• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»APR FC yakinishije Abanyamahanga 7, Rayon Sports itsinda Kiyovu 4-0, Issa Yakubu yakuyemo ikabutura – Ibyaranze umunsi wa 8 wa PL

APR FC yakinishije Abanyamahanga 7, Rayon Sports itsinda Kiyovu 4-0, Issa Yakubu yakuyemo ikabutura – Ibyaranze umunsi wa 8 wa PL

Ubwanditsi 04 Nov 2024 Amakuru, IMIKINO

Impera z’icyumweru zishojwe nu Rwanda hakinwa imikino y’Umunsi wa Munani wa Shampiyona wabaye ku Cyumweru, imikino myinshi yabereye kuri Kigali Pelé Stadium yagaragayemo udushya tudasanzwe.

Duhereye ku mukino wo kuwa Gatandatu, ikipe ya Police FC yari yakiriye ikipe ya Rutsiro FC , umukuno urangira Police ibonye intsinzi y’ibitego 3-2.

Ikipe ya Rutsiro yo yari yabanje gutsinda ibitego bibiri, Police iza ibyishyura yageze naho igitego cy’intsinzi cyabonetse mu minota ya nyuma.

Aha niho myugariro w’umunye- Ghana Issa Yakubu yatsinze igitego cya Gatatu cyabahaye amanoto abemerera kuyobora urutonde rwa shampiyona, mu kwishimira igitego uyu mukinnyi yakuyemo ikabutura bituma ahabwa ikarita itukura.

Nyuma y’uyu mukino, ikipe ya Rayon Sports yakiriye Kiyovu Sports mu mukino warangiye  Gikundiro itsinze mu buryo budasanzwe aho yatsinze ibitego 4-0.

Ni umukino wari wavuzwe cyane bitewe n’ubukeba bw’aya makipe yombi bigendanye n’amateka bafitanye. Mu gice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Gusa aya makipe yombi agarutse mu gice cya kabiri cyabonetsemo ibitego 4-0 byatsinzwe na Iraguha Hadji watsinzemo ibitego bibiri, Fall Ngagne na Bagayogo.

Nyuma y’uyu mukino Buri mukinnyi wa Rayon Sports yahawe agahimbazamusyi k’ibihumbi 240 Frw harimo angana n’ibihumbi 150 bari bemerewe nk’agahimbazamusyi k’umukino.

Kuri iki cyumweru habaye agashya kadasanzwe ubwo ikipe y’Ingabo z’Igihugu yakinaga na Gorilla FC umukino urangira ari 0-0.

Aha niho muri uyu mukino ikipe ya APR FC yakinnye iminota hafi 10 ifitemo abanyamaganga 7 kandi bitemewe, nk’uko amatageko y’amarushanwa abivuga ikipe iba yemerewe gukinisha abanyamahanga batandatu bari mu kibuga.

Uyu mukino utararangira kandi aha niho umuyobozi wa Gorilla FC, Mudaheranwa Hadji Youssuf yanditse ibaruwa irega APR FC ko bakoresheje abanyamahanga barenze abagenwe kujya mu kibuga.

Usibye utu dushya twaranze uyu munsi, dore uko mikino y’umunsi wa 8 yagenze:

Gasogi United 0-1 Etincelles FC

Police FC 3-2 Rutsiro FC

Rayon Sports 4-0 Kiyovu SC

Amagaju FC 3-1 Vision FC

Bugesera FC 1-1 Musanze FC

Mukura VS 0-0 AS Kigali

Marines FC 2-1 Muhazi United

APR FC 0-0 Gorilla FC

2024-11-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi Mpuzamahanga, Interpol, irahiga bukware ikigarasha Gasana Eugène Richard, ngo kiryozwe gusambanya umwana w’umukobwa ku ngufu.

Polisi Mpuzamahanga, Interpol, irahiga bukware ikigarasha Gasana Eugène Richard, ngo kiryozwe gusambanya umwana w’umukobwa ku ngufu.

Ubwanditsi 15 Dec 2020
Visit Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’amakipe ya LA Clippers na Los Angeles Rams zo muri Amerika

Visit Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’amakipe ya LA Clippers na Los Angeles Rams zo muri Amerika

Ubwanditsi 29 Sep 2025
Ndayishimiye yazanye imikorere mibi mu Muryango w’Ubumwe bw’Afurika

Ndayishimiye yazanye imikorere mibi mu Muryango w’Ubumwe bw’Afurika

RUSHYASHYA 28 Mar 2026
Umuhanzi Bonhomme ari mu gahinda ko kubura umubyeyi umubyara

Umuhanzi Bonhomme ari mu gahinda ko kubura umubyeyi umubyara

Ubwanditsi 25 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Victoire Ingabire: Yahisemo kuba Umugaragu w’abifuza gusubiza u Rwanda habi
Amakuru

Victoire Ingabire: Yahisemo kuba Umugaragu w’abifuza gusubiza u Rwanda habi

Ubwanditsi 25 Jun 2025
Burundi: Umucamanza wigeze intebe y’umukuru w’igihugu ari mu mazi abira
POLITIKI

Burundi: Umucamanza wigeze intebe y’umukuru w’igihugu ari mu mazi abira

Ubwanditsi 10 Jan 2019
Abafaransa boherejwe mu Rwanda ngo bahangane n’Inkotanyi nubwo batari babishoboye – Tom Ndahiro
ITOHOZA

Abafaransa boherejwe mu Rwanda ngo bahangane n’Inkotanyi nubwo batari babishoboye – Tom Ndahiro

Ubwanditsi 29 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru