• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Uncategorized»U Rwanda ruranenga ko Afurika y’Epfo yizera abarurwanya kurusha rwo

U Rwanda ruranenga ko Afurika y’Epfo yizera abarurwanya kurusha rwo

Ubwanditsi 12 Dec 2018 Uncategorized

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda iravuga ko ishishikajwe no kunoza umubano hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo, ariko ko iterwa impungenge no kuba Afurika y’Epfo yumva abarurwanya kurusha rwo.

Ni nyuma y’aho Afurika y’Epfo ihamagaje ambasaderi wayo mu Rwanda, George Twala, nyuma y’aho Minisitiri w’icyo gihugu ushinzwe ububanyi n’amahanga, Lindiwe Sisulu,  yashingiye  ku nkuru yahinduwe n’abanzi b’igihugu bakoresheje [ Screen shot] aho babeshyeye ikinyamakuru Rushyashya ko ngo cyatutse Minisitiri Lindiwe Sisulu ngo ni indaya. Dore inkuru yacu  https://rushyashya.net/2018/11/14/ese-minisitiri-wububanyi-namahanga-wa-afurika-yepfo-yaba-ashyigikiye-rnc-ku-giti-cye-cyangwa-nibyo-yatumwe/

https://rushyashya.net/2018/12/12/rushyashya-yashyize-hanze-kayumba-na-sisulu-mu-mibanire-yu-rwanda-na-afurika-yepfo-2/

Mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, uruhande rw’u Rwanda ruvuga ko u Rwanda rukeneye kugira umubano mwiza na Afurika y’Epfo.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, bagiranye ibiganiro muri Werurwe 2018, basaba abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga gukora ibishoboka ngo umubano w’impande zombi ube mwiza.

Iryo tangazo mu ngingo ya 2 rivuga ko u Rwanda rwasobanuriye Afurika y’Epfo rubinyujije mu nzira zikoreshwa muri dipolomasi impungenge zikomeye zishingiye ku kuba Urwego rushinzwe ububanyi n’amahanga muri icyo gihugu rukerereza cyangwa rukabangamira inozwa ry’umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ingingo ya 3 isobanura ishingiro z’izo mpungenge, igira iti, “hariho ibirego bidafite ishingiro bishinja u Rwanda mu ruhame no mu bitangazamakuru, bishingiye ku bihuha no kugoreka ukuri bikorwa n’abasebya u Rwanda bari muri Canada no muri Afurika y’Epfo no mu bitangazamakuru bikorana na bo. Ni ikibazo gihangayikishije kuba Urwego rushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane muri Afurika y’Epfo rwizera ibivugwa n’utwo dutsiko kurusha kwemera ibivugwa n’u Rwanda.”

Iryo tangazo mu ngingo yaryo ya kane riragira riti, “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda n’Ubutwererane iranenga ihamagazwa rya hato na hato rya Ambasaderi w’u Rwanda i Pretoria kubera impamvu zitazwi na Leta y’u Rwanda, zirimo kwisobanura ku nkuru zandikwa mu bitangazamakuru bidasobanutse.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera

U Rwanda ruvuga ko imibanire hagati y’ibihugu byombi ifite umumaro ku baturage b’impande zombi, ukaba ufite agaciro kurusha inyungu z’abantu ku giti cyabo, ruti, “Umubano hagati y’ibihugu byombi ntukwiye kugendera ku biganiro n’udutsiko tw’abanyabyaha tuyobowe n’abahamijwe ibyaha cyangwa abashakishwa ngo baburanishwe.”

Iri tangazo rije nyuma y’aho Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo Vincent Karega yahamagajwe na Leta ya Afurika y’Afurika y’Epfo ngo asobanure ibyo kuba Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga  muri icyo gihugu yariswe indaya n’urubuga rwa interineti rukorera mu Rwanda.

2018-12-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Volleyball: Police VC na APR WVC niyo makipe yegukanye irushanwa ryo Kwibuka Rutsindura Alphonse

Volleyball: Police VC na APR WVC niyo makipe yegukanye irushanwa ryo Kwibuka Rutsindura Alphonse

Ubwanditsi 12 Jun 2023

Kiyovu SC yavuye mu maboko ya Mvukiyehe Juvenal ijya muya Ndorimana F. Regis “General”

Ubwanditsi 27 Sep 2023
Ubufaransa bwanze ubusabe bw’umukobwa wa Felesiyani Kabuga busaba ubwenegihugu, n’interahamwe zabuhawe zigomba kubwamburwa zigashyikirizwa ubutabera

Ubufaransa bwanze ubusabe bw’umukobwa wa Felesiyani Kabuga busaba ubwenegihugu, n’interahamwe zabuhawe zigomba kubwamburwa zigashyikirizwa ubutabera

Ubwanditsi 22 Apr 2021

Ubwanditsi 24 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Niyigena Patrick  umunyarwanda w’umucuruzi  yashimutiwe muri Uganda, akorerwa iyicarubozo ririmo guterwa urushinge
ITOHOZA

Niyigena Patrick umunyarwanda w’umucuruzi yashimutiwe muri Uganda, akorerwa iyicarubozo ririmo guterwa urushinge

Ubwanditsi 14 Oct 2018
Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane
Amakuru

Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane

Ubwanditsi 10 Jul 2024
Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yakwepye inama yigaga ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cye
Amakuru

Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yakwepye inama yigaga ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cye

Ubwanditsi 15 Dec 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru