• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ingabire Grace yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 asimbuye Nishimwe Naomie wari umaze umwaka aryambaye

Ingabire Grace yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 asimbuye Nishimwe Naomie wari umaze umwaka aryambaye

Ubwanditsi 21 Mar 2021 Amakuru, HIRYA NO HINO, SHOWBIZ

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Werurwe 2021, nibwo habaye umuhango wo kumenya Nyampinga w’ u Rwanda 2021, maze Ingabire Grace yegukana iryo kamba nyuma yo guhigika abandi bakobwa 19 bashakaga kwambikwa ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza,ubwenge n’umuco.

Muri ibi birori byabereye mu Ntare Conference Arena, nibwo abakobwa bose uko ari 20 bahataniraga iri kamba biyerekanye mu ntambuko ndetse banabyina imbyino gakondo imbere y’akanama nkemurampaka, Nyuma yo kwiyerekana nibwo hahise hatangazwa abakobwa 10 bitwaye neza abandi 10 barasezererwa.

Muri abo bakobwa 10 basigayemo nibwo baje kubazwa ibibazo maze batorwamo batatu ari bo Akaliza Amanda, Ingabire Grace na Umutoni Witness, muri abo batatu bari basigayemo kandi niho hagombaga kumenyekaniramo uwahize abandi akaba nyampinga w’u Rwanda 2021.

Nyuma yo kubazwa nanone ndetse bagasubiza, buri umwe wari usigayemo yerekanye impano ye, nyuma bagaruka bahitamo uwegukanye ikamba rya Nyampinga ndetse banerekana ibisonga bye.

Nyampinga w’u Rwanda 2021 akaba yabaye Ingabire Grace, mu gihe Umutoni Witness yabaye igisonga cya mbere naho Akaliza Amanda aba igisonga cya Kabiri.

Umutoni Grace watorewe kuba nyampinga, ni umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko akaba yari ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yarangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Bates College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yize ibijyanye na ‘Dance with a concentration in Globalization, Philosophy and Psychology’.

Mu bindi bihembo Miss Congeniality ni Gaju Evelyne Miss Photogenic Uwase Phiona,Talent Winner Umutoniwase Sandrine, Miss Hertage Ishimwe Sonia,Miss Popularity Marie Paul Kayirebwa,Most Innovation Project Musana Teta Hence.

Ibihembo bya nyampinga w’u Rwanda 2021:

Imodoka nshya ya Hyundai Creta 2021 itangwa na Hyundai Rwanda.

Azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw ku kwezi azatangwa na Miss Rwanda Organization. Ni ukuvuga ko mu mwaka azamarana ikamba azahabwa 9.600.000 Frw.

Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

Umushinga we uzaterwa inkunga na Africa Improved Food.

Lisansi umwaka wose izatangwa na Merez Petroleum.

Internet y’umwaka wose azahabwa TruConnect Rwanda.

Gutunganywa umusatsi mu gihe cy’umwaka bizakorwa na Keza Salon.

Yemerewe kuba mu mpera z’icyumweru we n’umuryango batemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’umwaka wose.

Yemerewe kurya mu gihe cy’umwaka wose muri Cafe Camellia.

Azahabwa telefoni igezweho azahabwa na MTN Rwanda.

STARTIMES 55″ 4K LED Ultra HD Smart TV.

2021-03-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imyanzuro 7 yavuye mu nama y’ubuyobozi ya Mukura VS, irimo gutangaza abakinnyi bashya iyi kipe yahaye amasezerano ndetse yemeje ko ikipe y’abato yongera kwitabwaho

Imyanzuro 7 yavuye mu nama y’ubuyobozi ya Mukura VS, irimo gutangaza abakinnyi bashya iyi kipe yahaye amasezerano ndetse yemeje ko ikipe y’abato yongera kwitabwaho

Ubwanditsi 31 Aug 2021
General Christian Ndaywell yishe benshi, ariko Major Thomas Ndizeye yahoye gusa ko ari Umututsi urwe ruzamubiza ibyuya

General Christian Ndaywell yishe benshi, ariko Major Thomas Ndizeye yahoye gusa ko ari Umututsi urwe ruzamubiza ibyuya

Ubwanditsi 26 Nov 2024
Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye

Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye

Ubwanditsi 06 Jun 2025
Amafoto: Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusaba no gukwa, Umuhanzi Platini yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Ingabire Olivia

Amafoto: Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusaba no gukwa, Umuhanzi Platini yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Ingabire Olivia

Ubwanditsi 29 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dore inyungu ziri mukonka amabere y’ umugore wawe
SHOWBIZ

Dore inyungu ziri mukonka amabere y’ umugore wawe

Ubwanditsi 15 Jun 2018
REG VC yerekeje muri Tunisia gukina imikino ya Champions League ihuza amakipe amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo
Amakuru

REG VC yerekeje muri Tunisia gukina imikino ya Champions League ihuza amakipe amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo

Ubwanditsi 09 May 2023
Ngoma: Umusore w’imyaka 21 yishwe arashwe nyuma yo gufatanwa mudasobwa 7 yari yibye
Mu Mahanga

Ngoma: Umusore w’imyaka 21 yishwe arashwe nyuma yo gufatanwa mudasobwa 7 yari yibye

Ubwanditsi 24 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru