• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Nubwo nta kipe yo mu Rwanda izakina BAL 2024, nta mpungenge z’Abafana – Clare Akamanzi uyobora NBA Africa

Nubwo nta kipe yo mu Rwanda izakina BAL 2024, nta mpungenge z’Abafana – Clare Akamanzi uyobora NBA Africa

Ubwanditsi 24 May 2024 Amakuru, IMIKINO

Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2024, i Kigali mu nyubako ya BK Arena haratangira imikino ya nyuma ya Basketball African (BAL).

Ni imikino iri buhuze amakipe 8 yitwaye neza kuri uyu mugabane atarimo ikipe yo mu Rwanda, bikaba ari ubwambere iyi mikino igiye gukinwa ku ncuro ya kane ari bwa mbere hatarimo ikipe yo mu Rwanda.

Ubwo hari mu kiganiro n’itangazamakuru abategura iri rushanwa bavuze ko nta mpungenge ku bazitabira iyi mikino kuko abanyarwanda bamaze guhitamo amakipe bazashyigikira.

Ibi byashimangiwe n’umuyobozi wa BAL Amadou Gallo Fall aho yagize Ati “Abanyarwanda bakunda Basketball kuko n’imikino ya shampiyona yabo narebye muri Lycée de Kigali iba yuzuye. Dufite ikizere ko abafana bazaza kuko bamaze guhitamo amakipe bazashyigikira.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa NBA Africa, Clare Akamanzi nawe yashimangiye ko bafite ikizere ko Abanyarwanda bazareba iyi mikino dore ko ngo n’amatike y’umunsi wa mbere yamaze gushira.

Ati “Icyo tumaze kubona ni uko umukino wa mbere w’ejo amatike yose yaguzwe, turabizi ko hazaba hari abantu buzuye muri BK Arena.”

“Nubwo hatarimo ikipe y’u Rwanda ariko turabizi ko Abanyarwanda bazaza bakurikire kuko Basketball ni umukino ukirikirwa kuva hanze bareba amakipe atandukanye avuye muri Afurika yose.”

Ikipe APR BBC yagombaga guhagararira u Rwanda yasezerewe itarenze imikino y’amajonjora yabereye muri Senegal mu gace ka Sahara Conference ahavuye amakipe ya US Monastir yo muri Tunisia, A.S Douanes yo muri Senegal na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.

Umukino wa mbere uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu aho Al Ahly yo muri Libya iza gukina na Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo saa kumi nimwe (17h00) mu gihe saa mbili z’ijoro (20h00) Al Ahly yo mu Misiri icakirana na FUS Rabat yo muri Maroc.

2024-05-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC yasinyishije rutahizamu mushya w’Umunya-Burkina Faso, Cheick Djibril Ouattara

APR FC yasinyishije rutahizamu mushya w’Umunya-Burkina Faso, Cheick Djibril Ouattara

Ubwanditsi 23 Jan 2025
APR FC yakinishije Abanyamahanga 7, Rayon Sports itsinda Kiyovu 4-0, Issa Yakubu yakuyemo ikabutura – Ibyaranze umunsi wa 8 wa PL

APR FC yakinishije Abanyamahanga 7, Rayon Sports itsinda Kiyovu 4-0, Issa Yakubu yakuyemo ikabutura – Ibyaranze umunsi wa 8 wa PL

Ubwanditsi 04 Nov 2024
UBUSESENGUZI: Mpaga ya Libya yemejwe na CAF isobanuye iki k’u Rwanda mu kujya muri CAN 2025?

UBUSESENGUZI: Mpaga ya Libya yemejwe na CAF isobanuye iki k’u Rwanda mu kujya muri CAN 2025?

Ubwanditsi 29 Oct 2024
Carlos Alos Ferrer utoza Amavubi, yahawe amasezerano y’imyaka ibiri asabwa kurenga amatsinda ya CAN2023

Carlos Alos Ferrer utoza Amavubi, yahawe amasezerano y’imyaka ibiri asabwa kurenga amatsinda ya CAN2023

Ubwanditsi 11 Mar 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tuyishime Placide uzwi nka Trump yakoze ihererekanyabubasha na Nsengiyumva Richard umusimbuye mu kuyobora Musanze FC
Amakuru

Tuyishime Placide uzwi nka Trump yakoze ihererekanyabubasha na Nsengiyumva Richard umusimbuye mu kuyobora Musanze FC

Ubwanditsi 25 Jun 2025
IFOTO Y’UMUNSI : aba bagabo bombi bapfana iki ?
ITOHOZA

IFOTO Y’UMUNSI : aba bagabo bombi bapfana iki ?

Ubwanditsi 02 Aug 2018
Nyuma y’imyaka itatu atoza ikipe ya Manchester United, kuri iki cyumweru umutoza Ole Gunnar Solskjær yatandukanye nayo
Amakuru

Nyuma y’imyaka itatu atoza ikipe ya Manchester United, kuri iki cyumweru umutoza Ole Gunnar Solskjær yatandukanye nayo

Ubwanditsi 21 Nov 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru