• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Nshuti ukina muri Tunisie yasuye APR FC ayibwira ibiyifasha gutsinda Club Africain (Amafoto)

Nshuti ukina muri Tunisie yasuye APR FC ayibwira ibiyifasha gutsinda Club Africain (Amafoto)

Ubwanditsi 04 Dec 2018 IMIKINO

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Nshuti Innocent ukina muri Club Stade Tunisien y’i Tunis, yasuye bagenzi be yasize muri APR FC abaganiriza ku byo bakwirinda mu mukino ubahuza na Club Africain.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Ukuboza 2019 saa 19h z’i Kigali, nibwo ikipe ya APR FC ihangana na Club Africain yo muri Tunisia kuri Stade Olympique de Radès mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

APR FC yageze muri Tunisia nyuma yo gukora urugendo rwahagurutse mu Rwanda kuwa Gatandatu tariki 1 Ukuboza 2018 saa 16h barara i Doha muri Qatar, bahahaguruka saa tatu z’igitondo cyo ku Cyumweru berekeza muri Tunisia, aho bageze ku gicamunsi.

Iyi kipe icumbitse muri Sentido Phenicia Hotel iri mu gace ka Hammamet hafi y’inyanja ya Méditerranée, yasuwe na rutahizamu w’umunyarwanda Nshuti Innocent ukina muri Club Stade Tunisien yo muri uyu Mujyi wa Tunis, abaganiriza byinshi byabafasha mu mukino wo kwishyura.

Nshuti yabwiye IGIHE ko afitiye icyizere bagenzi be b’abanyarwanda nubwo gutsindira Abarabu iwabo bitoroshye.

Ati “Bafite akazi katoroshye. Naganiriye na bagenzi banjye mbibutsa ko gutinya cyangwa kubaha cyane Club Africain bizatuma ikipe yacu isezererwa kuko Abarabu bakora buri kimwe ngo babone intsinzi harimo no gutera ubwoba uwo bahanganye.”

Yakomeje agira ati “Hano haba abafana bagira amahane kandi bahora inyuma y’amakipe yabo mu bihe bibi n’ibyiza. Ntekereza ko abazakina uyu mukino basabwa kubima amatwi kandi mbafitiye icyizere kuko APR FC ifite abakinnyi benshi bafite inararibonye.”
APR FC yakoreye imyitozo ya nyuma kuri stade ya Rades, nta kibazo cy’imvune ifite kandi yiteguye gusiba amateka mabi yanditswe muri 2011 ubwo yatsindirwaga kuri iyi stade na Club Africain 4-0 nabwo muri aya marushanwa ya CAF.

Abakinnyi 11 APR FC ishobora kubanza mu kibuga kuri uyu mukino

Umunyezamu: Kimenyi Yves

Ba myugariro: Ombolenga Fitina, Buregeya Prince, Herve Rugwiro, Emmanuel Imanishimwe ‘Mangwende’.

Abo hagati: Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’, Butera Andrew na Imran Nshimiyimana.

Ba rutahizamu: Muhadjiri Hakizimana, Issa Bigirimana na Dominique Savio Nshuti

Nshuti Innocent ukina muri Tunisie yasuye bagenzi be yasize muri APR FC

Kimenyi Yves, umunyezamu wa APR FC afite akazi katoroshye

Ngo barasabwa kudatinya cyangwa ngo bubahe cyane Club Africain

APR FC icumbitse muri Sentido Phenicia Hotel

Iyi Hotel ikora ku nyanja ya Méditerranée

Butera Andrew afite akazi ko kuyobora umukino wa APR FC muri iri joro

Bakoreye imyitozo ya nyuma kuri stade ya Rades

2018-12-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rwageze muri kimwe cya kane cy’imikino Nyafurika ya Volleyball, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Burikina Faso amaseti atatu ku busa

U Rwanda rwageze muri kimwe cya kane cy’imikino Nyafurika ya Volleyball, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Burikina Faso amaseti atatu ku busa

Ubwanditsi 10 Sep 2021
Musanze FC irakira Rayon Sports naho Marines FC ikine na Kiyovu Sports mu mikino ibanza ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2022

Musanze FC irakira Rayon Sports naho Marines FC ikine na Kiyovu Sports mu mikino ibanza ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2022

Ubwanditsi 04 Apr 2022
APR WVC yerekeje muri Tunisia aho igiye kwitegura gukina imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo

APR WVC yerekeje muri Tunisia aho igiye kwitegura gukina imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo

Ubwanditsi 05 May 2023
U Rwanda rwatsinze Tanzanie mu gikombe cya Afurika cya Volleyball rugera muri 1/4 aho bzahura na Algerie

U Rwanda rwatsinze Tanzanie mu gikombe cya Afurika cya Volleyball rugera muri 1/4 aho bzahura na Algerie

Ubwanditsi 08 Sep 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali: Ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano bwatangiye  gushyirwa mu bikorwa
Mu Mahanga

Kigali: Ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano bwatangiye gushyirwa mu bikorwa

Ubwanditsi 12 Aug 2016
RPF irangije kongere mu munezero naho ANC itangiye iyayo mu bushyamirane
POLITIKI

RPF irangije kongere mu munezero naho ANC itangiye iyayo mu bushyamirane

Ubwanditsi 16 Dec 2017
Perezida Kagame mu guharanira Amahoro ni Indashyikirwa “Emir wa Qatar”
Amakuru

Perezida Kagame mu guharanira Amahoro ni Indashyikirwa “Emir wa Qatar”

RUSHYASHYA 21 Nov 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru