• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Areruya Joseph yegukanye isiganwa rikomeye muri Afurika rya ‘La Tropicale Amissa Bongo’

Areruya Joseph yegukanye isiganwa rikomeye muri Afurika rya ‘La Tropicale Amissa Bongo’

Ubwanditsi 21 Jan 2018 IMIKINO

Areruya Joseph yanditse amateka aba Umunyafurika wa gatatu ubashije kwegukana isiganwa ry’amagare rya mbere rikomeye kuri uyu mugabane rya “La Tropicale Amissa Bongo”.

Areruya yambaye umwenda w’umuhondo ku wa Kane nyuma yo kwegukana agace ka kane k’iri rushanwa, kuva ubwo akomeza kuwurwanaho nubwo yagize ibyago bamwe mu bakinnyi bamufashaga barimo Ndayisenga Valens na Uwizeyimana Bonaventure bakagwa ku gace ka gatanu bigatuma bahita bava mu irushanwa.

Yatangiye agace ka nyuma kuri iki Cyumweru asiga Holler Nikodemus wari umukurikiye ku rutonde rusange amasegonda 18, arusha Gaudin Damien amasegonda 38 wa gatatu na Koshevoy Ilia wa kane umunota 1:51.

Ibi byamuhaga icyizere ariko bikamusaba gukora cyane kimwe n’abakinnyi batatu ba Team Rwanda yari asigaranye barimo Munyaneza Didier, Ukiniwabo René Jean Paul na Ruberwa Jean.

Intera y’ibilometero 140 y’agace kavaga Bikélé kagasorezwa mu Murwa Mukuru Libreville, Areruya yayirangije ari ku mwanya wa 24 ariko yakomeje gucunga cyane Nikodemus warangije ari uwa 12 ariko bakoresheje ibihe bingana.

Aka gace ka nyuma kegukanywe n’Umutaliyani, Luca Pacioni ukinira ikipe ya Wilier Triestina – Selle Italia akoresheje amasaha 3:07’26” anganya n’abakinnyi 36 bamukurikiye.

Muri rusange iri rushanwa ryari rifite ibilometero 998 byose Areruya yabinyonze mu gihe cy’amasaha 23:52’24” akurikirwa na Nikodemus yarushaga amasegonda 18 naho Gaudin Damien aba uwa gatatu amusiga amasegonda 50.

Areruya abaye umukinnyi w’Umunyafurika wa gatatu mu mateka ubashije kwegukana iri siganwa ryabaga ku nshuro ya 13 nyuma ya Berhane Natnael wo muri Eritrea wabikoze mu 2014 akinira Team Europcar; iyi kipe yo mu Bufaransa yaje guhinduka Direct Énergie ndetse isanzwe ikina amasiganwa akomeye ku Isi nka Tour de France.

Byongeye gukorwa mu 2015 n’Umunya-Tunisia Chtioui Rafaâ wakiniraga Skydive Dubai–Al Ahli Pro Cycling Team yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Ibi bivuze ko u Rwanda rwanabaye igihugu cya mbere cya Afurika cyegukanye iri siganwa.

Ibigwi bya Areruya Joseph

Uyu musore yavutse tariki 23 Ugushyingo 1996 mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza. Ni imfura mu muryango w’abana batandatu ba Gahemba Jean Marie Vianney nawe wigeze kuba igihangange mu mukino wo gusiganwa ku magare ndetse agahagararira u Rwanda mu mahanga inshuro zitari nke.

Ntiyabashije kwiga amashuri asanzwe ariko kuva ari umwana muto yakunze igare kurusha ibindi byose. Yegukanye isiganwa rya mbere afite imyaka 15. Icyo gihe yarushanwaga akoresheje igare risanzwe rizwi nka “matabaro” cyangwa ‘pneu ballon’ mu masiganwa y’imirenge.

Yatangiye kwitabira amasiganwa ategurwa na Ferwacy mu 2012 afite imyaka 16 ariko aba umukinnyi w’ikipe y’igihugu mu 2014 atoranyijwe na Jonathan Boyer mu bana bagombaga gukina Shampiyona ya Afurika ya ‘Mountain Bike’.

Yahagarariye u Rwanda bwa mbere muri Kanama 2015 mu isiganwa rya “Brazil Tour do Rio’ gusa ntiyabashije kurangiza. Kuva ubwo yabaye umukinnyi ukomeye ndetse atoranywa gukina Tour du Rwanda ye ya mbere uwo mwaka asoza ari uwa kabiri ku rutonde rusange anafasha cyane Nsengimana Jean Bosco kuyegukana.

Yitabiriye La Tropicale Amissa Bongo bwa mbere mu 2016 ataha ari uwa 63 ku rutonde rusange aba n’uwa kabiri mu gace k’umunsi wa kane kavaga Oyem kajya Ambam. Yitabiriye andi masiganwa atandukanye yitwara neza asoreza umwaka kuri Tour du Rwanda yegukanyemo igihembo cy’umunsi wa kane anarangiza ari uwa kane muri rusange.

Yahise abona ikipe yabigize umwuga ya Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo iramugura ariko imushyira mu bakiri bato bayo. Byamufashije kumara hafi umwaka yitoreza mu Butaliyani anakina amasiganwa atandukanye i Burayi.

Yongeye kwibutsa Isi yose ko afite impano idasanzwe mu kunyonga igare ubwo yegukanaga igihembo cy’umunsi wa gatanu muri Giro d’Italia y’abatarengeje imyaka 23. Yitwaye neza mu yandi masiganwa mu Bufaransa no mu Butaliyani asoza umwaka wa 2017 yandikisha amateka yegukana Tour du Rwanda 2017 akaba anatangiye neza uwa 2018 mu isiganwa rya mbere awukinnyemo.

2018-01-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Djihad Bizimana yerekeje muri Israel, Onana yerekanwa nk’umukinnyi mushya wa Simba SC

Djihad Bizimana yerekeje muri Israel, Onana yerekanwa nk’umukinnyi mushya wa Simba SC

Ubwanditsi 06 Jul 2023
Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yegukanye igikombe cya UEFA Nations League itsinze Esipanye ibitego 2-1

Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yegukanye igikombe cya UEFA Nations League itsinze Esipanye ibitego 2-1

Ubwanditsi 11 Oct 2021
Amakipe 8 ahatanira kuzamuka mu kiciro cya mbere yamenyekanye, uko agomba guhura muri 1/4 cy’irangiza

Amakipe 8 ahatanira kuzamuka mu kiciro cya mbere yamenyekanye, uko agomba guhura muri 1/4 cy’irangiza

Ubwanditsi 01 Oct 2021
Nigeria yahaye Abanyafurika na Lionel Messi kumwenyura

Nigeria yahaye Abanyafurika na Lionel Messi kumwenyura

Ubwanditsi 23 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakipe  yo mu mujyi umwe  i Manshester akomeje kwitwara nabi muri shampiyona y’u Bwogereza
IMIKINO

Amakipe yo mu mujyi umwe i Manshester akomeje kwitwara nabi muri shampiyona y’u Bwogereza

Ubwanditsi 15 Feb 2016
Rayon Sports yishyuwe igitego mu minota ya nyuma ikura inota rimwe muri Algeria
IMIKINO

Rayon Sports yishyuwe igitego mu minota ya nyuma ikura inota rimwe muri Algeria

Ubwanditsi 30 Jul 2018
Itorero Agape ryo mu Karere ka Mbarara :  Rishakirwamo abantu bo kwinjiza mu mutwe wa gisirikare wa RNC ari nako hakorerwa za poropaganda.
INKURU NYAMUKURU

Itorero Agape ryo mu Karere ka Mbarara : Rishakirwamo abantu bo kwinjiza mu mutwe wa gisirikare wa RNC ari nako hakorerwa za poropaganda.

Ubwanditsi 10 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru