• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Trump agiye gushyira ahagaragra iby’iraswa rya John Kennedy wayoboye USA

Trump agiye gushyira ahagaragra iby’iraswa rya John Kennedy wayoboye USA

Ubwanditsi 23 Oct 2017 ITOHOZA

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America Donald Trump yavuze ko agiye gukura urujijo mu baturage b’iki gihugu maze agashyira ahagaragara inyandiko zigaragaza ibijyanye n’urupfu rwa John F Kennedy wigeze kuba Perezida w’iki gihugu akaza gupfa arashwe ariko bikaba bitaravuzweho rumwe kugeza magingo aya.

Kennedy ni perezida wa 4 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wari wishwe arashwe akanaba ari nawe Perezida wa nyuma w’iki gihugu wapfuye arashwe.John Kennedy yabaye Perezida wa 35 wa Leta Zunze ubumwe za America yarashwe tariki 22 Ugushyingo 1963 gusa n’ubwo uwamurashe yamenyekanye ndetse nawe agahita araswa akimara gukora ibyo impaka zakomeje kuba ndende ku mpamvu y’iraswa rye.

-8468.jpg

Nyuma ya filimi zinyuranye zagiye zisohoka zigaragaza intandaro n’imitegurire y’umugambi wo kwivugana umukuru w’igihugu, kugeza ubu hagiye guhsyirwa ahagaragara amabanga yose ajyanye n’urupfu rw’uyu mugabo akubiye mu nyandiko ziswe ‘JFK Files’.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2017, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yemeye ko izo nyandiko zigaragaza amabanga yose ajyanye n’urupfu rwa Kennedy zigomba gushyirwa ahagaragara bigakura urujijo n’impaka zari zifitwe na benshi.

Biteganyijwe ko izi nyandiko zizashyirwa ahagaragara n’ikigo gishinzwe ububiko bw’iki gihugu (US National Archive) tariki 26 Ukwakira uyu mwaka, gusa ku rundi ruhande birashoboka ko Perezida Trump yakongera iminsi iyi dosiye ntisohoke kuri iyi tariki nk’uko amategeko abimwemerera.

Ibyo wamenya kuri Perezida John F Kennedy n’uburyo yapfuye

Aha John F Kennedy yari kumwe n’umugore we Jacqueline Lee Bouvier
John Fitzgerald Kennedy yavukiye mu mujyi wa Brookline mu ntara ya Massachusetts tariki 29 Gicurasi 1917. Yari umwana wa kabiri mu muryango urimo abana icyenda. Se umubyara yari umukire cyane, yakoraga imirimo y’ubucuruzi ariko akaba n’umunyepolitiki bivugwa ko ariho uyu John F Kennedy yakomoye ubukire n’ubuhanga mu bya politiki.

-250.png

John Kennedy mu bwana bwe yakundaga kurwara cyane. Mu busore bwe yize mu bigo byigenga nka Canterbury na Choate kubera ko yari umuhanga mu ishuri yashoboye kujya kwiga mu ishuri rikuru rizwi mu kwakira abana b’abahanga ryubahwa ku isi yose ariryo Harvard.

Ubwo yigaga kuri iryo shuri rikuru,ise yari Ambasaderi w’Amerika mu gihugu cy’ubwongereza yaje kumugira umunyamabanga we, umwanya wamufashije gutembera mu bihugu byinshi by’Iburayi. Muri iyo myaka akorana na se yakoze ubushakashatsi bwerekana ko igihugu cy’Ubwongereza kinjiye mu ntambara ya kabiri y’isi yose kititeguye. Ubwo bushakashatsi bwaje kwitwa “Why England Slept”.

Uwo bushakashatsi bwe ni nabwo yakozemo igitabo yaje gukoresha arangiza amashuri makuru nyuma kiza no gukomeza gukundwa ndetse mu mwaka 1940 kiza gusohoka cyitwa “Why England Slept”.

Mu mwak w’1941 John Kennedy yagiye mu gisirikare ajya mu ngabo zirwanira mu mazi (Marine) nyuma y’imyaka ibiri yaje guhabwa inshingano yo kuyobora ingabo zari zishinzwe umutekano mu majyepfo y’inyanja ya Pacific (South Pacific Ocean). Mu mwaka1943 Kennedy yaje guhabwa igihembo cy’umuntu w’intwari washoboye kurokora aba marine bagenzi be ubwo ubwato barimo bwari burashwe n’indege z’intambara z’Abayapani.

John Kennedy yaje kuva mu gisirikare mu mwaka wa 1944 ubwo mukuru we witwaga Joe wari umupirote yaje gupfa azize impanuka y’indege yatwaraga icyo gihe yari irashwe.

Avuye mu gisirikare John Kennedy yagiye kuba umunyamakuru ariko mu 1946, ubunyamakuru yabuvuyemo ajya kuba umunyapolitiki yiyamamariza kuba umudepite mu nteko y’intumwa za rubanda ruciriritse ari umuhezanguni wo hagati mu ishyaka ry’Abademocrates abifashijwemo na se wari ikirangirire,anashobora gutsinda uwo bari bahanganye wo mu ishyaka ry’Abarepublicani amurushije amajwi menshi muri Mutarama 1947 aba agiye mu nteko atyo.

Ku myaka ye 29 Kennedy yashoboye gutsinda muri manda ebyiri zakurikiyeho mu1948 na 1950 bigeze mu mwaka 1952 yahisemo kwiyamamariza kujya mu nteko y’abakomeye bize bafite n’amafaranga bita Sena, aho naho aratsinda aba umusenateri.

Ku itariki ya 12 Ugushyingo 1953 Kennedy yashakanye n’umukobwa w’umunyamakurukazi witwa Jacqueline Lee Bouvier baza kubyara abana bane aribo Caroline Kennedy, Patrick Bouvier Kennedy, John F. Kennedy Jr. Arabella Kennedy.
Nyuma y’imyaka ibiri ashatse yaje kubagwa umugongo, muri uko kuvurwa kwe nibwo yabonye umwanya wo kwandika igitabo yise “Profiles in courage” cyaje kumuhesha igihembo nk’umwanditsi mwiza Pulitzer Prize.

Mu mwaka wa 1956 Kennedy yaje kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu aza gutsindwa ariko atangaza ko adacitse intege maze muri manda ikurikiyeho muri Mutarama 1960 ubwo yari ahanganye na Richard Nixon, Kennedy aza kumutsinda aba abaye perezida w’iki gihugu cy’igihangange.

John Kennedy yabaye perezida wa mbere muto uyoboye iki gihugu kuko yatangiye kuyobora afite imyaka 43 ugereranije n’abandi ba perezida bamubanjirije.Kennedy ngo ni nawe mu Perezida wa mbere wayoboye iki gihugu asengera mu idini Gatorika.

Ageze muri perezidansi Kennedy yahanaguye imyumvire yari mu mitwe ya bamwe mu basaza b’Abanyamerika bari bafite imyumvire y’uko hagiyeho Perezida w’umusore yakwangiza ubusugire bw’Igihugu cyabo, ibyo yabanje kubibagaragariza mu ijambo rye rya mbere yavuze ku wa 20 Mutarama 1960 ubwo yari amaze kurahizwa.

Muri iryo jambo rye rya mbere Kennedy yasabye Abanyamerika ubwabo gushyira hamwe no gushaka icyateza imbere igihugu cyabo kandi ababwira ko nibishyira hamwe aribwo bazatsinda intambara y’ubutita ya gikomonisiti yaririho isatira isi yose muri icyo gihe.

Asoza iryo jambo ,yabwiye Abanyamerika ati “Ntukabaze icyo igihugu cyawe kizakumarira ahubwo wowe wibaze icyo uzamarira igihugu cyawe.” Iryo jambo ryamamaye ku isi hose ndetse rigakundwa no gukoreshwa na bamwe mu bayobozi bakuru b’ibihugu mu kwerekana ko perezida John Kennedy bamwermeraga.

Perezida Kennedy ntiyaje kurama ku butegetsi kuko nyuma y’imyaka itatu gusa yaje kuraswa maze arapfa ariko urupfu rwe rukomeza kugenda ruvugwaho byinshi bitandukanye kugeza magingo aya hakaba hatashyirwa ahagaragara ukuri nyako ku iraswa rye.

-8467.jpg

Iyi foto yafashwe tariki 14 Ukwakira 1963,Kennedy ari kumwe na babiri mu bana be ndetse n’umugore we

2017-10-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gereza ya Kimironko imfungwa zikomeje gutoroka kubera uburangare

Gereza ya Kimironko imfungwa zikomeje gutoroka kubera uburangare

Ubwanditsi 27 Dec 2016
Biravugwa ko FDLR n’igisirikare cya Congo bahawe ikiraka cyo kurwanirira Perezida Nkurunziza w’u Burundi

Biravugwa ko FDLR n’igisirikare cya Congo bahawe ikiraka cyo kurwanirira Perezida Nkurunziza w’u Burundi

Ubwanditsi 20 Aug 2017
Kayonza: Umukobwa bamusanze mu nzu amaze iminsi 5  yishwe

Kayonza: Umukobwa bamusanze mu nzu amaze iminsi 5 yishwe

Ubwanditsi 11 May 2017
Canada : David Himbara yakomanyirijwe

Canada : David Himbara yakomanyirijwe

Ubwanditsi 31 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Afurika y’Epfo : Abanyarwanda  bakiranye urugwiro Perezida Kagame, RNC  [ Ibigarasha ] bikwira imishwaro
INKURU NYAMUKURU

Afurika y’Epfo : Abanyarwanda bakiranye urugwiro Perezida Kagame, RNC [ Ibigarasha ] bikwira imishwaro

Ubwanditsi 27 Jul 2018
INGINGO Z’INGEZI Z’URWANDIKO RWA SUSURUTSA SEBAHINZI Joseph RUSABA  GUHINDURA AMAZINA
Mu Rwanda

INGINGO Z’INGEZI Z’URWANDIKO RWA SUSURUTSA SEBAHINZI Joseph RUSABA  GUHINDURA AMAZINA

Ubwanditsi 25 Apr 2018
“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda – twisekere !!!!
ITOHOZA

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda – twisekere !!!!

Ubwanditsi 14 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru