• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»AU ikomeje gutinza raporo ku iperereza ryasabwe na Perezida Kagame ku ivangura riyivugwamo

AU ikomeje gutinza raporo ku iperereza ryasabwe na Perezida Kagame ku ivangura riyivugwamo

Ubwanditsi 30 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU

Afurika Yunze Ubumwe yongeye gutinza gusohora raporo ku iperereza ryakozwe ku birego bishinja bamwe mu bayobozi bayo ivangura rishingiye ku gitsina bivugwa ko ryakorewe bamwe mu bagore bakorera AU.

Ibi bije nyuma y’aho chairman wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat yari atangarije muri Nyakanga ko iyi raporo izasohoka mu byumweru bitatu mu kiganiro n’itangazamakuru cyari cyanitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres.

Bwana Faki yabwiye itangazamakuru ko akanama kashinzwe iperereza kuri ibyo birego kari kasabye igihe cyo kurangiza akazi kako bivugwa ko kagikomeje nk’uko Ebba Kalondo, umuvugizi wa Moussa Faki yabitangarije ikinyamakuru The Reporter cyo muri Ethiopia dukesha iyi nkuru.

Iperereza ry’aka kanama ryari nk’igisubizo ku busabe bwashyizweho umukono n’abagore basaga 10 bakora mu Kanama k’Amahoro n’Umutekano ka AU. Abareze basabye Chairman wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida Paul Kagame, gutegeka ko hahita hakorwa iperereza ku kibazo bagaragaje.

Abareze bibanze ku bantu babiri ba AU barimo Smail Chergui, ukuriye imwe muri department ya Au, ndetse n’uwitwa Amine Idriss Adoum, ukuriye inama y’ubuyobozi no gucunga abakozi. Bashinjwa gukorera ivangura abakozi b’abagore bakorera uyu muryango.

Mu ibaruwa yabo aba bagore bakorera AU bagaragarije chairman Paul Kagame ibibazo bitandukanye birimo ruswa, imikorere idahwitse mu gutanga akazi n’ibindi bibazo birimo kuvangura abagore bakorera uyu muryango byagaragaye muri department y’Amahoro n’Umutekano.

Iki kinyamakuru The Reporter dukesha iyi nkuru cyashatse kumenya icyo ubuyobozi bwa A.U buvuga ariko ntibyagikundira.

2018-09-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gahunda yo kureka abanyamahanga bakinjira mu Rwanda nta Viza yatangiye kubahirizwa

Gahunda yo kureka abanyamahanga bakinjira mu Rwanda nta Viza yatangiye kubahirizwa

Ubwanditsi 02 Jan 2018
Ko uriye umusaza aruka imvi, ibigarasha byariye umwana “Djibril” byo bizaruka iki?

Ko uriye umusaza aruka imvi, ibigarasha byariye umwana “Djibril” byo bizaruka iki?

Ubwanditsi 17 Sep 2024
Abanyamwuga mu itangazamakuru bakomeje kwamagana ibinyoma umunyamakuru w’ Umuholandi Sander Rietveld yatangaje ku Rwanda

Abanyamwuga mu itangazamakuru bakomeje kwamagana ibinyoma umunyamakuru w’ Umuholandi Sander Rietveld yatangaje ku Rwanda

Ubwanditsi 18 May 2022
Imyumvire ipfuye : Lantos Foundation yibwira ko umubano hagati y’ u Rwanda, Ubwongereza na Amerika ushingiye ku ifungwa cyangwa ifungurwa rya Paul Rusesabagina

Imyumvire ipfuye : Lantos Foundation yibwira ko umubano hagati y’ u Rwanda, Ubwongereza na Amerika ushingiye ku ifungwa cyangwa ifungurwa rya Paul Rusesabagina

Ubwanditsi 13 Sep 2021

Igitekerezo kimwe

  1. Ruzira
    October 1, 20181:55 am -

    Ko mbona no muri AU tugiye gusiga tuhaneye ? Abanyarwanda dusigaye tuzwi nk abantu bafite agahugu gato kiyemera kagamije gushimisha abazungu…Iryo perereza Kagame arisabye kuko abona ko raporo yaryo izasohoka we yaramaze kuva kubuyobozi bwa AU maze uzamusimbura akaba ariwe ujya mu bibazo.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyeshuri b’abanyarwanda 17 baracyari muri Uganda nyuma y’ifungwa rya Makerere
Mu Rwanda

Abanyeshuri b’abanyarwanda 17 baracyari muri Uganda nyuma y’ifungwa rya Makerere

Ubwanditsi 03 Nov 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 20 May 2023
RDC: Emmanuel Ramazani Shadary yemeye ko yatsinzwe amatora
POLITIKI

RDC: Emmanuel Ramazani Shadary yemeye ko yatsinzwe amatora

Ubwanditsi 13 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru