• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»CHAN2016: Bayisenge yahesheje Amavubi intsinzi imbere ya Côte d’Ivoire

CHAN2016: Bayisenge yahesheje Amavubi intsinzi imbere ya Côte d’Ivoire

Ubwanditsi 16 Jan 2016 Mu Mahanga

Ibirori byari bimaze imyaka igera kuri itanu bitegerejwe n’Abanyarwanda, byatangiye none kuwa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama 2015 bitangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Bayisenge Emery yafunguye amazamu
Amavubi yihariye igice cya mbere
Igice cya kabiri, Côte d’Ivoire yagaragaje imbaraga nyinshi
Ku munota wa 60, Bayisenge yarase penaliti
Ku munota wa 74, Côte d’Ivoire yahushije igitego
Ku munota wa 88, Côte d’Ivoire yateye umutambiko w’izamu

Ni mu mukino ufungura irushanwa ry’ibihugu ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, CHAN, wahuje u Rwanda na Côte d’Ivoire.

Hari hashize kandi igihe kirekire Stade Amahoro ituzura abafana impande zose kuva u Rwanda rwatsindwa na Ghana tariki ya 5 Nzeli 2015.

Umukino ugitangira, Amavubi yasatiye bikomeye itangira no kubona uburyo bw’ibitego ari nako abakinnyi b’imbere bari bayobowe na Tuyisenge Jacques bakoreshaga amakosa ba myugariro ba Côte d’Ivoire.

Ibi byaje gutuma ku munota wa 15 w’umukino ku ikosa ryari rikorewe Iranzi Jean Claude hatangwa Coup-Franc yaje gutsindwa na Bayisenge Emery.

Stade Amahoro yose yahise ihaguruka, amashyi n’impundu byumvikana impande n’impande. Vuvu Zela zivuga mu majwi atandukanye, amafirimbi n’ingomba bifata bugwate Remera yose kumanuka ukagera hepfo iyo za Kimironko.
Cyari cyo gitego cya mbere cy’irushanwa, maze abafana batangiye umukino batizeye ikipe yabo batangira kubona ko bashobora kurarana akanyamuneza.

Mu gice cya kabiri, Côte d’Ivoire yatangiye isatira ku buryo bukomeye ishaka kwishyura igitego yari yatsinze ku munota wa 15. Ihusha amahirwe menshi y’igitego harimo umupira watewe ku mutambiko w’izamu ku munota wa 88, igitego cyari cyabazwe aho rutahizamu w’inzovu za Côte d’Ivoire yananiwe gutsinda asigaranye n’umuzamu Ndayishimiye Eric.

Penaliti itavuzweho rumwe

Ku munota wa 60 Amavubi yabonye penaliti itavuzweho rumwe nyuma yaho umusifuzi wo kuruhande avuze ko umuzamu wa Côte d’Ivoire yakoreye ikosa Tuyisenge Jacques ubwo barimo bahanganira umupira wari utewe uturutse kuri corner.

Iyi penaliti yaje guterwa na Bayisenge Emery washakaga igitego cye cya kabiri mu mukino ariko aza umuzamu wa Côte d’Ivoire ayikuramo.

Amavubi yari yabanje mu kibuga

-1806.jpg

Ndayishimiye Eric, Ombalenga Fitina, Ndayishimiye Celestin, Bayisenge Emery, Rwatubyaye Abdul, Nshimiyimana Amran, Mukunzi Yannick, Habyarimana Innocent, Iranzi Jean Claude, Tuyisenge Jacques, Usengimana Danny.

Umwanditsi wacu

2016-01-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame avuga ko “kujenjeka” bidindiza Afurika

Perezida Kagame avuga ko “kujenjeka” bidindiza Afurika

Ubwanditsi 05 Sep 2016
Polisi y’u Rwanda na TI Rwanda batangije ubukangurambaga bukangurira abaturage guharanira guhabwa serivisi nziza

Polisi y’u Rwanda na TI Rwanda batangije ubukangurambaga bukangurira abaturage guharanira guhabwa serivisi nziza

Ubwanditsi 31 Dec 2016
Ikibazo cy’abana bo mu mihanda cyagarutsweho mu mwiherero i Gabiro

Ikibazo cy’abana bo mu mihanda cyagarutsweho mu mwiherero i Gabiro

Ubwanditsi 15 Mar 2016
Abakuru b’Ibihugu bakomeje kugera i Kigali – AMAFOTO

Abakuru b’Ibihugu bakomeje kugera i Kigali – AMAFOTO

Ubwanditsi 16 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RCS izatanga ibihembo k’uzafatisha Ntamuhanga na bagenzi be
Mu Rwanda

RCS izatanga ibihembo k’uzafatisha Ntamuhanga na bagenzi be

Ubwanditsi 09 Nov 2017
Perezida Kagame ari mu gihugu cya Mauritania mu ruzinduko rw’akazi
Amakuru

Perezida Kagame ari mu gihugu cya Mauritania mu ruzinduko rw’akazi

Ubwanditsi 23 Feb 2022
Amananiza Theodor Meron yashyize ku Rwanda agambiriye kurekura Ngeze na bagenzi be
POLITIKI

Amananiza Theodor Meron yashyize ku Rwanda agambiriye kurekura Ngeze na bagenzi be

Ubwanditsi 29 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru