• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

You are at :Home»IMIKINO»CAN 2021: U Rwanda rwasimbutse ijonjora ry’ibanze

CAN 2021: U Rwanda rwasimbutse ijonjora ry’ibanze

Ubwanditsi 17 Jul 2019 IMIKINO

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ ntabwo izakina imikino y’ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun.

Nk’uko byashyizwe ahagaragara n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ibihugu byose bizitabira amajonjora yo gushaka igikombe cya Afurika gitaha byagabanyijwe mu dukangara dutanu mbere y’uko haba tombora y’amatsinda kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Nyakanga.

Ibi byakozwe hagendewe ku buryo amakipe yitwaye mu marushanwa aheruka n’uburyo ahagaze ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, byatumye ikipe y’u Rwanda yisanga mu gakangara ka kane.

Amakipe umunani yisanze mu gakangara ka gatanu ni yo azabanza guhura hagati yayo mu ijonjora ry’ibanze, ane azakomeza yiyongere ku munani arimo n’u Rwanda mu gakangara ka kane kugira ngo habashe gukorwa amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun.

U Rwanda rumaze kwitabira igikombe cya Afurika inshuro imwe, aho rutarenze amatsinda ubwo rwakinaga iri rushanwa mu 2004 muri Tunisie.

Mu gushaka itike ya CAN 2019, U Rwanda rwari mu itsinda rimwe na Côte d’Ivoire, Guinée na Centre Afrique, birangira ibi bihugu bibiri bibanza ari ibyo bigiye muri iri rushanwa riri kubera mu Misiri.

Uko ibihugu byagabanyijwe mu dukangara:

Agakangara ka 1 : Tunisie, Maroc, Sénégal, Nigeria, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ghana, Cameroun, Misiri, Burkina Faso, Mali, Côte d’Ivoire na Algérie.

Agakangara ka 2 : Guinée, Afurika y’Epfo, Cap Vert, Uganda, Zambie, Bénin, Gabon, Congo, Mauritanie, Niger, Kenya na Libya.

Agakangara ka 3 : Madagascar, Zimbabwe, Afrique Centrale, Namibie, Sierra Leone, Mozambique, Guinée-Bissau, Angola, Malawi, Togo, Sudani na Tanzanie.

Agakangara ka 4 : U Burundi, U Rwanda, Guinée Equatoriale, Eswatini, Lesotho, Botswana, Comores na Ethiopie.

Agakangara ka 5* : Liberia, Ibirwa bya Maurice, Gambie, Sudani y’Epfo, Tchad, Sao Tomé, Seychelles na Djibouti.

2019-07-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rayon Sports yatangaje Serumogo Omar na Mitima Isaac nk’abakinnyi bayo kugeza mu mpeshyi za 2025

Rayon Sports yatangaje Serumogo Omar na Mitima Isaac nk’abakinnyi bayo kugeza mu mpeshyi za 2025

Ubwanditsi 04 Jul 2023
Amafoto: FERWAFA yemeje Adel Amrouche nk’umutoza mukuru w’Amavubi y’Abagabo, Cassa Mbungo ahabwa iy’Abagore

Amafoto: FERWAFA yemeje Adel Amrouche nk’umutoza mukuru w’Amavubi y’Abagabo, Cassa Mbungo ahabwa iy’Abagore

Ubwanditsi 02 Mar 2025
APR FC yanganyije na Gorilla FC 1-1 ubwo bakinaga umukino wa gicuti, uba uwa kabiri aya makipe anganyije

APR FC yanganyije na Gorilla FC 1-1 ubwo bakinaga umukino wa gicuti, uba uwa kabiri aya makipe anganyije

Ubwanditsi 31 Jul 2025
Imyanzuro ikakaye yafashwe nyuma y’IMVURURU zashyamiranyije ubuyobozi  muri Rayon Sports

Imyanzuro ikakaye yafashwe nyuma y’IMVURURU zashyamiranyije ubuyobozi muri Rayon Sports

Ubwanditsi 11 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukobwa uherutse kwiyahura asimbutse igorofa muri ULK yaba yari atwite,yaranandujwe Sida
Mu Mahanga

Umukobwa uherutse kwiyahura asimbutse igorofa muri ULK yaba yari atwite,yaranandujwe Sida

Ubwanditsi 25 Jul 2016
Hahishuwe akayabo kagenda buri munsi ku burinzi bw’umuryango wa Perezida Trump
ITOHOZA

Hahishuwe akayabo kagenda buri munsi ku burinzi bw’umuryango wa Perezida Trump

Ubwanditsi 22 Mar 2017
Izindi ‘tracts’ nyinshi zafashwe mu biro by’Intara y’Amajyepfo
ITOHOZA

Izindi ‘tracts’ nyinshi zafashwe mu biro by’Intara y’Amajyepfo

Ubwanditsi 15 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru