• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Tennis: U Rwanda na Kenya bihariye ibikombe mu irushanwa ry’abatarengeje imyaka 14 na 16

Tennis: U Rwanda na Kenya bihariye ibikombe mu irushanwa ry’abatarengeje imyaka 14 na 16

Ubwanditsi 10 May 2022 Amakuru, IMIKINO

Ikipe y’u Rwanda yegukanye igikombe mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 16 mu bahungu ndetse n’abakobwa ni mu gihe Kenya nayo yabitwaye mu batarengeje imyaka 14, mu byiciro byombi, mu irushanwa ry’Akarere ka 4 muri Tennis ryiswe “ITF/ CAT EAST AFRICAN JUNIOR TEAM’S CHAMPIONSHIPS FOR 14 & 16 & UNDER (AJTC)”, ryahuza abana batarengeje imyaka 14 na 16, mu bahungu n’abakobwa.

Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’ibihugu 7 byo muri Zone 4, ari byo u Rwanda rwari rwakiriye, Kenya, Tanzania, Uganda, Burundi, Comoros na Ethiopia, ryaberaga ku bibuga biri muri IPRC Kigali ndetse na Sitade Amahoro i Remera, kuva tariki ya 3-8 Gicurasi 2022.

 

Mu bahungu, ikipe y’u Rwanda yabigezeho itsinze u Burundi imikino 2-1. Yabifashijwemo na Ishimwe Claude watsinze Abdulshakur Malik (Burundi), mu mukino wa mbere, amaseti 2-0 (6-4 na 6-2). Ni mu gihe mugenzi we, Hakizumwami Junior yatsinzwe na Gatoto Allan (Burundi), amaseti 2-0 (6-4 na 6-3).

Mu mukino wa kamarampaka, bakina ari babiri kuri babiri, Abanyarwanda; Ishimwe Claude na Hakizumwami Junior batsinze Abdulshakur Malik na Gatoto Allan (Burundi), amaseti 2-0 (6-3 na 6-4).

 

Mu bakobwa, ikipe y’u Rwanda yegukanye igikombe itsinze Kenya imikino 2-1. Yabonye iyi ntsinzi ibifashijwemo n’abakinnyi bayo, aho Ishimwe Carine yatsinze Reha Kipsang amaseti 2-0 (6-1 na 6-3).

Ni mu gihe mugenzi we, Tuyishime Rona yari yabanje gutsindwa na Urasa Faith amaseti 2-0 (6-4 na 6-2). Bakina ari babiri, Annabelle Mbayu (utari wakinnye mu mikino ibiri yabanje) na Tuyishime Rona batsinze Reha Kipsang na Urasa Faith, amaseti 2-0 (6-0 na 6-1).

 

Mu batarengeje imyaka 14, Kenya yatwaye igikombe nyuma yo gusoza iri ku mwanya wa mbere n’amanota 4, ikurikirwa n’ u Burundi (3), Uganda iba iya 3 (2), Tanzania iba iya 4 (1), u Rwanda rusoreza ku mwanya wa nyuma (5) nta nota.

Mu bakobwa naho Kenya yatwaye igikombe nyuma yo gusoza iyoboye urutonde n’amanota 4, ikurikirwa n’ u Burundi (3), Tanzania iba iya 3 (2), Uganda iba iya 4 (1), u Rwanda rusoreza ku mwanya wa nyuma (5) nta nota.

 

U Rwanda mu batarengeje imyaka 16 mu byiciro byombi na Kenya mu batarengeje imyaka 14 mu byiciro byombi, zahise zikatisha itike yo kuzahagararira Akarere ka 4 (Zone), mu mikino y’Afurika “AFRICAN JUNIOR TEAMS’CHAMPIONSHIPS”, iteganyijwe kuzaba muri Kamena 2022.

2022-05-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR HC na Police HC zatangiye neza irushanwa rya ECAHF Senior Club championship 2024 ribera i Kigali

APR HC na Police HC zatangiye neza irushanwa rya ECAHF Senior Club championship 2024 ribera i Kigali

Ubwanditsi 16 Dec 2024
Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w’umunya Guinée Conakry,  Alsény Camara Agogo wari mu igereragezwa

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w’umunya Guinée Conakry, Alsény Camara Agogo wari mu igereragezwa

Ubwanditsi 07 Dec 2023
Depite Habineza Frank yaba yaratorewe kuba umuvugizi w’imitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda? 

Depite Habineza Frank yaba yaratorewe kuba umuvugizi w’imitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda? 

Ubwanditsi 19 Aug 2022
Rusesabagina niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi?

Rusesabagina niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi?

Ubwanditsi 25 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayonza: Umugabo afunzwe akurikiranyweho gutera abandi ubwoba ko azabica
Mu Mahanga

Kayonza: Umugabo afunzwe akurikiranyweho gutera abandi ubwoba ko azabica

Ubwanditsi 10 Feb 2017
Mu Mujyi wa Kigali habereye igitaramo cy’urwenya cyabereye mu modoka(AMAFOTO)
SHOWBIZ

Mu Mujyi wa Kigali habereye igitaramo cy’urwenya cyabereye mu modoka(AMAFOTO)

Ubwanditsi 25 Mar 2018
Uganda: Uvuga ko yahunze Abanyarwanda kubera ko bamutumye kwica perezida Museveni akanga aranyomozwa
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Uvuga ko yahunze Abanyarwanda kubera ko bamutumye kwica perezida Museveni akanga aranyomozwa

Ubwanditsi 22 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru