• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju yasoje uruzinduko rw’akazi yari yagiriye muri Senegal asura ishuri ryigishirizwamo umukino wa Basketball mu buryo bwa kinyamwuga

Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju yasoje uruzinduko rw’akazi yari yagiriye muri Senegal asura ishuri ryigishirizwamo umukino wa Basketball mu buryo bwa kinyamwuga

Ubwanditsi 11 Feb 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Guhera ku wa kabiri w’iki cyumweru tariki ya 8 Gashyantare 2022, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda,Munyangaju Aurore Mimosa yagiriye uruzinduko mu gihugu cya Senegal, ni uruzinduko rw’akazi rwarimo ibikorwa bitandukanye birimo gusura ibice bitandukanye bya Siporo ndetse yitabira na Tombola ya BAL.

Ku ikubitiro, ku mugoroba wo ku wa kabiri habaye tombola y’irushanwa rya Africa Basketball League BAL, rigomba gutangira mu kwezi gutaha kwa Werurwe mu mikino y’amajonjora ndetse imikino ya nyuma ya ¼ na ½ n’umukino wa nyuma bizabera muri Kigali Arena hagati ya tariki ya 21 n’iya 28 Gicurasi 2022.

Iyi tombola ikaba yarasize amakipe agabanyijwe mu matsinda abiri, itsinda rya mbere “Sahara Conference” rigizwe n’ikipe ya US Monastir (Tunisie) yakinnye umukino wa nyuma muri BAL 2021, AS Salé (Maroc), SLAC (Guinée), DUC (Sénégal), Ferroviário da Beira (Mozambique) na REG BBC (Rwanda).

Imikino yo muri iri tsinda biteganyijwe ko izabera i Dakar muri Sénégal hagati ya tariki ya 5 n’iya 15 Werurwe 2022 aho buri kipe izakina n’indi hanyuma amakipe ane ya mbere akomeze muri ¼.

Itsinda rya kabiri “Nile Conference” rigizwe n’Ikipe ya Zamalek (Misiri) ifite igikombe giheruka (2021), BC Espoir Fukash (RDC), Cape Town Tigers (Afurika y’Epfo), Cobra SC (Sudani y’Epfo), FAP (Cameroun) na Petro de Luanda (Angola).

Imikino yo muri iri tsinda izabera i Cairo mu Misiri muri Hassan Mostafa Indoor Sports Complex hagati ya tariki ya 9 n’iya 19 Mata 2022. Aha na ho amakipe azakina hagati yayo, ane ya mbere akomeze muri ¼.

Muri uru ruzinduko, Minisitiri Aurore yasuye irerero ry’abakinnyi bakina umukino wa Basketball rya NBA ribarizwa mu mujyi wa Saly, aha uyu muyobozi akaba yaragiranye ibiganiro n’abakinnyi ndetse n’abatoza babo.

Yanasuye kandi Institut Diambars, akaba iri ishuri ryashinzwe n’abakinnyi bakomoka muri Senegal. Iri rikaba ryigishirizwamo amasomo asanzwe ariko abanyeshuri bakagenerwa ingengabihe yihariye yo gutozwa n’umupira w’amaguru dore ko bafitanye amasezerano n’amakipe atandukanye yo mu gihugu cy’u Bufaransa.

Minisitiri Aurore Mimosa aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal na Mali ,Gambie ,Guinée Bissau na Cap Vert basuye Stade nshya ya Diamniadio. Ni mu gihe ibikorwa byo kuvugurura no kwagura Stade Amahoro bibura iminsi mike ngo bitangire ndetse bikazakorwa na kampani yubatse iyo sitade ariyo ya Summa.

Minisitiri wa Siporo asoza uruzinduko rwe muri iki gihugu yasuye kandi umushinga wa SEED, uyu akaba ari umushinga watangije ishuri ryigishirizwamo amasomo asanzwe ndetse n’ay’umukino wintoki wa Basketball mu buryo bwa kinyamwuga.

Muri rugendo akaba yari aherekejwe n’umuyobozi w’uwo mushinga ndetse akaba umwe mubatangije NBA Africa ndetse na BAL, Amadou Gallo Fall ndetse n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda Mugwiza Desire.

2022-02-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Abarimo Jimmy Gatete bageze i Kigali aho baje mu ihuriro ryo gutegura igikombe cy’isi cy’abahoze bakina umupira w’amaguru kizabera mu Rwanda muri 2024

Amafoto – Abarimo Jimmy Gatete bageze i Kigali aho baje mu ihuriro ryo gutegura igikombe cy’isi cy’abahoze bakina umupira w’amaguru kizabera mu Rwanda muri 2024

Ubwanditsi 11 Oct 2022
FERWAFA yashimangiye ko ingengabihe y’Amarushanwa ya 2024-2025, izatangizwa n’umukino wa APR FC na Police FC

FERWAFA yashimangiye ko ingengabihe y’Amarushanwa ya 2024-2025, izatangizwa n’umukino wa APR FC na Police FC

Ubwanditsi 19 Jun 2024
Mu mikino y’igikombe cy’Amahoro 2023, Espoir FC na Gicumbi zabuze ku kibuga ziterwa mpaga

Mu mikino y’igikombe cy’Amahoro 2023, Espoir FC na Gicumbi zabuze ku kibuga ziterwa mpaga

Ubwanditsi 15 Feb 2023
Umutoza w’amavubi Carlos Alos Feller yakurikiye umukino w’igikombe cy’Amahoro Etincelles yaboneyeho itike yo kugera muri 1/8

Umutoza w’amavubi Carlos Alos Feller yakurikiye umukino w’igikombe cy’Amahoro Etincelles yaboneyeho itike yo kugera muri 1/8

Ubwanditsi 31 Mar 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Petroli yongeye kuba ikibazo gikomeye mu Burundi
HIRYA NO HINO

Petroli yongeye kuba ikibazo gikomeye mu Burundi

Ubwanditsi 13 Jan 2018
IRIBAGIZA CHRISTINE Wahotowe yari muntu ki ?
ITOHOZA

IRIBAGIZA CHRISTINE Wahotowe yari muntu ki ?

Ubwanditsi 16 Apr 2017
Umutoza Masudi Djuma watoje Rayon Sports ndetse na AS Kigali yagizwe umutoza wa Dodoma Jiji yo muri Tanzania
Amakuru

Umutoza Masudi Djuma watoje Rayon Sports ndetse na AS Kigali yagizwe umutoza wa Dodoma Jiji yo muri Tanzania

Ubwanditsi 25 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru