• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Amavubi yatsinzwe umukino wa kabiri muri Cecafa [ Amafoto ]

Amavubi yatsinzwe umukino wa kabiri muri Cecafa [ Amafoto ]

Ubwanditsi 06 Dec 2017 IMIKINO

Antoine Hey John Paul umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri mu mikino ya CECAFA Senior Challenge Cip 2-17 iri kubera muri Kenya, nyuma yo kunyagirwa na Zanzibar ibitego 3-1 yavuze ko icyo akeneye ari ugutegura ikipe izakina CHAN 2018 no kongera ubunararibonye bw’abakinnyi.
U Rwanda rwatsinzwe na Zanzibar ibitego 3-1 kuri uyu wa Kabiri nyuma yo kuba kuwa Mbere baratsinzwe na Kenya ibitego 2-0 mu mukino wafunguraga irushanwa. Aganira n’abanyamakuru nyuma yo gutsindwa na Zanzibar, Antoine Hey yavuze ko kuba ikipe afite yiganjemo abakinnyi bakiri bato mu mikino mpuzamahanga byamubereye umwanya mwiza wo kubaha umwanya kugira ngo bige kandi abona ko bigenda bitanga umusaruro. Mu magambo ye yagize ati:

Reka mbanze nshimire Zanzibar ku ntsinzi babonye. Byatugoye cyane mu by’ukuri kuko twabanjwe igitego, turakishyura nyuma baza kutwongeramo ibindi. Gusa ibyo ari byo byose ni ikizamini cyiza ku ikipe yanjye, ni isomo ryiza ku bunararibonye ku bakinnyi bacu. Bamwe muri bo bakinaga umukino wabo wa mbere ku rwego mpuzamahanga abandi ni bwo bari kuva mu bibabzo by’imvune. Byari byiza kubabona bakina bakanyereka ibyo bashoboye.

Antoine Hey Paul akomeza avuga ko ikigamijwe ari ukugenda akora igerageza ku bakinnyi batandukanye kugira ngo arebe uko bitwara kuri buri mwanya bakina bityo ngo bizamworohere kugira ikipe ikorana neza mu mikino ya CHAN 2018 izabera muri Maroc. Yagize ati:

Muri macye turi hano (Nairobi) kugira ngo twige bityo tunategura abakinnyi bacu kugira ngo tuzajye mu mikino ya CHAN 2018 duhagaze neza. Ibi kandi bizadufasha kumenya abakinnyi bafite icyo batumarira kuri buri mwanya mu minsi iri imbere. Imikino ibiri tumaze gutsindwa yatweretse ishusho nyayo y’abakinnyi bagira icyo badufasha aho rukomeye.

Mu gukora impinduka zigamije kwiga nibwo Antoine Hey yabanjemo abakinnyi batandukanye 1005 n'abatsinzwe na Kenya

Mu gukora impinduka zigamije kwiga nibwo Antoine Hey yabanjemo abakinnyi batandukanye 1005 n’abatsinzwe na Kenya

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga

Kuba u Rwanda rumaze gutsindwa imikino ibiri ndetse Amavubi akaba ariyo kipe itarabona inota na rimwe mu itsinda A yewe ikanaba ikipe imaze gutsindwa ibitego byinshi, Antoine Hey we avuga ko ari ibintu yishimira kuko ngo buri mukino uramushimisha. Mu magambo ye yagize ati:

Twebwe turi kugenda umukino ku mukino twiga. Ikindi twishimira buri mukino dukina kuko bituma abakinnyi bacu barushaho kwitegura, babona umwanya wo gukina. Nk’uyu munsi (Kuwa 2) twakoresheje umunyezamu ku nshuro ye ya mbere, umukino ukurikira tuzashyiramo undi (Nzarora Marcel). Muri macye turi kugenda twiteguriramo kuko nitumara gusubira mu rugo (Kigali) tuzaba dusigaranye ibyumweru bitatu byo kwitegura CHAN 2018.

Nshimiyimana Imran niwe wari kapiteni w'Amavubi yatsinzwe ma Zanzibar ibitego 3-1

Nshimiyimana Imran ni we wari kapiteni w’Amavubi yatsinzwe ma Zanzibar ibitego 3-1

Kimenyi Yves bwa mbere abanza mu izamu ry'Amavubi makuru yahise yinjizwa ibitego bitatu

Kimenyi Yves bwa mbere abanza mu izamu ry’Amavubi makuru yahise yinjizwa ibitego bitatu

Hakizimana Muhadjili niwe watsinze igitego cy'impozamarira cy'u Rwanda

Hakizimana Muhadjili ni we watsinze igitego cy’impozamarira cy’u Rwanda

Mu mukino u Rwanda rwatsinzwemo kuri uyu wa Kabiri, Zanzibar ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 34′ ubwo Yahya Mudathir yatsindaga igitego cy’umutwe ahagaze hagati ya Niyonzima Olivier Sefu na Emmanuel Imanishimwe mu gihe Rugwiro Herve na Mbogo Ally bakinaga mu mu mutima w’ubwugarizi bari bamaze kuva mu myanya yabo.

Amakipe yombi avuye mu karuhuko ni bwo Hakizimana Mihadjili yishyuye iki gitego ku munota wa 46′ bivuye ku mupira yahawe na Biramahire Abeddy. Igitego cya kabiri cya Zanzibar cyabonetse ku munota wa 52′ gitsinzwe na Mohammed Djuma biturutse ku gihunga cy’abugarira b’u Rwanda bahagaze nabi bityo Zanzibar babona uko bahana umupira. Igitego cya gatatu mu nyungu za Zanzibar cyatsinzwe na Kassimu Khamis ku munota we 86′ w’umukino.

Ni igitego Zanzibar bateguye kuko cyagiyemo Kassim abanje gucenga Imanishimwe Emmanuel wari waje gukiza izamu avuye inyuma ku ruhande rw’ibumoso. Muri uyu mukino waberaga Machackos, Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC wari wabanje mu izamu yahaboneye ikarita y’umuhondo azira kuva mu izamu akajya kwivanga mu kibazo cyari kibereye hagati mu kibuga.

2017-12-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nshuti ukina muri Tunisie yasuye APR FC ayibwira ibiyifasha gutsinda Club Africain (Amafoto)

Nshuti ukina muri Tunisie yasuye APR FC ayibwira ibiyifasha gutsinda Club Africain (Amafoto)

Ubwanditsi 04 Dec 2018
Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali

Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali

RUSHYASHYA 03 May 2026
Rayon Sports yatakaje amanota i Rusizi mbere yo guhura na AS Kigali

Rayon Sports yatakaje amanota i Rusizi mbere yo guhura na AS Kigali

Ubwanditsi 23 Oct 2016
As Kigali yatsinzwe na DCMP yo muri Congo ibitego 2-1 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri mu marushanwa ya CAF Confederations Cup

As Kigali yatsinzwe na DCMP yo muri Congo ibitego 2-1 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri mu marushanwa ya CAF Confederations Cup

Ubwanditsi 17 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibihugu byo muri EAC n’Ibiyaga Bigari nibyo bicumbikiye abantu benshi bakoze Jenoside
ITOHOZA

Ibihugu byo muri EAC n’Ibiyaga Bigari nibyo bicumbikiye abantu benshi bakoze Jenoside

Ubwanditsi 16 Apr 2018
Ibintu 10 MusoreMukobwa bitera ibyago  uramutse urekeye aho  gutera akabariro mu gihe wakamenyereye
SHOWBIZ

Ibintu 10 MusoreMukobwa bitera ibyago uramutse urekeye aho gutera akabariro mu gihe wakamenyereye

Ubwanditsi 14 Jan 2017
Umuryango wa Rwigara uri mu maboko ya Polisi ukurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo kugambanira Igihugu
ITOHOZA

Umuryango wa Rwigara uri mu maboko ya Polisi ukurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo kugambanira Igihugu

Ubwanditsi 24 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru