• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Niwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Ivory Coast, ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wa APR FC, Amani Kouadio Kan   |   22 Jun 2026

  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Abasifuzi bagaragaweho amakosa y’imisifurire bahanwe na FERWAFA, barimo n’abayoboye umukino wahuje Rayon Sports na Etoile de l’Est wagaragayemo gusimbuza incuro nyinshi

Abasifuzi bagaragaweho amakosa y’imisifurire bahanwe na FERWAFA, barimo n’abayoboye umukino wahuje Rayon Sports na Etoile de l’Est wagaragayemo gusimbuza incuro nyinshi

Ubwanditsi 02 Dec 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Inama ya Komisiyo y’imisifurire ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Ugushyingo 2021 yiga ku myitwarire ya bamwe mu bayobozi b’imikino (abasifuzi n’abakomiseri) mu marushanwa atandukanye ategurwa na FERWAFA maze ifata imyanzuro irimo guhagarika bamwe muri abo basifuzi mu bihe bitandukanye.

Mu minsi ishize nibwo abayobozi b’amakipe ndetse n’abafana batishimiye imisifurire yagaragaye ku mikino itandukanye yabaye mu minsi ishize, bityo ishyirahamwe nyarwanda ry’umupira w’amaguru FERWAFA ikaba yafashe imyanzuro ikurikira:

1. SEBAHUTU Yussuf : Komisiyo yasanze SEBAHUTU Yussuf wari Komiseri w’umukino wa Shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagore wahuje IPM WFC na GATSIBO WFC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika amezi atandatu (6) uhereye umunsi yamenyesherejweho uyu mwanzuro.

2. MUNYANEZA Jean Paul : Komisiyo yasanze MUNYANEZA Jean Paul wari Komiseri w’umukino wa Shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagore wahuje KAYONZA WFC na NASHO WFC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika amezi atandatu (6) uhereye umunsi yamenyesherejweho uyu mwanzuro.

3. NSABIMANA Céléstin : Komisiyo yasanze NSABIMANA Céléstin wari umusifuzi wa kane ku mukino wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo ‘’Primus National League’’ wahuje Rayon Sports FC na Etoile de l’Est FC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bibiri (2) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

4. MUNEZA Vagne : Komisiyo yasanze MUNEZA Vagne wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo ‘’Primus National League’’ wahuje Rayon Sports FC na Etoile de l’Est FC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bitatu (3) bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

5. RUHUMURIZA Justin : Komisiyo yasanze RUHUMURIZA Justin wari umusifuzi wa kabiri wungirije ku mukino wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo ‘’Primus National League’’ wahuje Police FC FC na Gorilla FC wabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bine (4) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

6. NSABIMANA Claude : Komisiyo yasanze NSABIMANA Claude wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo ‘’Primus National League’’ wahuje Police FC FC na Gorilla FC wabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bibiri (2) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

7. MULINDANGABO Moïse : Inama ya Komisiyo y’imisifurire yateranye ku itariki ya 25 Ugushyingo 2021 yasanze MULINDANGABO Moïse wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo ‘’Primus National League’’ wahuje Rayon Sports FC na Bugesera FC wabaye tariki ya 20 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bitatu (3) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

Komisiyo y’imisifurire yafashe ibi byemezo igendeye ku itegeko rigenga imisifurire mu FERWAFA mu ngingo ya karindwi (7) igika cya makumyabiri na rimwe (21).

FERWAFA iboneyeho kumenyesha abanyamuryango bayo ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye b’umupira w’amaguru ko itazihanganira amakosa y’imisifurire ayo ari yo yose kandi ko izakomeza gushyira imbaraga mu kongerera ubumenyi n’ubushobozi abasifuzi mu byiciro byose mu Rwanda.

2021-12-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

” Ushaka inshuti itazagutererana mu mahina, hitamo Paul Kagame, umunyabushishozi ntagereranywa”- Andrew Mwenda.

” Ushaka inshuti itazagutererana mu mahina, hitamo Paul Kagame, umunyabushishozi ntagereranywa”- Andrew Mwenda.

Ubwanditsi 12 Aug 2024
RMC yasuye abanyamakuru babiri bafunze

RMC yasuye abanyamakuru babiri bafunze

Ubwanditsi 04 Mar 2017
Debora Kayembe, umwe mu bayobozi ba Kaminuza ya EDINBURGH yo muri Ecosse, ari mu kaga kubera guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Debora Kayembe, umwe mu bayobozi ba Kaminuza ya EDINBURGH yo muri Ecosse, ari mu kaga kubera guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 23 Apr 2022
Amafoto – Kwerekanwa kw’abakinnyi bahabwa nimero nshya, umukino wa Gicuti na Kiyovu SC, kuririmba kw’abahanzi no kwakira abafana kuri Sitade mu byaranze Rayon Sports Day

Amafoto – Kwerekanwa kw’abakinnyi bahabwa nimero nshya, umukino wa Gicuti na Kiyovu SC, kuririmba kw’abahanzi no kwakira abafana kuri Sitade mu byaranze Rayon Sports Day

Ubwanditsi 25 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibimenyetso 6 byagufasha gutahura “ABAHANUZI B’IBINYOMA” bitagusabye kujya mu Mwuka!
MULTIMEDIA

Ibimenyetso 6 byagufasha gutahura “ABAHANUZI B’IBINYOMA” bitagusabye kujya mu Mwuka!

Ubwanditsi 29 Mar 2017
Umushyikirano 19: Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk’ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye “Perezida Kagame”
Amakuru

Umushyikirano 19: Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk’ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye “Perezida Kagame”

Ubwanditsi 23 Jan 2024
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa yihariye ya Loni mu rwego rw’ingufu
UBUKUNGU

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa yihariye ya Loni mu rwego rw’ingufu

Ubwanditsi 24 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru