• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ikipe ya Chelsea yasezereye Manchester City igera ku mukino wa nyuma wa FA Cup aho izahura na Leicester City yo yasezereye ikipe ya Southampton.

Ikipe ya Chelsea yasezereye Manchester City igera ku mukino wa nyuma wa FA Cup aho izahura na Leicester City yo yasezereye ikipe ya Southampton.

Ubwanditsi 19 Apr 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Mu mpera z’iki cyumweru dushoje mu gihugu cy’u Bwongereza hakinwaga imikino ya kimwe cya kabiri cy’imikino yo guhatanira igikombe cya FA, aho ikipe ya Chelsea yageze ku mukino wa nyuma isezereye ikipe ya Manchester City ndetse ikipe ya Leicester City yo isezerera ikipe Southampton.

Ku wa gatandatu ku itariki ya 17 Mata 2021 nibwo habaye umukino wa mbere wa 1/2 aho umukino iyi kipe ibarizwa mu mujyi wa Londre yatsinze City igitego kimwe ku busa, ni igitego cyatsinzwe na rutahizamu Hakim Ziyech ubwo hari ku munota wa 59 w’umukino nyuma yaho igice cya mbere cy’umukino cyari cyarangiye ari ubusa ku busa.

Kugera ku mukino wa nyuma wa FA Cup kwa Chelsea bikomeje kuyiha icyizere kinini cyo kwitwara neza no mu mikino mpuzamahanga yo ku mugabane w’i Burayi by’umwihariko iri kumwe n’uyu mutoza kuko Thomas Tuchel usibye kugeza Chelsea kuri uyu mukino wa nyuma aheruka kandi kugeza iyi kipe mu mikino ya 1/2 cya UEFA Champions League aho azakina n’ikipe ya Real Madrid yo muri Esipanye.

Ku ruhande rw’ikipe ya Leicester yo kuri iki cyumweru yageze ku mukino wa nyuma isezereye ikipe ya Southampton iyitsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Nijeriya ariwe Kelechi Hienacho , ni igitego uyu rutahizamu yatsinze ku munota wa 55 w’umukino.

Nyuma yo guhurira ku mukino wa nyuma kw’aya makipe yombi biteganyijwe ko azahura tariki ya 15 Gicurasi 2021 aho bazaba bahatanira igikombe gifitwe n’ikipe ya Arsenal yagitwaye umwaka ushize itsinze ikipe ya Chelsea ibitego 2-1.

2021-04-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amerika yasabye abasirikare bayo kwitegura gutera Koreya ya Ruguru

Amerika yasabye abasirikare bayo kwitegura gutera Koreya ya Ruguru

Ubwanditsi 11 Oct 2017
Col Jean Baptiste Bagaza wayoboye u Burundi yitabye Imana

Col Jean Baptiste Bagaza wayoboye u Burundi yitabye Imana

Ubwanditsi 04 May 2016
Nubwo nta kipe yo mu Rwanda izakina BAL 2024, nta mpungenge z’Abafana  – Clare Akamanzi uyobora NBA Africa

Nubwo nta kipe yo mu Rwanda izakina BAL 2024, nta mpungenge z’Abafana – Clare Akamanzi uyobora NBA Africa

Ubwanditsi 24 May 2024
Impaka za ngo ‘Turwane ‘  hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

Impaka za ngo ‘Turwane ‘ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

Ubwanditsi 17 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Byasabye imikino 9 ya shampiyona kugirango ikipe ya Gorilla FC ibone amanota 3 imbumbe imaze gutsinda Gasogi United
Amakuru

Byasabye imikino 9 ya shampiyona kugirango ikipe ya Gorilla FC ibone amanota 3 imbumbe imaze gutsinda Gasogi United

Ubwanditsi 18 Dec 2021
Afrika Y’epfo : Umuhungu Wa Ngeze Hassan Yasanzwe Muri Hotel Yimanitse Mu Mugozi
ITOHOZA

Afrika Y’epfo : Umuhungu Wa Ngeze Hassan Yasanzwe Muri Hotel Yimanitse Mu Mugozi

Ubwanditsi 18 Jun 2018
Handball 2017: Police yatsinze Nyakabanda 37- 18
IMIKINO

Handball 2017: Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Ubwanditsi 14 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru