• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu mikino ine ya shampiyona yakinwe yabonetsemo ibitego 17, Manizabayo Eric uzwi nka Karadio yegukanye Gisaka Race

Mu mikino ine ya shampiyona yakinwe yabonetsemo ibitego 17, Manizabayo Eric uzwi nka Karadio yegukanye Gisaka Race

Ubwanditsi 02 Oct 2022 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Ukwakira 2022 nibwo hakinwaga agace ko gusiganwa ku magare kiswe Gisaka Race kabera mu karere ka Kirehe, ni kamwe mu duce kagize Rwanda Cycling Cup 2022.

Iri siganwa ryakozwe kuri uyu wa gatandatu ku ntera ya KM 102.8 ku bagabo n’abatarengeje imyaka 23, abakobwa bo bakoze KM 87.6, mu gihe mu bakiri bato b’abahungu nabo bakoze iyo ntera kimwe no mu bakobwa bakiri bato.

Ni agace kegukanywe na Manizabayo Eric uzwi nka Karadio mubagabo, mubakobwa umwanya wa mbere wegukanywe na Nzayisenga Valentine Nyirahabimana Claudette wa Benediction Club, mu bakiri bato mu bahungu umwanya wa mbere watwawe na Tuyizere Hashimu ukinira Les Amis Sportifs naho abakobwa bato Nyirahabimana Claudette wa Benediction Club yegukanye umwanya wa mbere.

Mu gusoza iri siganwa, Murenzi Abdallah uyobora ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe ku buryo bateguye neza umukino w’Amagare wahabereye akaba yavuze ko n’ubwitabire bushimishije, yanashimiye kandi inzego z’umutekano zo muri ako Karere kuko isiganwa ryakozwe neza mu mutekano.

Naho mu mupira w’amaguru, shampiyona y’u Rwanda mu kiciro cya mbere yakinwaga kuri uyu wa gatandatu mu bice bitandukanye by’igihugu imikino ikaba yakinwe.

I Kigali kuri sitade ya Nyamirambo, ikipe ya Kiyovu SC yatsinzwe na Sunrise FC ibitego 2-1, ku ruhande rwa Kiyovu yari yakiriye uyu mukino yatsindiwe na Erisa Ssekisambu kuri Penaliti naho kuri Sunrise FC yo yatsindiwe na Babua Samson na Yafesi Mubiru.

Mu wundi mukino, ikipe ya Marines FC yatsinzwe na Rayon Sports 3-2, kuri Gikundiro yatsindiwe na Essombe Willy onana watsinze bibiri ndetse na Mbirizi Eric, kuri Marines yo yatsindiwe na Mugisha Desire ndetse n Gitego Arthur.

Mukura VS yari yakiriye ikipe ya Gorilla FC yatsindiwe mu rugo ibitego 3-2, ibyo bitego byose bya Gorilla FC bikaba byatsinzwe na Muhammed Bobo Camara.

Ku rundi ruhande ikipe ya Bugesera FC yabonye itsinzi yayo ya mbere nyuma yaho uyu mwaka w’imikino utangiriye, ikaba yatsinze Etincelles FC ibitego 3-1.

Muri rusange uko imikino yagenze:

Kiyovu SC 1-2 Sunrise FC

Marines FC 2-3 Rayon Sports

Bugesera FC 3-1 Etincelles FC

Mukura VS 2-3 Gorilla FC

Uko imikino yindi ikinwa kuri iki cyumweru, tariki ya 2 Ukwakira 2022:

Rwamagana City vs APR FC

Police FC vs Gasogi United

Rutsiro vs AS Kigali

Musanze FC vs Espoir FC

2022-10-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC yakinishije Abanyamahanga 7, Rayon Sports itsinda Kiyovu 4-0, Issa Yakubu yakuyemo ikabutura – Ibyaranze umunsi wa 8 wa PL

APR FC yakinishije Abanyamahanga 7, Rayon Sports itsinda Kiyovu 4-0, Issa Yakubu yakuyemo ikabutura – Ibyaranze umunsi wa 8 wa PL

Ubwanditsi 04 Nov 2024
Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umunsi wa gatandatu

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umunsi wa gatandatu

Ubwanditsi 01 Dec 2021
Faustin Twagiramungu”Rukokoma” yatamaje Jean-Marie Vianney Ndagijimana ubu wiyita “impirimbanyi ya Demokarasi’, amushinja ubujura.

Faustin Twagiramungu”Rukokoma” yatamaje Jean-Marie Vianney Ndagijimana ubu wiyita “impirimbanyi ya Demokarasi’, amushinja ubujura.

Ubwanditsi 01 Jun 2021
Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yaba arambiwe kwitwa umufatanyacyaha mu bugome bukorerwa mu burasirazuba bwa Kongo?

Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yaba arambiwe kwitwa umufatanyacyaha mu bugome bukorerwa mu burasirazuba bwa Kongo?

Ubwanditsi 26 Feb 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Agahuru k’abajenosideri mu Bufaransa kahiye, naho abatwereye Kabuga baricuza kubera urutonde rwabo rwashyikirijwe Polisi
INKURU NYAMUKURU

Agahuru k’abajenosideri mu Bufaransa kahiye, naho abatwereye Kabuga baricuza kubera urutonde rwabo rwashyikirijwe Polisi

Ubwanditsi 05 Jul 2020
Perezida Kagame yakiriye intiti zirimo kumufasha kuvugurura Komisiyo ya AU
Mu Mahanga

Perezida Kagame yakiriye intiti zirimo kumufasha kuvugurura Komisiyo ya AU

Ubwanditsi 13 Dec 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
Uncategorized

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 02 Feb 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru