• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: Ihuriro Amizero y’Abarundi ryamaze gutanga ibirego bisaba kutazemeza ibyavuye muri referandumu

Burundi: Ihuriro Amizero y’Abarundi ryamaze gutanga ibirego bisaba kutazemeza ibyavuye muri referandumu

Ubwanditsi 25 May 2018 INKURU NYAMUKURU

Ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi, Amizero y’Abarundi, kuri uyu wa Kane, itariki 24 Gicurasi ryashyikirije urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga ibirego biyisaba kutazemeza ibyavuye mu matora ya referandumu aheruka kuba.

Uwari uyoboye intumwa z’umukuru w’iri huriro, Agathon Rwasa, akaba atangaza ko yizeye igisubizo cy’uru rukiko.

Iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika iravuga ko abagabo batanu bo muri Amizero y’Abarundi, bayobowe na Pierre Celestin Ndikumana, ari bo bajyanye ibirego ku biro bya perezida w’urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga. Aba bakaba batumwe na Agathon Rwasa uyoboye ihuriro Amizero y’Abarundi.

Nyuma yo gutanga ibirego bakaba batangaje icyabagenzaga

Bavuga ko hari impamvu ihuriro Amizero y’Abarundi risaba ko ibyavuye mu matora yo kuwa 17 Gicurasi bitakwemezwa. Muri byo harimo ibijyanye n’ifungwa ry’abarwanashyaka b’iri huriro nk’uko bitangazwa na Celestin Ndukumana.

Iri huriro ngo rikaba ryiteguye kwakira igisubizo rizahabwa n’uru rukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga kuri ibyo birego.

Usibye ihuriro Amizero y’Abarundi, hari indi mitwe ya politiki yatangaje ko itemera ibyavuye mu matora ya referandumu aherutse kuba nubwo yo ititabaje urukiko rurinda itegeko nshinga.

Muri iyi mitwe harimo Sahwanya Frodebu, aho visi perezida w’iri shyaka, Leonce Ngendakumana yabwiye itangazamakuru k obo bakomeje urugamba rwa demokarasi.

Ihuriro Amizero y’Abarundi rikaba ryitabaje urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga mu gihe uru rufite iminsi 9 kugirango rwemeze cyangwa ruhakane ibyavuye mu matora. Amakuru yizewe ngo ava kuri umwe mu bacamanza b’uru rukiko akaba avuga ko iri huriro naryo muri iyi minsi rizaba ryabonye igisubizo.

2018-05-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze muri Angola, aho yakiriwe na mugenzi we w’icyo gihugu, João Lourenço.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze muri Angola, aho yakiriwe na mugenzi we w’icyo gihugu, João Lourenço.

Ubwanditsi 11 Mar 2024
Umuryango wa Museveni uravugwa mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge

Umuryango wa Museveni uravugwa mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 04 Aug 2019
Dr Sila Cehreli, impuguke mu by’amateka  akaba n’umushakashatsi muri Kamunuza ya Marmara, muri Turikiya, aragaragaza ko abiyita abahanga nka Judi  Rever, amateka azabagayira ubuswa n’ubugome mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 28 Dec 2020
Leta y’Ububiligi ntizavuge ko itamenye ko muri icyo gihugu hatangijwe ikigega kigamije gushyigikira iterabwoba n’imyivumbagatanyo mu Rwanda

Leta y’Ububiligi ntizavuge ko itamenye ko muri icyo gihugu hatangijwe ikigega kigamije gushyigikira iterabwoba n’imyivumbagatanyo mu Rwanda

Ubwanditsi 19 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umutwe wihariye wa Polisi ushinzwe gutabara aho rukomeye wasoje imyitozo
Mu Mahanga

Umutwe wihariye wa Polisi ushinzwe gutabara aho rukomeye wasoje imyitozo

Ubwanditsi 20 Feb 2016
Uganda: Besigye yatawe muri yombi ashinjwa kugerageza ubwicanyi
Mu Mahanga

Uganda: Besigye yatawe muri yombi ashinjwa kugerageza ubwicanyi

Ubwanditsi 20 Oct 2017
Nigeria: Umupasiteri akurikiranyweho gusambanya no gucuruza abana bato bo mu itorero rye
Mu Rwanda

Nigeria: Umupasiteri akurikiranyweho gusambanya no gucuruza abana bato bo mu itorero rye

Ubwanditsi 05 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru