• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Abakinnyi 10 ndetse n’umutoza w’ungirije wa Espoir FC ntabwo bagaragara ku munsi wa 20 wa Shampiyona y’u Rwanda

Abakinnyi 10 ndetse n’umutoza w’ungirije wa Espoir FC ntabwo bagaragara ku munsi wa 20 wa Shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 05 Mar 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Imikino ya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda mu bagabo irakomeza mu mpera z’iki cyumweru uhereye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5 niya 6 Werurwe 2022 aho hakinwa imikino y’umunsi wa 20.

Mu mikino iteganyijwe kuri uyu wa gatandatu ikomeye harimo uwo ikipe ya APR FC iri bwakire Gasogi United, ni umukino ku ruhande rw’ikipe y’ingabo z’igihugu iri bukine idafite Bizimana Yannick wafunzwe mu ntangiriro z’iki cyumweru kuko yatwaye imodoka yanyoye ibisindisha.

Si uyu mukinnyi utari bugaragare kuri uyu mukino wenyine ku ruhande rwa APR FC, kuko na myugariro Niyomugabo Claude atari bugaragare kubera amakarita atuma adakina, kuri Gasogi United nayo irakina idafite myugariro Nkubana Marc nawe wahagaritswe kubera amakarita y’umuhondo 3 afite.

Mu karere ka Musanze, Kiyovu SC yerekejeyo guhatana n’ikipe yako karere ariyo Musanze FC, ni umukino utari bube woroshye kuko mu mikino ine ya shampiyona imaze gukinwa ikipe ya Kiyovu SC yayitsinze yose naho Musanze itsinda 2 inganya indi mikino 2.

Kuri iki cyumweru, ikipe ya Etoile de l’Est irakira ikipe ya Rayon Sports isabwa kongera amanota kugirango ibe yakwizera gutwara igikombe cya Shampiyona nk’uko intego ziyo kipe zimeze.

Undi mukino ni uzahuza ikipe ya AS Kigali ndetse na Police FC, ni umukino uzabera kuri sitade ya Kigali iNyamirambo kuri iki cyumweru, ni umukino ugiye guhuza aya makipe yombi atandukanyijwe n’amanota abiri aho ikipe y’umujyi wa Kigali ifite amanota 31 naho Police FC ifite 29.

Uko imikino y’umunsi wa 20 iri bukinwe:
Kuwa gatandatu, tariki ya 5 Werurwe 2022:
Bugesera FC vs Mukura VS&L (Bugesera Stadium,15h00)
Gicumbi FC vs Gorilla FC (Gicumbi stadium, 15h00)
APR FC vs Gasogi utd FC (Kigali Stadium, 15h00)
Rutsiro FC vs Marines FC (Umuganda Stadium, 15h00)
Musanze FC vs SC Kiyovu (Ubworoherane Stadium, 15h00)

Ku cyumweru, tariki ya 6 Werurwe 2022:
Police FC vs As Kigali (Kigali Stadium, 15h00)
Etoile de l’est FC vs Rayon Sports FC (Ngoma Stadium, 15h00)
Etincelles FC vs Espoir FC (Umuganda Stadium, 15h00)

Abakinnyi ndetse n’abatoza batemerewe kugaragara kuri uyu mukino:
1. NIYOMUGABO CLAUDE (APR FC)
2. BISHIRA LATIF (AS KIGALI)
3. SHYAKA PHILBERT (ESPOIR FC)
4. MANIRAKIZA GERVAIS ASS COACH (ESPOIR FC)
5. UWIRINGIYIMANA CHRISTOPHE (ETINCELLES FC)
6. NKUBABA MARC (GASOGI UNITED)
7. IRADUKUNDA AXEL (GICUMBI FC)
8. NSHIMIYIMANA EMMANUEL (GORILLA FC)
9. MUGIRANEZA FRODOUARD (MARINE FC)
10. KAMANZI ASHRAF (MUKUR VS&L)
11. NKUBITO AMZA (RUTSIRO FC)

2022-03-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

PSG Academy Rwanda yageze i Kigali izanye igikombe cy’Isi, Zamalek yaraye itsinzwe muri BAL 2022, abasiganwa ku magare baritegura kwerekeza muri Cameroon

PSG Academy Rwanda yageze i Kigali izanye igikombe cy’Isi, Zamalek yaraye itsinzwe muri BAL 2022, abasiganwa ku magare baritegura kwerekeza muri Cameroon

Ubwanditsi 26 May 2022
Interahamwe n’ibigarasha biba muri Mozambike byahiye ubwoba byumvise ko u Rwanda rugiye koherezayo Ingabo n’abapolisi.

Interahamwe n’ibigarasha biba muri Mozambike byahiye ubwoba byumvise ko u Rwanda rugiye koherezayo Ingabo n’abapolisi.

Ubwanditsi 09 Jul 2021
Gen Kazura yashoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu yagiriraga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho yakiriwe na Perezida Tshisekedi

Gen Kazura yashoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu yagiriraga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho yakiriwe na Perezida Tshisekedi

Ubwanditsi 21 Mar 2021
Abakinnyi 4 ba banyarwanda berekeje gukina muri  Slovakia

Abakinnyi 4 ba banyarwanda berekeje gukina muri Slovakia

Ubwanditsi 07 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘Nymphomanie’, indwara ituma umuntu adahaga imibonano mpuzabitsina
HIRYA NO HINO

‘Nymphomanie’, indwara ituma umuntu adahaga imibonano mpuzabitsina

Ubwanditsi 23 Feb 2017
Perezida Tshisekedi yandikiye Kagame asaba ko RDC yemererwa kwinjira muri EAC
HIRYA NO HINO

Perezida Tshisekedi yandikiye Kagame asaba ko RDC yemererwa kwinjira muri EAC

Ubwanditsi 13 Jun 2019
Ikipe ya AS Kigali ndetse na Police FC zabimburiye andi makipe guhabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo bitegura gusubukura shampiyona y’u Rwanda ya 2020-2021
Amakuru

Ikipe ya AS Kigali ndetse na Police FC zabimburiye andi makipe guhabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo bitegura gusubukura shampiyona y’u Rwanda ya 2020-2021

Ubwanditsi 02 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru