• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Uncategorized»Abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi bamaganye ibitekerezo bya Museveni na Magufuli

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi bamaganye ibitekerezo bya Museveni na Magufuli

Ubwanditsi 15 Nov 2017 Uncategorized

Abatavuga rumwe na leta y’u Burundi bandikiye perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni ndetse na mugenzi we wa Tanzania, Dr Pombe Magufuli nyuma yaho aba bakuru b’Ibihugu batangaje aho bahagaze nyuma yaho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rutangarije ko rugiye gukora iperereza ku bwicanyi mu Burundi guhera muri 2015.

Ku italiki ya 09/11/2017, ni bwo urukiko rwa ICC rwafashe icyemezo ko rugiye gukora iperereza ku bwicanyi bwakozwe mu Burundi guhera perezida Nkurunziza yatangaza ko agiye kongera kwiyamamariza kuyobora u Burundi kugeza atowe, ariko nyuma u Burundi bukaza kwikura muri uru rukiko.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo abakuru b’ibihugu bya Tanzania na Uganda batangaje ko badashyigikiye icyemezo cy’urukiko cyo gukora iperereza ku Burundi, aho bavuze ko iki cyemezo kinyuranije n’amategeko, bakabona ko ibibazo u Burundi burimo bishobora kubonerwa umuti mu muryango w’Afurika y’u Burasirazuba, no mu nzira z’ibiganiro bitabaye ngombwa ko hagaragara uruhare rwa ICC.

Ihuriro ry’abatavuga rumwe na leta y’u Burundi, CNARED/Giriteka, ryashyize ahagaragara itangazo ryihanangiriza aba bakuru b’ibihugu uko ari 2 ndetse ryamagana ibitekerezo batanze rivuga ko nta shingiro bifite.

Muri iri tangazo, uru rugaga rwagize rwasabye Museveni na Magufuli gutanga impamvu zifatika z’ibyo batangaje, kuko u Burundi bwagombaga kwiyunga na CNARED itavuga rumwe na bwo, binyuze mu biganiro biyobowe na Benjamin Mukapa kugeza ubwo habaga inama y’abakuru b’ibihugu byo muri EAC ku nshuro ya 18.

Itangazo rikomeza riti: “Banyakubahwa bakuru b’Ibihugu, mwakabaye mwibaza impamvu mutagiriye perezida Nkurunziza inama yo kutica amasezerano ya Arusha, agakora ikosa ryo guhindura Itegekonshinga nta we agishije inama, kandi iriya ikaba ari yo ntandaro y’ibibazo byose? Murashaka ko tujya kuganira ibindi bihe tutaganiriye muri kiriya gihe?”

Uru rugaga rukomeza rugaragaza ko abantu bakomeje gupfa abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho bagatotezwa ndetse mu minsi yashize abo muri opozisiyo bakaba baraburiwe irengero muri Tanzania.

Minisitiri w’ubutabera w’u Burundi, Aime Laurentine Kanyana, akaba aherutse gutangariza abanyamakuru ko Leta ititeguye na gato kuzakorana na ICC.

Ubwanditsi

2017-11-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda yiyemeje kuba ikimoteri cyabarushye mubarwanya u Rwanda batagishoboye

Uganda yiyemeje kuba ikimoteri cyabarushye mubarwanya u Rwanda batagishoboye

Ubwanditsi 01 Jun 2020
FERWACY yateguye isiganwa ry’amagare ryiswe “Kibugabuga Race” rizahagurukira mu mujyi wa Kigali rigasorezwa mu karere ka Bugesera

FERWACY yateguye isiganwa ry’amagare ryiswe “Kibugabuga Race” rizahagurukira mu mujyi wa Kigali rigasorezwa mu karere ka Bugesera

Ubwanditsi 18 Dec 2021
Impampamvu guhugura abanyamakuru ku ikumirwa ry’indwara ya Ebola ari ingenzi

Impampamvu guhugura abanyamakuru ku ikumirwa ry’indwara ya Ebola ari ingenzi

Ubwanditsi 20 Jan 2020
Perezida Kagame Yitabiriye Ubutumire Bwa Mugenzi We Omar Guelleh Muri Djibouti

Perezida Kagame Yitabiriye Ubutumire Bwa Mugenzi We Omar Guelleh Muri Djibouti

Ubwanditsi 05 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gatsinzi na Ntagengwa mu bagabo na Munezero Valentine na Musabyimana  mu bagore begukanye circuit ya mbere ya Beach Volleyball
Amakuru

Gatsinzi na Ntagengwa mu bagabo na Munezero Valentine na Musabyimana mu bagore begukanye circuit ya mbere ya Beach Volleyball

Ubwanditsi 27 Feb 2023
Gushyira Julie d’Andurain, umugore wahagurukiye gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komisiyo isesengura uruhare rw’Ubufaransa muri iyo jenoside, si ugushakira amata ku kimasa?
Amakuru

Gushyira Julie d’Andurain, umugore wahagurukiye gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komisiyo isesengura uruhare rw’Ubufaransa muri iyo jenoside, si ugushakira amata ku kimasa?

Ubwanditsi 13 Nov 2020
Hashyizwe hanze video aho Rusesabagina Paul asobanura amavu n’amavuko ya MRCD/FLN mu kiganiro yagiranaga n’abagize uwo mutwe w’iterabwoba
Amakuru

Hashyizwe hanze video aho Rusesabagina Paul asobanura amavu n’amavuko ya MRCD/FLN mu kiganiro yagiranaga n’abagize uwo mutwe w’iterabwoba

Ubwanditsi 19 Oct 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru