• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abayobozi ba Polisi z’u Rwanda na Tanzaniya bahuye baganira ku mutekano w’ibihugu byombi

Abayobozi ba Polisi z’u Rwanda na Tanzaniya bahuye baganira ku mutekano w’ibihugu byombi

Ubwanditsi 05 Mar 2017 Mu Rwanda

Ku itariki ya 4 Werurwe, abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda n’iya Tanzaniya bahuriye mu nama yabereye kurigasutamo ihuriweho n’ibihugu byombi (One Border Post), baganira ku bintu bitandukanye byatuma ibihugu byombi bikomeza kugira umutekano usesuye.

Iyi nama yayobowe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana na mugenzi we wa Tanzaniya IGP Ernest J. Mangu.

Iyi ikaba ariyo nama ya mbere ibaye kuva ibi bihugu byombi byasinyana amasezerano y’ubufatanye muri Nzeri 2012, aya masezerano akaba avuga ko ibi bihugu byombi bizajya bifatanya mu guhanahana amakuru ku banyabyaha, guhana ubunararibonye, amahugurwa, n’ibindi.

Mu ijambo yavuze atangiza iyi nama, IGP Gasana yavuze ko kuva kera ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho, by’umwihariko imibanire ya Polisi z’ibi bihugu ikaba itanga icyizere ku baturage b’ibi bihugu.

Aha yavuze ati:”Uko dukora uko dushoboye ngo abaturage bacu bagire amahoro , umutekano n’imibereho myiza, tuzi neza ko hari inzitizi zitwitambika imbere, bityo tukaba tugomba kugira Polisi zihangana nizo nzitizi.”

Yavuze kandi ko Isi yabaye nk’umudugudu kubera iterambere ry’ikoranabuhanga, ku buryo byorohera abanyabyaha kuyitemberamo nta nkomyi.

Kuri iyi ngingo yavuze ati:”Kubera iterambere ry’ikoranabuhanga n’itumanaho, abanyabyaha bisigaye biborohera gukora ibyaha byifashisha iryo koranabuhanga nk’iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, n’ibindi.”

Yakomeje avuga kandi ko ibi byaha ndetse n’icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubujura bw’imodoka, kwangiza ibidukikije n’ ibindi byaha, kubirwanya bisaba ubufatanye hagati ya za Polisi z’ibihugu byombi ndetse n’abaturage.

Yavuze ati:”Nimureke dushakire hamwe ingamba kandi twongere twiyemeze ko imipaka ihuza ibihugu byacu yakomeza kurangwaho amahoro n’umutekano, ku buryo abaturage bacu babaho mu mutekano usesuye kandi wizewe, kandi tubungabunge umutekano w’umuhora wo hagati uduhuza n’ibindi bihugu.”

Umuhora wo hagati uhuza u Rwanda na Tanzaniya unyuze ku Rusumo

Ku ruhande rwe, Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Tanzaniya IGP Ernest J. Mangu yavuze ati:”Ni byiza ko twiyemeje gukomeza gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye twasinye. Tugomba kubahiriza no gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje, duharanira gukomeza gusigasira umutekano n’amahoro by’abaturage b’ibihugu byacu.”

Yakomeje avuga ati:”Dufite umupaka uduhuza, kandi kuba uhari biradusaba ko twiyemeza kandi tukamenya ko abaturage bacu bo ubwabo n’ibicuruzwa byabo byambuka mu mahoro. Nitudafatanya rero kandi ngo dukoreshe neza amahirwe dufite, abanyabyaha bo bazabikoresha.”

Aba bayobozi bakomeje baganira ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingingo zitandukanye ziri mu masezerano basinyanye.

Ni muri urwo rwego, bahise bashyiraho itsinda ry’impande zombi, rigizwe n’abazaturuka mu mashami y’ubugenzacyaha n’umutekano wo mu muhanda, bakazigira hamwe ibibazo by’umutekano mu muhora wa ruguru uhuza u Rwanda n’icyambu cya D Dar es Salaam, unyuze kuri gasutamo ya Rusumo.

Bakaba bemeje ko ibyo iri tsinda rizabona rizabishyikiriza abayobozi ba za Polisi z’ibihugu byombi mbere y’impera za Gicurasi uyu mwaka, kugirango babyigeho kandi bishyirwe mu bikorwa.

Polisi z’ibihugu byombi kandi ziyemeje kurwanya abantu binjira mu bihugu byombi ku buryo butemewe n’amategeko, abinjiza ibicuruzwa mu buryo bwa magendu ndetse n’icuruzwa ry’abantu, bakorera hamwe amarondo ndetse no gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ibi byaha mu baturage.

-6019.jpg

Banemeranyijwe ko bazafatanya mu gukora imikwabu yo kurandura no guca burundu ahahingwa urumogi rukunda kuboneka ku ruhande rwa Tanzaniya, ndetse no guhanahana amakuru ku banyabyaha kandi vuba.

Abayobozi ba Polisi z’ibihugu byombi n’abo bari bayoboye, banasuye gasutamo ihuriweho n’ibi bihugu ya Rusumo, haba ku ruhande rw’u Rwanda n’urwa Tanzaniya.

RNP

2017-03-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uwo bavuga ko ari umwana w’Umwami Kigeli V n’umusirikare ukomeye muri Uganda

Uwo bavuga ko ari umwana w’Umwami Kigeli V n’umusirikare ukomeye muri Uganda

Ubwanditsi 23 Dec 2016
Alain Mukuralinda yitabye Imana azize indwara y’umutima

Alain Mukuralinda yitabye Imana azize indwara y’umutima

Ubwanditsi 04 Apr 2025
Unity Club irateganya gutangiza ishuri ry’imiyoborere

Unity Club irateganya gutangiza ishuri ry’imiyoborere

Ubwanditsi 27 Oct 2017
Knowless Butera yavuze kuri Album yise Inzora yitegura gushyira hanze yateguye atwitwe ubuheta.

Knowless Butera yavuze kuri Album yise Inzora yitegura gushyira hanze yateguye atwitwe ubuheta.

Ubwanditsi 12 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Joyce Banda wahoze ayobora Malawi yagarutse mu gihugu ahakana ko yari yarahunze
Mu Mahanga

Joyce Banda wahoze ayobora Malawi yagarutse mu gihugu ahakana ko yari yarahunze

Ubwanditsi 28 Apr 2018
Uburyo umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye
Mu Rwanda

Uburyo umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye

Ubwanditsi 24 Aug 2017
Uko Inkende Yurira Igiti Niko Igaragaza Akabuno Kayo
INKURU NYAMUKURU

Uko Inkende Yurira Igiti Niko Igaragaza Akabuno Kayo

Ubwanditsi 23 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru