• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Amavubi yatsinzwe umukino wa kabiri muri Cecafa [ Amafoto ]

Amavubi yatsinzwe umukino wa kabiri muri Cecafa [ Amafoto ]

Ubwanditsi 06 Dec 2017 IMIKINO

Antoine Hey John Paul umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri mu mikino ya CECAFA Senior Challenge Cip 2-17 iri kubera muri Kenya, nyuma yo kunyagirwa na Zanzibar ibitego 3-1 yavuze ko icyo akeneye ari ugutegura ikipe izakina CHAN 2018 no kongera ubunararibonye bw’abakinnyi.
U Rwanda rwatsinzwe na Zanzibar ibitego 3-1 kuri uyu wa Kabiri nyuma yo kuba kuwa Mbere baratsinzwe na Kenya ibitego 2-0 mu mukino wafunguraga irushanwa. Aganira n’abanyamakuru nyuma yo gutsindwa na Zanzibar, Antoine Hey yavuze ko kuba ikipe afite yiganjemo abakinnyi bakiri bato mu mikino mpuzamahanga byamubereye umwanya mwiza wo kubaha umwanya kugira ngo bige kandi abona ko bigenda bitanga umusaruro. Mu magambo ye yagize ati:

Reka mbanze nshimire Zanzibar ku ntsinzi babonye. Byatugoye cyane mu by’ukuri kuko twabanjwe igitego, turakishyura nyuma baza kutwongeramo ibindi. Gusa ibyo ari byo byose ni ikizamini cyiza ku ikipe yanjye, ni isomo ryiza ku bunararibonye ku bakinnyi bacu. Bamwe muri bo bakinaga umukino wabo wa mbere ku rwego mpuzamahanga abandi ni bwo bari kuva mu bibabzo by’imvune. Byari byiza kubabona bakina bakanyereka ibyo bashoboye.

Antoine Hey Paul akomeza avuga ko ikigamijwe ari ukugenda akora igerageza ku bakinnyi batandukanye kugira ngo arebe uko bitwara kuri buri mwanya bakina bityo ngo bizamworohere kugira ikipe ikorana neza mu mikino ya CHAN 2018 izabera muri Maroc. Yagize ati:

Muri macye turi hano (Nairobi) kugira ngo twige bityo tunategura abakinnyi bacu kugira ngo tuzajye mu mikino ya CHAN 2018 duhagaze neza. Ibi kandi bizadufasha kumenya abakinnyi bafite icyo batumarira kuri buri mwanya mu minsi iri imbere. Imikino ibiri tumaze gutsindwa yatweretse ishusho nyayo y’abakinnyi bagira icyo badufasha aho rukomeye.

Mu gukora impinduka zigamije kwiga nibwo Antoine Hey yabanjemo abakinnyi batandukanye 1005 n'abatsinzwe na Kenya

Mu gukora impinduka zigamije kwiga nibwo Antoine Hey yabanjemo abakinnyi batandukanye 1005 n’abatsinzwe na Kenya

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga

Kuba u Rwanda rumaze gutsindwa imikino ibiri ndetse Amavubi akaba ariyo kipe itarabona inota na rimwe mu itsinda A yewe ikanaba ikipe imaze gutsindwa ibitego byinshi, Antoine Hey we avuga ko ari ibintu yishimira kuko ngo buri mukino uramushimisha. Mu magambo ye yagize ati:

Twebwe turi kugenda umukino ku mukino twiga. Ikindi twishimira buri mukino dukina kuko bituma abakinnyi bacu barushaho kwitegura, babona umwanya wo gukina. Nk’uyu munsi (Kuwa 2) twakoresheje umunyezamu ku nshuro ye ya mbere, umukino ukurikira tuzashyiramo undi (Nzarora Marcel). Muri macye turi kugenda twiteguriramo kuko nitumara gusubira mu rugo (Kigali) tuzaba dusigaranye ibyumweru bitatu byo kwitegura CHAN 2018.

Nshimiyimana Imran niwe wari kapiteni w'Amavubi yatsinzwe ma Zanzibar ibitego 3-1

Nshimiyimana Imran ni we wari kapiteni w’Amavubi yatsinzwe ma Zanzibar ibitego 3-1

Kimenyi Yves bwa mbere abanza mu izamu ry'Amavubi makuru yahise yinjizwa ibitego bitatu

Kimenyi Yves bwa mbere abanza mu izamu ry’Amavubi makuru yahise yinjizwa ibitego bitatu

Hakizimana Muhadjili niwe watsinze igitego cy'impozamarira cy'u Rwanda

Hakizimana Muhadjili ni we watsinze igitego cy’impozamarira cy’u Rwanda

Mu mukino u Rwanda rwatsinzwemo kuri uyu wa Kabiri, Zanzibar ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 34′ ubwo Yahya Mudathir yatsindaga igitego cy’umutwe ahagaze hagati ya Niyonzima Olivier Sefu na Emmanuel Imanishimwe mu gihe Rugwiro Herve na Mbogo Ally bakinaga mu mu mutima w’ubwugarizi bari bamaze kuva mu myanya yabo.

Amakipe yombi avuye mu karuhuko ni bwo Hakizimana Mihadjili yishyuye iki gitego ku munota wa 46′ bivuye ku mupira yahawe na Biramahire Abeddy. Igitego cya kabiri cya Zanzibar cyabonetse ku munota wa 52′ gitsinzwe na Mohammed Djuma biturutse ku gihunga cy’abugarira b’u Rwanda bahagaze nabi bityo Zanzibar babona uko bahana umupira. Igitego cya gatatu mu nyungu za Zanzibar cyatsinzwe na Kassimu Khamis ku munota we 86′ w’umukino.

Ni igitego Zanzibar bateguye kuko cyagiyemo Kassim abanje gucenga Imanishimwe Emmanuel wari waje gukiza izamu avuye inyuma ku ruhande rw’ibumoso. Muri uyu mukino waberaga Machackos, Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC wari wabanje mu izamu yahaboneye ikarita y’umuhondo azira kuva mu izamu akajya kwivanga mu kibazo cyari kibereye hagati mu kibuga.

2017-12-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kiyovu SC yatumije inama y’intekorusange yatangaje Koukouras Petros nk’umutoza mushya wayo

Kiyovu SC yatumije inama y’intekorusange yatangaje Koukouras Petros nk’umutoza mushya wayo

Ubwanditsi 13 Jun 2023
Amavubi yatsindiwe muri Guinée yatahanye isoni ku maso

Amavubi yatsindiwe muri Guinée yatahanye isoni ku maso

Ubwanditsi 14 Oct 2018
Ángel Di María yihimuye kuri Manchester United, afasha PSG kuyitsindira mu rugo (Amafoto)

Ángel Di María yihimuye kuri Manchester United, afasha PSG kuyitsindira mu rugo (Amafoto)

Ubwanditsi 13 Feb 2019
Uko byagenze ngo Byiringiro Lague wari wifujwe na Rayon Sports yerekeze muri Police FC

Uko byagenze ngo Byiringiro Lague wari wifujwe na Rayon Sports yerekeze muri Police FC

Ubwanditsi 07 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Clarisse Kayisire wiyise Ariane Mukundente, aho gufasha abe kwivana mu bukene n’ibindi bibazo batewe na Jenoside, atanga akayabo mu gushyigikira abajenosideri.” – Umusomyi wa Rushyashya
Amakuru

“Clarisse Kayisire wiyise Ariane Mukundente, aho gufasha abe kwivana mu bukene n’ibindi bibazo batewe na Jenoside, atanga akayabo mu gushyigikira abajenosideri.” – Umusomyi wa Rushyashya

Ubwanditsi 06 Jun 2021
Kirehe: Abantu babiri barimo umumotari bafatanwe ibiro 80 by’urumogi
Mu Mahanga

Kirehe: Abantu babiri barimo umumotari bafatanwe ibiro 80 by’urumogi

Ubwanditsi 25 Apr 2016
Mu Burundi Bararira ayo kwarika nyuma y’Inkongi Karahabutaka Yarindimuye ububiko bw’intwaro
Amakuru

Mu Burundi Bararira ayo kwarika nyuma y’Inkongi Karahabutaka Yarindimuye ububiko bw’intwaro

RUSHYASHYA 01 Apr 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru