• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Basore namwe Bakobwa mwakundaga Itabi rya Shisha mwakuwe amata kumunywa 

Basore namwe Bakobwa mwakundaga Itabi rya Shisha mwakuwe amata kumunywa 

Ubwanditsi 15 Dec 2017 Mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2017, itabi rizwi nka Shisha ritemewe mu Rwanda nyuma y’aho bigaragariye ko rigira ingaruka ku buzima bw’umuntu harimo kuba ritera kanseri y’ibihaha, indwara z’umutima n’izindi.

Shisha ni uruvangitirane rw’ibinyabutabire rutanga umwotsi ukururwa hifashishijwe igikoresho bita “hookah”, ikunze kugaragara mu tubari aho usanga abantu bayitumura, abenshi bishimira uburyo ihumura.

Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko igira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu ndetse ko uwayitumuye ntaho aba ataniye n’uwanyoye umuba w’amatabi kubera uburozi buyibamo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, rivuga ko kunywa Shisha bigira ingaruka zishobora kuruta izo kunya itabi. Ngo kuyinywa mu gihe cy’isaha, bingana no kunywa isegereti ziri hagati ya 100 na 200.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rivuga ko uyu mwanzuro wo guhagarika Shisha mu Rwanda wafashwe hagendeye ku nama za OMS, yagaragaje ko kunywa iri tabi bigira ingaruka ku buzima bwa muntu.

Ubukana bwayo bwifitemo gaz yo mu bwoko bwa ‘monoxydes de carbone’, ingana n’inshuro zirindwi iziba mu itabi, iyi gaz ngo ni mbi ku buzima bwa muntu n’ibindi binyabuzima.

Usibye kuba kuyinywa bigira ingaruka ku buzima ku buryo umuntu ashobora kuba yarwara kanseri zitandukanye, indwara z’umutima, izikunze gufata ibihaha n’izindi zo mu myanya y’ubuhumekero nk’uko zibasira abanywi b’itabi; Shisha ngo ica intege umubiri w’umuntu ku buryo usigara nta bwirinzi buhagije bwo guhanga na ‘microbe’ zishaka kwinjiramo, aho kwandura indwara zirimo igituntu n’izindi biba byoroshye.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Iguhugu, Francis Kaboneka, yari aherutse kubwira Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko, ko Shisha ihangayikishije kuko imaze kugira ingaruka ku bana.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abatazubahiriza iri tegeko ryo guca Shisha mu Rwanda, bazabihanirwa n’amategeko.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rihagarika Shisha mu Rwanda

2017-12-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuhanzi Kidumu arateta mu bikomeye

Umuhanzi Kidumu arateta mu bikomeye

Ubwanditsi 19 Aug 2016
Zari yasutse amarira ubwo Ivan Semwanga uwahoze ari umugabo we yitabye Imana!!  Amakuru afite gihamya nuko  Diamond  ariwe Wamurogesheje!

Zari yasutse amarira ubwo Ivan Semwanga uwahoze ari umugabo we yitabye Imana!! Amakuru afite gihamya nuko Diamond ariwe Wamurogesheje!

Ubwanditsi 25 May 2017
” gucururiza imbunda mu Rwanda ni nko gufata ingamiya ukinjiza mu izuru ry’urushinge” -Busingye

” gucururiza imbunda mu Rwanda ni nko gufata ingamiya ukinjiza mu izuru ry’urushinge” -Busingye

Ubwanditsi 29 May 2018
Birababaje :Bruce Melody Ntiyasohotse ku rutonde rw’abazaririmbana n’ Icyamamare Jason Derulo, Ese Cyaba Ari kibazo Cya Muzika Nyarwanda Itazwi

Birababaje :Bruce Melody Ntiyasohotse ku rutonde rw’abazaririmbana n’ Icyamamare Jason Derulo, Ese Cyaba Ari kibazo Cya Muzika Nyarwanda Itazwi

Ubwanditsi 10 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Agatha Kanziga: sinigeze numva radio RTLM na Habyarimana ntayo yumvaga
ITOHOZA

Agatha Kanziga: sinigeze numva radio RTLM na Habyarimana ntayo yumvaga

Ubwanditsi 29 Apr 2017
Uganda: Ukekwaho kugira inkomoko mu Rwanda  yafashwe ashinjwa urupfu rwa ASP Kirumira
ITOHOZA

Uganda: Ukekwaho kugira inkomoko mu Rwanda yafashwe ashinjwa urupfu rwa ASP Kirumira

Ubwanditsi 04 Oct 2018
Nta muntu numwe uri hejuru y’Amategeko
POLITIKI

Nta muntu numwe uri hejuru y’Amategeko

Ubwanditsi 25 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru