• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Afunze akurikiranyweho impapuro mpimbano yibishije amafaranga 950,000 muri banki

Afunze akurikiranyweho impapuro mpimbano yibishije amafaranga 950,000 muri banki

Ubwanditsi 21 Aug 2016 Mu Mahanga

Ku mugoroba w’italiki ya 19 Kanama, umugore utaramenyekana umwirondoro yafatiwe mu karere ka Nyarugenge, amaze kubikuza amafaranga 750,000 kuri konti itari iye.

Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, ngo uyu mugore yabikuje amafaranga kuri konti y’uwitwa Hakizimana Josephine , ndetse ngo bakaba batanaziranye.

SP Hitayezu agira ati:”Uyu mugore wanze kuvuga kuva yafatwa kandi nta n’ibyangombwa twamusanganye, yatse impapuro buzuza babikuza, azuzuza mu mazina atari aye anigana umukono wa nyiri konti; ubwa mbere mu gitondo yaje mu mujyi barayamwima, maze ajya ku ishami rya Gikondo abikuzayo 200,000.”

Akomeza avuga ko uyu mugore yagarutse mu mujyi ku mugoroba ariko noneho ntajye ku mukozi wari wayamwimye mu gitondo, uyu yahise ayamuha hakoreshejwe bwa buryo, ariko mugenzi we wari wayamwimye aramubona, akomeza kugira amakenga ni ko kuvuga ko bamuhagarika, ahita afatwa na Polisi, aho bamusanganye amafaranga 900,000.

Aha SP Hitayezu yagize ati:”Nyiri konti yageze aho afungiye atubwira ko azi isura y’uyu mugore, ngo yageze aho acururiza I Muhanga ahiba zimwe mu mpapuro yari yakoresheje abikuza muri banki, niho yahereye yigana umukono we no kumenya nimero za konti.”

Kuri ubu bujura, SP Hitayezu agira inama abantu gukura amaboko mu mufuka bagatungwa n’ibyo bakoreye aho gufata igihe bashakisha amayeri yo gutwara iby’abandi bavunikiye.

-3752.jpg

Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu

Yagize ati:” Bimwe mu byo Polisi ibereyeho, ni uguca intege uwo ari we wese ufite imigambi nk’iyi, ubufatanye bwa buri wese ni ngombwa ngo abakora uburiganya nk’ubu bagende bafatwa, turasaba rero buri wese kugira amakenga cyane abakora muri serivisi z’amafaranga.”

Yarangije avuga ko uyu mugore akurikiranyweho ibyaha by’impapuro mpimbano ndetse n’ubujura.

Ingingo ya 300 iteganya ibihano ku bujura budakoresheje kiboko cyangwa ibikangisho aho ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Naho iya 606 ivuga ku guhindura ibirango bya Leta, iby’umuntu ku giti cye, iby’ibigo cyangwa imiryango byigenga byemewe n’amategeko, ivuga ko mu gihe ibyiganywe cyangwa ibyakoreshejwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ari iby’umuntu ku giti cye, iby’ibigo cyangwa imiryango byigenga byemewe n’amategeko, igihano kiba igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5).

RNP

2016-08-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame  yongeye kugira icyo avuga kuri manda ye ya gatatu

Perezida Kagame yongeye kugira icyo avuga kuri manda ye ya gatatu

Ubwanditsi 01 Sep 2016
Ishyamba si ryeru mu rusengero Zion Temple

Ishyamba si ryeru mu rusengero Zion Temple

Ubwanditsi 13 Jan 2016
Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera mu Buholandi

Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera mu Buholandi

Ubwanditsi 04 Oct 2023
Nyuma yo gusesa Minisiteri y’umutekano abari abakozi bayo barerekeza he?

Nyuma yo gusesa Minisiteri y’umutekano abari abakozi bayo barerekeza he?

Ubwanditsi 06 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

IGP Gasana yaganirije abamotari k’umutekano
Mu Mahanga

IGP Gasana yaganirije abamotari k’umutekano

Ubwanditsi 28 Aug 2016
‘ Uyu munsi ntawe u Rwanda rubona nk’ umwanzi ‘- Perezida Kagame
Mu Rwanda

‘ Uyu munsi ntawe u Rwanda rubona nk’ umwanzi ‘- Perezida Kagame

Ubwanditsi 24 Aug 2017
Hitabajwe Ambasade Ya Norvège Kubera Abana Bafatiwe Muri Uganda Bajyanywe Muri RNC
ITOHOZA

Hitabajwe Ambasade Ya Norvège Kubera Abana Bafatiwe Muri Uganda Bajyanywe Muri RNC

Ubwanditsi 28 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru