• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26   |   31 May 2026

  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Tunisie ibaye ikipe ya gatatu isezerewe nyuma ya Cameroni n’u Rwanda

Tunisie ibaye ikipe ya gatatu isezerewe nyuma ya Cameroni n’u Rwanda

Ubwanditsi 31 Jan 2016 IMIKINO

Les Aigles du Mali, ikipe y’igihugu ya Mali ibonye tike ya ½ nyuma yo gusezerera Tunisia ku bitego 2-1 mu mukino wa ¼ wa CHAN wabereye kuri stade Regionale i Nyamirambo kuri iki Cyumweru.
-1965.jpg

Abarabu bafite igikombe cy’iri rushanwa cyo mu 2011 begukanye ubwo bitabiraga iri rushanwa ku nshuro imwe rukumbi bariherukagamo, babonye igitego cya mbere ku munota wa 14 w’umukino gitsinzswe na Mohamed Ali Monser ku mupira yahawe na Mohamed Amine Ben Amor.

Mu gice cya kabiri Mali yokeje igitutu Tunisia, ibona uburyo butandukanye bwo kwishyura igitego ariko amahirwe Koita wa Mali yabonye imbere y’izamu rya Tunisia ubugira kabiri, ananirwa kuyabyza umusaruro.

Mali yakomeje kwiharira iminota 20 ibanze y’igice cya kabiri, ikoresheje impande zayo zari ziyobowe na N’Guessan Kouame, Abdoulaye Diarra ndetse na Mamadou Coulibary na Sekou Koita bashakaga ibitego ku ruhande rwa Les Aigles du Mali.
Ku munota wa 69, ku mupira wahinduwe na Mamadou Coulibary mu rubuga rw’amahina rwa Tunisia, Zied Boughattas yawukoze maze Mali ibone penaliti yinjijwe neza na Aliou Dieng, banganya igitego 1-1.

Abdoulaye Diarra yashoboraga kubonera Mali igitego cya kabiri ku munota wa 74, ariko ishoti yateye irica hejuru y’izamu rya Rami Jerdi, umuzamu wa Tunisia mu gihe kurundi ruhand Essifi Hichemna we yananiwe kubyaza umusaruro uburyo Tunisia yaboonye imbere y’izamu rya Djigui Diarra.

Abdoulaye Diarra yaje kwikosora ku nshuro yakuriye ubwo ku munota wa 81 w’umukino ku mupira wari uvuye kuri Mamadou Coulibary yateye ishoti ryoroheje maze Rami Jeridi ananirwa kuruhagarika, umupira ujya mu ncundura, Mali iyobora umukino n’ibitego 2-1.

Tunisia yakinnye ishaka kwishyura, yaranzwe no gukora amakosa menshi ndetse byari kuyiviramo gutsindwa igitego cya gatatu ku munota wa 82 ariko Jeridi akuramo n’ibpfunsi umupira wari utewe na Sekou Koita kuri coup-franc.

Tunisia yongeye kurokorwa na Jeridi ku munota wa 87 kuri coup-franc yatewe na Lassana Samake ariko kubw’amahirwe uyu munyezamu akozaho ikirenge, umupira ugana muri koruneli.

Ku guhererekanya kwiza hagati ya Akaichi na Essifi, Tunisia yashoboraga kwishyura mu minota y’inyongera, ariko umupira wa Ben Amor ufatwa neza na Djigui Diarra, Tunisia isezererwa itageze muri 1/2.

Uyu mukino, ugiye gukurikirwa n’uhuza Guinea na Zambia kuri stade Umuganda mu karere ka Rubavu, saa

ubu zikaba zigeze kuma penariti turabangezaho ikitsinze mukanya.

M.Fils

2016-01-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Se wa Rihanna arifuza ko yasubirana na Chris Brown

Se wa Rihanna arifuza ko yasubirana na Chris Brown

Ubwanditsi 06 Feb 2016
Impamvu u Rwanda rwikuye mu bihugu byifuza kwakira igikombe cy’Isi U 17

Impamvu u Rwanda rwikuye mu bihugu byifuza kwakira igikombe cy’Isi U 17

Ubwanditsi 07 Mar 2018
Senegal yegukanye igikombe cya Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina mu bihugu byabo CHAN 2022

Senegal yegukanye igikombe cya Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina mu bihugu byabo CHAN 2022

Ubwanditsi 05 Feb 2023
APR FC yanganyije na Gasogi United, Mukura VS itsinda Marines FC yuzuza imikino 5 idatsindwa

APR FC yanganyije na Gasogi United, Mukura VS itsinda Marines FC yuzuza imikino 5 idatsindwa

Ubwanditsi 03 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abasore batanu bafunzwe na Polisi kubera icyaha cy’ubwambuzi bushukana
Mu Mahanga

Abasore batanu bafunzwe na Polisi kubera icyaha cy’ubwambuzi bushukana

Ubwanditsi 23 Jan 2016
Knowless na Clement  Itorero ryanze kubasezeranya bitabaza Pasiteri wigenga
IMIKINO

Knowless na Clement Itorero ryanze kubasezeranya bitabaza Pasiteri wigenga

Ubwanditsi 07 Aug 2016
Gucyurirana mu bikomeje kuranga INTAMBARA y’amagambo hagati ya Conte na Mourinho
IMIKINO

Gucyurirana mu bikomeje kuranga INTAMBARA y’amagambo hagati ya Conte na Mourinho

Ubwanditsi 06 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru