• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Candy Basomingera, wari umuyobozi mukuru wungirije wa RCB, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo   |   16 Jul 2025

  • Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y’Abajenosideri   |   16 Jul 2025

  • Igisambo Mbayahaga cyahawe akazi ko gucamo amacakubiri abanyamulenge   |   15 Jul 2025

  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire   |   08 Jul 2025

  • Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma   |   07 Jul 2025

  • Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha   |   04 Jul 2025

You are at :Home»Amakuru»Byasabye imikino 9 ya shampiyona kugirango ikipe ya Gorilla FC ibone amanota 3 imbumbe imaze gutsinda Gasogi United

Byasabye imikino 9 ya shampiyona kugirango ikipe ya Gorilla FC ibone amanota 3 imbumbe imaze gutsinda Gasogi United

Editorial 18 Dec 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubwo hakinwaga umukino w’umunsi wa 9 mu shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo, ikipe ya Gorilla FC yari yasuye ikipe ya Gasogi United birangira yegukanye intsinzi yo kuri uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mukino wakinwe ikipe ya Gasogi United idafite umutoza wayo mukuru Guy Bukasa uri kubarizwa muri Congo Kinshasa aho yagiye mu nama yahuje abatoza b’ikipe y’igihugu ya Congo, uyu nawe akaba ari umwe mu batoza bayo.

Gasogi United kandi yaje muri uyu mukino kandi yakoze impinduka mu bakinnyi bayo kuko mu bakinnyi 11 basanzwe babanzamo ntamukinnyi n’umwe wagaragayemo, aha umuyobozi wa Gasogi United akaba yasobanuye ko babikoze ku bushake kugirango n’abandi bakinnyi batajya baboneka mu kibuga bahabwe umwanya wo kwigaragaza.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 43 habura iminota mike ngo igice cya mbere kirangire nibwo ikipe ya Gorilla FC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Nizeyimana Jean Claude uzwi nka Rutsiro.

Iki gitego kimwe nicyo cyatandukanyije impande zombi, bityo bituma iyi kipe ibona intsinzi yayo ya mbere muri uyu mwaka w’imikino wa 2021-2022, aha kandi umutoza Sogonya Hamissi uzwi nka Kishi akaba yuzuzaga amanota 4 mu mikino 2 y’amanota 6 amaze gukina.

Kugeza ubu nyuma y’imikino 9 ya shampiyona, ikipe ya Gorilla FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 7.

Usibye uyu mukino waraye ubaye, ikipe ya Bugesera FC yanganyije na Etoile de l’Est ubusa ku busa, naho mu karere ka Rubavu ikipe ya Rutsiro FC  yanganyije na Espoir FC ibitego 2-2.

Usibye iyi mikino yaraye ibaye, kuri uyu wa gatandatu ndetse ni ku cyumweru shampiyona irakinwa muri ubu buryo:

Kuwa gatandatu, tariki ya 18 Ukuboza 2021:
AS Kigali vs Rayon Sports FC, Kigali Stadium – 15.00
Marine FC vs APR FC, Umuganda Stadium – 15.00
Mukura VS&L vs Kiyovu SC, Huye Stadium – 15.00

Ku cyumweru, tariki ya 19 Ukuboza 2021:
Police FC vs Etincelles FC, Kigali Stadium – 15.00
Gicumbi FC vs Musanze FC, Gicumbi Stadium – 15.00

Abakinnyi 9 batemerewe kugaragara kuri uyu munsi bitewe n’amakarita babonye mu mikino iheruka:
Rwabuhihi Aimé Placide – APR FC
Sadick Sulley – Bugesera FC
Akayezu Jean Bosco – Etincelles FC
Bizimungu Omar – Etincelles FC
Fosso Fabrice Raymond – Etincelles FC
Kaneza Augustin – Gasogi United
Nsabimana Eric – Police FC
Niyonkuru Sadjat – Rayon Sports FC
Onana Esomba Willy Léandre – Rayon Sports FC
Mukoghotya Robert – Mukura VS&L

2021-12-18
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma y’iminsi 23 atangajwe nk’umukinnyi wongereye amasezerano, APR FC yatandukanye na Niyonzima Olivier Seif kubera imyitwarire mibi

Nyuma y’iminsi 23 atangajwe nk’umukinnyi wongereye amasezerano, APR FC yatandukanye na Niyonzima Olivier Seif kubera imyitwarire mibi

Editorial 04 Aug 2021
Amafoto – Perezida Paul Kagame yakiriye bamwe mu byamamare byitabiriye Trace Awards yabereye i Kigali

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakiriye bamwe mu byamamare byitabiriye Trace Awards yabereye i Kigali

Editorial 23 Oct 2023
Perezida wa “CAF”Ahmad Ahmad yavuze ko ntacyo yaganira na Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaulle

Perezida wa “CAF”Ahmad Ahmad yavuze ko ntacyo yaganira na Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaulle

Editorial 13 Mar 2018
Amafoto: Hasojwe umwiherero ugamije gutoranya abazajya mu makipe y’igihugu y’abakiri bato bakina umukino wa Handball

Amafoto: Hasojwe umwiherero ugamije gutoranya abazajya mu makipe y’igihugu y’abakiri bato bakina umukino wa Handball

Editorial 16 Apr 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru