• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uburyo Col Aloys Ntiwiragabo yakoresheje ngo yihishe ubutabera igihe kirekire mu Bufaransa butangiye kujya hanze

Uburyo Col Aloys Ntiwiragabo yakoresheje ngo yihishe ubutabera igihe kirekire mu Bufaransa butangiye kujya hanze

Ubwanditsi 11 Aug 2020 INKURU NYAMUKURU

Nkuko bitangazwa na Mediapart, Col Aloys Ntiwiragabo wahoze muri FAR amaze nibura imyaka 14 aba mu Bufaransa, ariko afite ibyemezo by’ubuhunzi kuva muri Gashyantare 2020. Kuki byatinze?  Byagenze bite hagati aho?  Ukekwaho icyaha yaba yarabonye ubufasha?  Ku ya 25 Nyakanga, Ubushinjacyaha bw’igihugu bushinzwe kurwanya iterabwoba bwafashe icyemezo cyo gutangiza iperereza ry’ibanze ku “byaha byibasiye inyokomuntu” bikekwaho Aloys Ntiwiragabo, wagaragaye mu Bufaransa nkuko Mediapart yabitangaje.

Uyu mugabo wahoze ari umuyobozi w’ubutasi bwa gisirikare cy’u Rwanda akekwaho kuba umwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yashinze kandi ayobora ingabo za FDLR, umutwe ugizwe na benshi mu basize bakoze Jenoside bakitwaje intwaro muri karere k’ibiyaga bigari by’Afurika. Iperereza ryibanze kuri Aloys Ntiwiragabo ryaratangiye  mu kumenya uburyo Ubufaransa, bumaze kuba indiri y’abakekwaho jenoside bwamuhaye ubuhungiro .

Mediapart itangazako nyuma y’ubushakashatsi bwayo, hari ikibazo kitasubijwe, uburyo Aloys Ntiwiragabo abanye n’ubuyobozi. Col Aloys Ntiwiragabo ntabwo yigeze abona viza yo kwinjira mu Bufaransa ngo ajye gusura umugore we, wahungiye mu Bufaransa mu 1999 kandi akaba yarahawe ubwenegihugu bw’Abafaransa mu 2005.  Mugihe cyo gusaba viza yambere i Khartoum (Sudani), Aloys Ntiwiragabo nyamara yavuze ko  ibyangombwa byibanze bituma abasha gusaba viza. Mu 2001, yongeye kugaragaza icyifuzo cye cyo kujya mu Bufaransa asaba viza i  Niamey (Niger) aho yagiye akoresheje pasiporo ya Gineya y’impimbano yahawe n’abayobozi ba Sudani nk’uko we ubwe yabyivugiye ubwe imbere y’ubutabera. Ariko, ku ya 10 Nyakanga 2020, Aloys Ntiwiragabo yakiriye ubutumwa bukurikiranwa n’iposita kandi akaba ari igikorwa gisaba icyangombwa cy’ibanze nk’indangamuntu.

Umunyamakuru wa Mediapart Theo Englebert yagize ati: “Aloys Ntiwiragabo ntabwo afite uruhushya rwo gutura. Uyu mugabo yasabye ubuhungiro kandi afite icyemezo yahawe ku ya 7 Gashyantare 2020. Mbere y’ibyo, nta byangombwa yari afite yaba yarahawe natwe… ”, nkuko byatangajwe Perefe wa Centre-Val ya Loire. Nk’uko ibiro bya Perefe bibitangaza ngo Aloys Ntiwiragabo yari yabajije ibiro by’Ubufaransa bishinzwe kurengera impunzi n’abantu badafite ubwenegihugu (OFPRA) bijyanye n’iki cyifuzo none akaba ategereje icyemezo cyiki kigo. Ingingo ya mbere y’amasezerano y’i Geneve ubusanzwe yemerera OFPRA kudaha ibyangombwa umuntu ufite ubusembwa bwo kuba yaba yarakoze ibyaha byibasiye ikiremwamuntu. Ibi byose byakozwe mu gihe amakuru kuri Aloys Ntiwiragabo yari azwi yaba uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibyaha byakorwaga kandi bigikorwa na FDLR yayoboye. Umwunganizi we mu mategeko yatangarije RFI ko umukiriya we atigeze yihisha. Ukurikije ubuhamwa n’inyandiko zabonetse za Mediapart, Aloys Ntiwiragabo ntabwo yageze mu Bufaransa mu ntangiriro z’umwaka wa 2020.  Amakuru menshi mu baturanyi be, ndetse nayatanzwe na nyirinzu abamo, yatwemereye ko yabaga mu nzu twamusanzemo kuva mu 2006, imyaka cumi n’ine mbere yo gusaba ubuhunzi.

Col Aloys Ntiwiragaba yifashishije ubwenegihugu bw’umugore we kugira ngo abashe kwimuka, kugirango abe muri iyo nzu yagaragaje ko yashakanye n’umugore we (ufite ubwenegihugu) aho yerekanye icyemezo cyo gushyingirwa gitangwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Gusa iyi nyandiko ntabwo ihagije gutura no kuzenguruka akarere. Uyu wigeze kuba Koloneli yari afite uruhushya rwo gutura? Minisiteri y’imbere mu gihugu ntiyigeze isubiza ibibazo bya Mediapart bijyanye n’inyandiko zishoboka zahawe Aloys Ntiwiragabo mbere yo gusaba ubuhunzi.

Aloys Ntiwiragabo yasabaga viza yo kujya mu Bufaransa ayisabira i Niamey muri Niger kandi n’ubundi yarageze kera muri icyo gihe. Yaje kujuririra iki cyemezo maze atangira inzira yakomeje kugeza mu 2015. Kuki ukomeza urugamba rwo gushaka visa kandi atuye mu Bufaransa nkuko umwunganizi we abivuga? Uburyo Aloys Ntiwiragaba abayeho mu Bufaransa biragaragara ko yihishahisha ubutabera.

Ku ya 23 Gicurasi 2001, Col Ntiwiragabo yagiye mu biro by’Abafaransa gusaba viza. Ku ya 9 Nyakanga yakurikiyeho, yumviswe n’umucamanza w’Abafaransa Jean-Louis Bruguière. IKigaragara  Aloys Ntiwiragabo, yariho yihishahisha, izina rye ryari ku rutonde rw’abakekwaho kuba barateguye Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ubutabera mpuzamahanga bumushakisha cyane.

2020-08-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Noneho muri CNDD-FDD hashyizweho icyumba cyo gutoteza abatavuga rumwe na Perezida Nkurunziza

Burundi: Noneho muri CNDD-FDD hashyizweho icyumba cyo gutoteza abatavuga rumwe na Perezida Nkurunziza

Ubwanditsi 23 Nov 2017
Imvano y’urwango rwa Museveni ku Banyarwanda

Imvano y’urwango rwa Museveni ku Banyarwanda

Ubwanditsi 14 Aug 2018
Kongo irambirije ku muryango « SADC » nawo utishoboye

Kongo irambirije ku muryango « SADC » nawo utishoboye

Ubwanditsi 21 Feb 2023
“Nta ngabo z’u Rwanda ziri Maputo” Brig Gen Rwivanga

“Nta ngabo z’u Rwanda ziri Maputo” Brig Gen Rwivanga

Ubwanditsi 04 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda basuye Ishami rya Polisi rikoresha imbwa mu gusaka ibisasu ,ibiyobyabwenge n’ibiturika
Mu Mahanga

Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda basuye Ishami rya Polisi rikoresha imbwa mu gusaka ibisasu ,ibiyobyabwenge n’ibiturika

Ubwanditsi 01 Apr 2016
Nyabihu: Abaturage bakanguriwe kwirinda amakimbirane
Mu Mahanga

Nyabihu: Abaturage bakanguriwe kwirinda amakimbirane

Ubwanditsi 06 Feb 2016
ITANGAZO
Mu Mahanga

ITANGAZO

Ubwanditsi 31 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru