abanyarwanda, akanarema umutwe wa FLN uhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Aba ba “kimwamwanya” basangiye inyota y’ubutegetsi binyuze mu kumena amaraso y’inzirakarengane, kandi ababari inyuma ntacyo bazabafasha ku ngaruka z’ubugome bwabo.

2022-07-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Dusobanukirwe neza Umusesabagina-nterahamwe  Uzabakiriho Alfred Antoine wiyita Gitifu Sebatware

Dusobanukirwe neza Umusesabagina-nterahamwe  Uzabakiriho Alfred Antoine wiyita Gitifu Sebatware

Ubwanditsi 29 Apr 2025
Loni yategetse ko ingabo z’amahanga ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Darfur muri Sudani zisoza inshingano kuri iyi tariki ya 31 Ukuboza 2020, abaturage nabo barigaragambya banga ko zitaha. Birarangira bite?

Ubwanditsi 31 Dec 2020
FERWAFA na Rwanda Premier League basinye amabwiriza mashya agenga shampiyona y’u Rwanda 2025/26

FERWAFA na Rwanda Premier League basinye amabwiriza mashya agenga shampiyona y’u Rwanda 2025/26

Ubwanditsi 11 Sep 2025
Perezida Robert Mugabe yirukanwe n’ishyaka rye ku buyobozi bwaryo

Perezida Robert Mugabe yirukanwe n’ishyaka rye ku buyobozi bwaryo

Ubwanditsi 19 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dr Ngirente Edouard yarahiriye kuba Minisitiri w’Intebe mushya  w’u Rwanda
Mu Rwanda

Dr Ngirente Edouard yarahiriye kuba Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda

Ubwanditsi 30 Aug 2017
Perezida Kagame  yageze muri Angola  aho yitabiriye irahira rya João Lourenço watorewe kuyobora  iki gihugu
Mu Rwanda

Perezida Kagame yageze muri Angola aho yitabiriye irahira rya João Lourenço watorewe kuyobora iki gihugu

Ubwanditsi 26 Sep 2017
U Bubiligi bwatanze ubutumwa mu gikombe cy’Isi, u Bwongereza bwongera kubabaza Abanyafurika
IMIKINO

U Bubiligi bwatanze ubutumwa mu gikombe cy’Isi, u Bwongereza bwongera kubabaza Abanyafurika

Ubwanditsi 19 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru