• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Champions League: Tottenham yasezerewe, RB Leipzig na Atalanta zibimburira izindi muri ¼

Champions League: Tottenham yasezerewe, RB Leipzig na Atalanta zibimburira izindi muri ¼

Ubwanditsi 11 Mar 2020 IMIKINO

Tottenham yari imwe mu makipe ane yo mu Bwongereza ari muri UEFA Champions League, yasezerewe muri 1/8 na RB Leipzig yo mu Budage nyuma yo gutsindwa ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura wabaye ejo ku wa Gatatu.

Umukino ubanza wabereye mu Bwongereza mu byumweru bibiri bishize, wari warangiye RB Leipzig yashinzwe mu myaka 10 ishize, itsinze igitego 1-0.

Ibitego bibiri byatsinzwe na Marcel Sabitzer mu mukino wabaye ejo, byafashije Leipzig kugira icyizere cyo gukomeza hakiri kare.

Icya mbere yagitsinze ku munota wa 10 ku mupira yaherejwe na Timo Werner aterera ahagana inyuma y’urubuga rw’amahina mu gihe nyuma y’indi minota 10, yatsinze ku mupira wahinduwe na Angelino, imipira yombi umunyezamu Hugo Lloris yashoboraga gukuramo, ariko bikamugora.

Emil Forsberg winjiye asimbuye Marcel Sabitzer mu minota ya nyuma, ni we watsinze igitego cya gatatu ku munota 87, bihesha RB Leipzig gukomeza itsinze 4-0 mu mikino yombi.

Tottenham itozwa na José Mourinho, imaze imikino itandatu idatsinda mu marushanwa yose, ndetse iri ku mwanya wa karindwi muri Premier League.

Kuvukinisha bamwe mu bakinnyi bakomeye nka Steven Bergwijn, Harry Kane, Son Heung-min na Moussa Sissoko, byagaragaje icyuho muri iyi kipe yageze ku mukino wa nyuma wa Champions League mu mwaka ushize.

Muri uyu mukino yahuyemo na RB Leipzig, Tottenham yabonyemo uburyo butatu gusa bugana mu izamu, imipira yatewe na Giovani lo Celso, Dele Alli na Gedson Fernandes, yose ikurwamo n’umunyezamu Peter Gulacsi.

Undi mukino wo kwishyura wabaye ejo, wo ukabera mu muhezo kubera icyorezo cya Coronavirus, wasize Atalanta yo mu Butaliyani igeze muri ¼ nyuma yo gutsindira Valence muri Espagne ibitego 4-3, ikayisezerera ku bitego 8-4.

Kuri uyu wa Gatatu hateganyijwe imikino ibiri, aho PSG yari yatsinzwe na Borussia Dortmund ibitego 2-1 mu mukino ubanza, zihurira kuri Parc des Princes mu mukino ubera mu muhezo mu gihe Liverpool yakira Atlético Madrid yayitsinze igitego 1-0 mu mukino ubanza.

Umunyezamu Hugo Lloris yananiwe gukuramo umupira wagonze igiti cy’izamu ku gitego cya mbere

Emil Forsberg yatsinze igitego cya gatatu akimara gusimbura

Marcel Sabitzer yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukino

RB Leipzig yatsindiye gukomeza muri 1/4 cya UEFA Champions League

José Mourinho ntiyishimiye imikinire y’ikipe ye

Mukiele wa Leipzig, yakuwe mu kibuga yataye ubwenge

Tottenham yageze ku mukino wa nyuma mu mwaka ushize, yasezerewe muri 1/8.
Src: IGIHE

2020-03-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC yasezereye Gaadiidka FC igera mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League

APR FC yasezereye Gaadiidka FC igera mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League

Ubwanditsi 24 Aug 2023
HUYE:Bane batawe muri yombi kubera ibura ny’umuriro muri CHAN

HUYE:Bane batawe muri yombi kubera ibura ny’umuriro muri CHAN

Ubwanditsi 26 Jan 2016
Eyob Metkel yongeye kwegukana agace ka tour du Rwanda Areruya Joseph agumana Maillot jaune

Eyob Metkel yongeye kwegukana agace ka tour du Rwanda Areruya Joseph agumana Maillot jaune

Ubwanditsi 18 Nov 2017
APR FC yatewe mpaga y’ibitego 3-0 inacibwa amande ya 100 000 Frw izira gukinisha abanyamahanga 7 mu mukino umwe

APR FC yatewe mpaga y’ibitego 3-0 inacibwa amande ya 100 000 Frw izira gukinisha abanyamahanga 7 mu mukino umwe

Ubwanditsi 07 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC yagaruye Jamel Eddine Neffati ukomoka muri Tunisia, uyu aje gukorana na Ben Moussa wasigaranye ikipe nyuma yo kugenda kwa Adil Erradi
Amakuru

APR FC yagaruye Jamel Eddine Neffati ukomoka muri Tunisia, uyu aje gukorana na Ben Moussa wasigaranye ikipe nyuma yo kugenda kwa Adil Erradi

Ubwanditsi 06 Jan 2023
Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba
Amakuru

Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba

Ubwanditsi 04 May 2021
I BOSTON : RNC YIRIWE MU IKINAMICO YO GUSENGERA COL. PATRICK KAREGEYA
ITOHOZA

I BOSTON : RNC YIRIWE MU IKINAMICO YO GUSENGERA COL. PATRICK KAREGEYA

Ubwanditsi 20 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru