• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura

FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura

RUSHYASHYA 04 Dec 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Imirwano yongeye kwaduka muri Kivu y’Amajyepfo hagati ya AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, abarundi n’imitwe ya Wazalendo na FDLR. Mu bice bitandukanye birimo Kaziba, Katogota, Lubarika na Luvungi, humvikanye ibisasu biremereye n’amasasu menshi, bituma abaturage bicwa abandi barakomereka, ndetse ibikorwa remezo birangirika. Abarwanyi ba AFC/M23 bari bamenye ko ingabo za RDC n’izi Burundi bitegura kubagaba ho ibitero, bituma bahitamo kubisubiza inyuma.

Amakuru yizewe agaragaza ko ingabo za RDC zagabye ibitero mu bice bigenzurwa na AFC/M23, zibarasaho ibisasu umurundo biremereye byishe abaturage barimo n’abayobozi b’inzego z’ibanze. Ibi byateje ubushyamirane mu nzego za gisirikare za Kivu y’Amajyepfo, bamwe mu bayobozi bazo banashinjwa kuyobora nabi urugamba. Abaturage benshi bahungiye mu duce dutandukanye, mu gihe AFC/M23 yahisemo kwirinda kwinjira mu duce twuzuye abaturage kugirango batahatakariza ubuzima ari benshi ariko yo ikomeza kwirwanaho.

Ku rundi ruhande, byagaragaye ko igisirikare cya RDC cyagejeje amatoni menshi y’amasasu n’ibiribwa ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR,imitwe myinshi irimo na Nyatura, kugirango bakomeze kurwanya AFC/M23. Aya masasu yoherejwe mu teritwari ya Masisi n’ahandi, abifashijwemo n’abayobozi bakomeye muri FARDC barimo Col Salomon Tokolonga, usanzwe uri ku rutonde rw’abafatiwe ibihano na Amerika kubera gushyigikira imitwe y’iterabwoba. Ibi bigaragaza ko RDC ikomeje gufatanya n’imitwe y’abicanyi irimo FDLR, mu gihe ibihugu byombi biteganya gushyira umukono ku masezerano y’amahoro.

FDLR, imaze imyaka myinshi ikorera ubwicanyi mu burasirazuba bwa Congo, ni yo soko y’ibibazo byinshi by’umutekano muke mu karere. U Rwanda rukomeje kugaragaza ko RDC igifasha uyu mutwe mu buryo bweruye, binyuze mu kuyigezaho intwaro, ibiribwa n’ibikorwa bya gisirikare. Aya makuru yemeza ko FDLR ariyo ikomeje gutera ibibazo mu karere, itera ibitero ku baturage no gushyigikira imirwano ihoraho.

Mu gihe RDC ishinja u Rwanda gufasha M23, imiryango irimo RED Tabara na Twirwaneho yo irahakana kuba mu mashyirahamwe yatangajwe n’ingabo z’u Burundi, ndetse ivuga ko intandaro z’ibibazo by’u Burundi zishingiye ku kutubahiriza amasezerano ya Arusha. Ibi nabyo byongera umutekano muke mu bice bya Minembwe na Uvira.

MONUSCO na yo ikomeje kugaragaza umusaruro muke mu guhagarika imirwano, nk’uko byagiye bigaragara kuva M23 yongera gufata intwaro mu 2021. Abaturage bakomeje kwibasirwa n’ubwicanyi, gufatwa ku ngufu no gutwarwa n’iyi mitwe yitwaje intwaro, byaje no gutuma abaturage babarirwa mu bihumbi benshi bigaragambya basaba ingabo za Loni kuva muri Congo.

Muri rusange, ibi byose bigaragaza ko FDLR ari yo nkingi ya mwamba mu guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Congo no mu karere muri rusange, kubera ubufasha ihabwa na FARDC, ubucuti bw’igihe kirekire ifitanye n’abayobozi bayo n’uruhare rwayo mu gutuma imirwano ikomeza mu gihe ibihugu byombi byashakaga gushyira umukono ku masezerano y’amahoro i Washington muri Amerika.

2025-12-04
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Kiyovu SC yakuye Alain Adré Landeut ku mwanya w’umutoza mukuru ahabwa izindi nshingano, haritegurwa kwakira umutoza mushya

Kiyovu SC yakuye Alain Adré Landeut ku mwanya w’umutoza mukuru ahabwa izindi nshingano, haritegurwa kwakira umutoza mushya

Ubwanditsi 06 Dec 2022
Kigali : Perezida Kagame anyuze kuri Murekezi yashimiye abasora neza anenga abakwepa imisoro

Kigali : Perezida Kagame anyuze kuri Murekezi yashimiye abasora neza anenga abakwepa imisoro

Ubwanditsi 22 Aug 2016
RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)

RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)

Ubwanditsi 01 Jul 2019
Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 09 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagaragaje aho ibibazo  by’umubano w’u Rwanda na Uganda bituruka
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagaragaje aho ibibazo by’umubano w’u Rwanda na Uganda bituruka

Ubwanditsi 18 Feb 2019
Perezida Kagame yitabiriye Umuhango wo kwizihiza Isabukuru ya Polisi y’Imyaka 17,  anashyira Abapolisi 364 mu cyiciro cy’Abofisiye
Mu Rwanda

Perezida Kagame yitabiriye Umuhango wo kwizihiza Isabukuru ya Polisi y’Imyaka 17, anashyira Abapolisi 364 mu cyiciro cy’Abofisiye

Ubwanditsi 16 Jun 2017
Perezida Kagame  aherutse guhabwa igihembo cy’umunyafurika w’umwaka wateje imbere ubukungu kuri uyu mugabane
UBUKUNGU

Perezida Kagame aherutse guhabwa igihembo cy’umunyafurika w’umwaka wateje imbere ubukungu kuri uyu mugabane

Ubwanditsi 03 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru