• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Umuhanzi Eloi El ugiye gukorana n’inzu ifasha abahanzi ya Sony Music, akaba umuhungu wa Sibomana Joseph waruzwi muri Orchestre Irangira, arifuza kuzamura umuziki nyarwanda yifashishije Spotify

Umuhanzi Eloi El ugiye gukorana n’inzu ifasha abahanzi ya Sony Music, akaba umuhungu wa Sibomana Joseph waruzwi muri Orchestre Irangira, arifuza kuzamura umuziki nyarwanda yifashishije Spotify

Ubwanditsi 17 Aug 2021 Amakuru, Mu Rwanda, SHOWBIZ

Umuhanzi, akaba anatunganya umuziki Eloi Muhoranimana akomeje kuzamura umuziki nyarwanda binyuze ku rubuga rushya mu Rwanda rutaritabirwa n’abahanzi benshi rwa Spotify, ibi bikaba binamuhesha ubushobozi bwo gukorana ibihangano n’abandi bahanzi b’abanyamahanga.

Mu kiganiro kirambuye yahaye RUSHYASHYA, Eloi Maniraguja uzwi nka Eloi El mu muziki yatangiye atubwira amateka ye mu muziki, yagize ati “Ndi umu producer (Utunganya umuziki) nkaba numuririmbyi, mfite imyaka 22 nkaba naravukiye Kigali, Nyarugenge. Natangiye umuziki ndi muto mu mwaka wa 2011, icyo gihe narimfite imfite 12 icyo gihe nararirimbaga ndi numu producer.”

“Ndirimba injyana Electronic Dance Music hamwe ninjyana ya Pop, mfite indirimbo 24 harimo 14 nakoze njyenyine ndetse n’izindi 12 nakoranye n’abandi bahanzi barimo abo muri Amerika ndetse n’i Burayi.”

Eloi El yakomeje atubwira ko uyu muziki awurimo abikomora kub’ababyeyi be, yagize ati “ahanini nabikuriyemo kuko ababyeyi ndetse n’abavandimwe banjye bose ni abanyamuziki, kuko mfite bakuru banjye baririmba nka Sean Brizz, Chris Cheetah ndetse na Papa wanjye Sibomana Joseph waruzwi muri Orchestre Irangira.”

Iyo ukurikiranye ibihangano by’uyu muhanzi usanga ahananini awukora ndetse akawufatanya n’abanyamahanga, aha Eloi El yavuze ko abifashwa cyane na Spotify nk’ahantu hizewe kandi hakunzwe na benshi ku rwego mpuzamahanga.

Eloi ati “Ubu nihaye intego y’uko ngomba gukora indirimbo nyinshi hamwe n’abahanzi batandukaye barimo ab’imbere mu gihugu ndetse no hanze y’igihugu, ikindi nkanakomeza kuzamura Spotify birushijeho kuko aha hamfasha kuzamura umuziki wanjye bwite ndetse n’uwo mu Rwanda muri rusange.”

“Nibanze cyane kuri Spotify ndetse n’ama radio yo hanze kubera ko arirwo ruhurirwaho n’abantu benshi cyane batandukanye, kandi bikanyorohereza gutanga ubutumwa ndetse bukagera kure.”

Mu gusoza Eloi El yasabye abakunzi b’umuziki nyarwanda gushyigikira impano ziri kuzamuka ndetse we ku giti cye akaba asaba abanyarwanda ku mushyigikira.

Eloi ati “Ndabasaba gukomeza gushyigira abahanzi muri rusange ndetse no gukomeza gufasha abahanzi bafite impano barikuzana injyana nshya zigezweho ahantu henshi, Mbateganyirije ibihangano bishya nabahanzi bazwi bo mu rwanda kandi nkaba nifuza guteza umuziki wo mu Rwanda imbere.”

Eloi Mahoronimana aritegura gukorana n’inzu ifasha abahanzi yitwa Loudkult ibarizwa muri Suwede, We Are Diamond yo mu Budage ndetse na Get The Sound based yo mu gihugu cy’u Bufaransa, uyu muhanzi kandi agiye gukorana na Spectrum Recording ikaba ibarizwa muri Sony Music yo muri USA.

Reba hano indirimbo ya Eloi El yise Try:

2021-08-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: AIGP Kasingye wari umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda yasimbujwe

Uganda: AIGP Kasingye wari umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda yasimbujwe

Ubwanditsi 15 Nov 2017
Tombola ya 1/4 cya CAF Champions League yasize Simba izakina na Kaizer Chief naho muri CAF Confederations Cup Orlando Pirates izakine na Raja Cassablanca

Tombola ya 1/4 cya CAF Champions League yasize Simba izakina na Kaizer Chief naho muri CAF Confederations Cup Orlando Pirates izakine na Raja Cassablanca

Ubwanditsi 30 Apr 2021
RDC: Abantu 10 baguye mu mirwano hagati ya FARDC na Mai-Mai Simba

RDC: Abantu 10 baguye mu mirwano hagati ya FARDC na Mai-Mai Simba

Ubwanditsi 29 Aug 2017
Amafoto: Yannick Mukunzi yakoranye imyitozo n’ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje kwitegura imikino ibiri isoza iyo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021

Amafoto: Yannick Mukunzi yakoranye imyitozo n’ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje kwitegura imikino ibiri isoza iyo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021

Ubwanditsi 20 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urubanza rwa Murekezi ukekwaho Jenoside rwasubitswe, hitabazwa Minisiteri
ITOHOZA

Urubanza rwa Murekezi ukekwaho Jenoside rwasubitswe, hitabazwa Minisiteri

Ubwanditsi 18 Jan 2017
Minisiteri y’Ubuzima yashikirijwe ibitaro bya Polisi bya Kacyiru
Mu Mahanga

Minisiteri y’Ubuzima yashikirijwe ibitaro bya Polisi bya Kacyiru

Ubwanditsi 27 Apr 2016
Kagame yakoze ibyiza ariko ntashinzwe kuyobora Isi yose – Igisubizo ku munyamakuru wa Al Jazeera
POLITIKI

Kagame yakoze ibyiza ariko ntashinzwe kuyobora Isi yose – Igisubizo ku munyamakuru wa Al Jazeera

Ubwanditsi 10 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru