• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abayobozi bashya b’umujyi wa Kigali bamenyekanye

Abayobozi bashya b’umujyi wa Kigali bamenyekanye

Ubwanditsi 03 Mar 2016 Mu Mahanga

Mu matora y’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yabereye kuri Stade Regional ya Kigali, akayoborwa na Perezida wa Komisiyo y’amatora Bwana Kalisa Mbanda, Mukaruliza Monique ni we watorewe kuba Meya wa kane w’Umujyi wa Kigali akaba Umuyobozi wa karindwi ugiye kuyobora Kigali nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Mukaruliza watowe ku majwi 182 y’abajyanama 190 batoye muri 214 bari bagize Inteko itora y’Umujyi wa Kigali harimo na njyanama z’Imirenge n’Uturere, aho yahigitse abari bahanganye kuri uyu mwanya Mukeshimana wiyamamaje ku giti ndetse na Dr. Hategekimana Theobald usanzwe akuriye Ibitaro bya CHUK wamweguriye amajwi ye.

Ni muhango wari wahuje imbaga y’abayobozi batandukanye mu nzego z’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, Uturere n’Imirenge, abanyambanga nshingwabikorwa b’Imirenge igize Umujyi wa Kigali, aho Umushyitsi mukuru yari MInisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka.

Mukaruliza Monique ubaye Umugore wa gatatu ugiye kuyobora Umujyi, si mushya muri Politiki y’u Rwanda kuko yabaye Minisitiri ushiznwe umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba kuva muri 2008 kugeza 2013, nyuma yaho yari avuye kuyobora ubutumwa bw’amahoro by’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani (MUAS). Kuri yakoraga mu biro by’Umukuru w’Igihugu ari Umuhuzabikorwa w’itsinda rishinzwe gukurikirana gahunda y’Umuryango w’ibihugu bihuriye k’Umuhora wa ruguru u Rwanda ruhuriyemo n’ibihugu bya Uganda na Kenya.

Mukaruliza akaba umutegarugori wubatse ufite umugabo n’abana batanu, akaba afite impamyabumenyi eshatu z’icyiciro cya mbere cya Kaminuza, mu Icungamutungo, Ibaruramari, akaba kandi yarakoze mu nzego zitandukanye za Leta nk’Ikigo cy’Imisoro n’amahoro aho yabaye Komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu, akaba yarakoze kandi mu kigo gishinzwe amasoko ya Leta.

Uyu mutegarugori MUKARULIZA Monica watorewe kuyobora umujyi wa Kigali, ni umujyanama watowe mu Karere ka Gasabo azamukiye mu Murenge wa Kinyinya, akaba ari n’umwe mu bajyanama batandatu batowe guhagarira Akarere ka Gasabo mu Nama njyanama y’Umujyi wa Kigali.

-2328.jpg

Mukaruliza Monique ( Mayor) Kazayire Judith Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Mujyi wa Kigalin na Busangizwa Parfait VIsi Meya ushinzwe ubukungu n’Iterambere mu Mujyi wa Kigali

Mukaruliza Monique abaye Umugore wa gatatu uyoboye Kigali, nyuma ya Lt Col Rose Kabuye wayoboye kuva 1994-1997 na Kirabo Aisa Kacyira wayoboye kuva muri 2006-2011.

Busangizwa Parfait umukandida rukumbi ku mwanya wa VIsi Meya ushinzwe ubukungu n’Iterambere mu Mujyi wa Kigali ni nawe yatowe ku majwi 188/190, akaba ari umujyanama uhagarariye Akarere ka Kicukiro mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, yazamukiye mu Murenge wa Nyarugunga, akaba yaramenyekanye ubwo yari Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike, akaba kandi yarakoze imirimo y’amabanki mu gihe kigera ku myaka 15.

Kazayire Judith ni we watorewe kuba Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Mujyi wa Kigali akaba ari umujyanama wazamukiye mu Karere ka Kicukiro mu nama njyanama y’Umujyi wa Kigali, aho yatorewe mu Murenge wa Kigarama.

Umwanditsi wacu

2016-03-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari muri Sudani y’Epfo

Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari muri Sudani y’Epfo

Ubwanditsi 17 Aug 2016
Umunyezamu Ntwari Fiacre yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Kaizer  Chiefs yo muri Afurika y’Epfo

Umunyezamu Ntwari Fiacre yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 28 Jul 2024
Umukongomani Nyamuhombeza, indashima  isebya u Rwanda rwamuhaye byose ubwo yari  mu nkambi mu Rwanda.

Umukongomani Nyamuhombeza, indashima isebya u Rwanda rwamuhaye byose ubwo yari mu nkambi mu Rwanda.

Ubwanditsi 08 Nov 2023
Umugore wa Kizza  Basigye Winnie Byanyima yahishuye ibanga ryakura ubukene muba nyafrika

Umugore wa Kizza Basigye Winnie Byanyima yahishuye ibanga ryakura ubukene muba nyafrika

Ubwanditsi 13 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyir’ikirimi kibi! Freeman Bikorwa Singirankabo, wonse amashereka ya PARMEHUTU aracyahumanya urubyiruko
Amakuru

Nyir’ikirimi kibi! Freeman Bikorwa Singirankabo, wonse amashereka ya PARMEHUTU aracyahumanya urubyiruko

Ubwanditsi 08 Sep 2022
Dore Urutonde rw’ Ibyamamare Nyarwanda Byabihiwe Cyane n’ Umwaka wa 2017
SHOWBIZ

Dore Urutonde rw’ Ibyamamare Nyarwanda Byabihiwe Cyane n’ Umwaka wa 2017

Ubwanditsi 17 Dec 2017
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu MASHAMI Vincent yatangaje urutonde rw’abakinnyi 23 azifashisha mu mukino wa Mali
Amakuru

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu MASHAMI Vincent yatangaje urutonde rw’abakinnyi 23 azifashisha mu mukino wa Mali

Ubwanditsi 28 Aug 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru