• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Hashyizwe hanze video aho Rusesabagina Paul asobanura amavu n’amavuko ya MRCD/FLN mu kiganiro yagiranaga n’abagize uwo mutwe w’iterabwoba

Hashyizwe hanze video aho Rusesabagina Paul asobanura amavu n’amavuko ya MRCD/FLN mu kiganiro yagiranaga n’abagize uwo mutwe w’iterabwoba

Ubwanditsi 19 Oct 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Kuva Paul Rusesabagina yafatwa bitunguranye tariki ya 31 Kanama 2020, abari mu mpuzamashyaka MRCD n’umutwe w’ingabo FLN bihutiye gusiba vuba vuba amajwi n’amashusho aho Paul Rusesabagina yavugaga nk’umukuru wa MRCD ndetse akaba umugaba mukuru w’ingabo za FLN.

Ntibyatinze abo mu muryango nyuma yo gusiba ayo mashusho n’amajwi bihutiye kuvuga ko atigeze aba umukuru wa FLN ko yari ashinzwe kuvuganira MRCD ariko atayirimo

Ifatwa rya Rusesabagina ryari riherekejwe n’ibimenyetso simusiga bishimangira ukuboko kwe mu ishingwa rya FLN, birimo ibiganiro we ubwe yatanze abyiyemerera ndetse n’ibyo yabwiye urukiko ko yayiteye inkunga y’ibihumbi 20 by’ama-Euro.

Rusesabagina ari muri RIB, ubwo yabazwaga amafaranga yahawe MRCD/FLN yavuze ko atamenya neza umubare ariko ko agera mu bihumbi 300 by’amayero.
Urugero rwa hafi ni ikiganiro yatanze ku wa 16 Nyakanga 2020, hari mbere y’iminsi 45 ngo atabwe muri yombi. Icyo gihe yagarutse ku ishingwa ry’Ishyaka Nyarwanda riharanira impinduka muri Demokarasi (Mouvement Rwandais pour le Changement Démocratique, MRCD).
Icyo kiganiro cy’amasaha abiri n’iminota 38 cyarimo abanyamuryango ba MRCD, cyashyizwe kuri YouTube Channel y’iyi mpuzamashyaka yakurikiranwaga umunsi ku wundi na Espérance Mukashema [wari ukuriye Radio Ubumwe yaterwaga inkunga na Rusesabagina].

Mu rukiko Rusesabagina yiyemereye ubwe ko yahembye Mukashema wa Radio Ubumwe “igihe kitazwi”. Uwo mugore wapfuye yahembwaga amadolari 300 ku kwezi atanzwe na Rusesabagina.

Inkuru y’uko yafashwe ikimara gusakara, video yari yashyizwe kuri YouTube ya MRCD yahise isibwa mu buryo busa no gusibanganya ibimenyetso kuko Rusesabagina yari yamaze gushyikirwa n’ukuboko k’ubutabera.

Agace gato k’iyo video gafite iminota ine n’amasegonda 50 kerekana Rusesabagina asubiza Twagiramungu Faustin [na we ufite Ishyaka RDI Rwanda Rwiza ryari muri MRCD] iby’ishingwa rya FLN no kugena intego yayo.

Icyo gihe yagize ati “Twatangiye MRCD mu Ugushyingo 2016. Twari amashyaka abiri arimo CNRD-Ubwiyunge na PDR-Ihumure. Icyo gihe, CNRD yari iyobowe na Wilson Irategeka; ni njyewe wari uyoboye PDR-Ihumure. Nyuma y’imishyikirano miremire, twumvikanye ko tugiye gushyiraho urwego (platform) ruhuzwa n’ibintu bitanu twari twasezeranye gukorana.’’

“Ibyo bintu bitanu ni kiriya bariya bahungu bakora, ndavuga abo b’iriya ku isambu, icya kabiri ni dipolomasi, icya gatatu cyari ubukangurambaga, icya kane yari itangazamakuru naho icya gatanu ari icungamutungo.’’

Rusesabagina yakomeje ati “Twarakoranye noneho mu mpera za 2017, ni bwo abavandimwe bacu bo muri RRM (Mouvement Révolutionnaire Rwandais) ya Callixte Nsabimana bashatse kutwiyungaho, baravuga bati ‘twagira natwe twifatanye namwe noneho plaform yanyu yarimo amashyaka abiri, dukorane turi batatu’.’’

“Muri Werurwe 2018, twagiranye ibiganiro bitaziguye twemeranywa ko tugiye gukorana ndetse tumaze kubyumvikana twaratangiye birashyuha. Icyo gihe ni bwo twavuze tuti aba bahungu bacu, aba basirikare ba MRCD tuzabita bande. Mu nama ya batatu nk’uko nabivuze aribo CNRD-Ubwiyunge, PDR Ihumure na RRM twumvikanye ko tubita FLN.

Kuva muri Gicurasi 2018 ni bwo ijambo FLN ryabayeho, ni bwo bariya bahungu biswe FLN. Impamvu twabahaye iryo zina ni uko na RRM yari igiye kuzanamo abayo [barwanyi], kugira ngo tube amashyaka bose.’’

Yavuze ko uko kwihuza ari nako kwatumye habaho MRCD/FLN kuko ‘bumvikanye ko ingabo ari iz’amashyaka atatu’ kugeza ubwo hanakiriwe ‘RDI Rwanda Rwiza’ [ya Twagiramungu Faustin] ku wa 18 Kamena 2019.

Rusesabagina yari azi ko ariwe mutware wa Murandasi!

Reba videwo yose hano ?

2021-10-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urwego rw’Umuvunyi ruhangayikishijwe n’abatekamutwe bakomeje kurwiyitirira

Urwego rw’Umuvunyi ruhangayikishijwe n’abatekamutwe bakomeje kurwiyitirira

Ubwanditsi 07 Jul 2017
Rusesabagina ngo yaba avuye I Burundi gusura ingabo za FLN mugihe Sankara avugwa muri Uganda

Rusesabagina ngo yaba avuye I Burundi gusura ingabo za FLN mugihe Sankara avugwa muri Uganda

Ubwanditsi 04 Oct 2018
Nyuma y’imyaka 28 idatwara Copa America, ikipe y’igihugu ya Argentine yegukanye iki gikombe itsinze Brazil ku mukino wa nyuma

Nyuma y’imyaka 28 idatwara Copa America, ikipe y’igihugu ya Argentine yegukanye iki gikombe itsinze Brazil ku mukino wa nyuma

Ubwanditsi 11 Jul 2021
Agathon Rwasa mu mazi abira

Agathon Rwasa mu mazi abira

Ubwanditsi 14 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Itsinda ry’Abakaraza 21, batorotse igihugu kubera “umutekano muke”.
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Itsinda ry’Abakaraza 21, batorotse igihugu kubera “umutekano muke”.

Ubwanditsi 29 Aug 2018
Burundi: Umuyoboke wa Agathon Rwasa yatawe muri yombi ashinjwa ubwicanyi
Mu Mahanga

Burundi: Umuyoboke wa Agathon Rwasa yatawe muri yombi ashinjwa ubwicanyi

Ubwanditsi 23 Oct 2018
Komisiyo y’amatora yatangaje intsinzi ntakuka ya Perezida Kagame
Mu Rwanda

Komisiyo y’amatora yatangaje intsinzi ntakuka ya Perezida Kagame

Ubwanditsi 09 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru