• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ibihugu byo muri EAC n’Ibiyaga Bigari nibyo bicumbikiye abantu benshi bakoze Jenoside

Ibihugu byo muri EAC n’Ibiyaga Bigari nibyo bicumbikiye abantu benshi bakoze Jenoside

Ubwanditsi 16 Apr 2018 ITOHOZA

Ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba(EAC) ndetse n’akarere k’Ibiyaga Bigari nibyo bicumbikiye abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi benshi ku isi.

Mu bihugu bya EAC habarizwa abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bagera kuri 317 naho mu Biyaga Bigari, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo icumbikiye abagera kuri 303 . Mu gihe abahunze ubutabera bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside ku rwego rw’isi bangana na 911.

Nubwo u Rwanda rugenda rushyiramo imbaraga mu guta muri yombi no kugeza imbere y’ubutabera abagize uruhare muri Jenoside bahungiye mu bihugu nk’u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’u Bubiligi, muri aka karere umubare uracyari mukeya.

Abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamaze koherezwa mu Rwanda imbere y’ubutabera bavuye mu bice bitandukanye by’isi, batatu gusa nibo bavuye mu bihugu bya EAC. Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Jean Bosco Mutangana yatangarije The East African dukesha iyi nkuru ko  ibihugu bimwe by’abaturanyi byabuze ubushobozi bwo gukora iperereza no gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bari ku butaka bwabo.

Yagize ati: “Sintekereza ko igihugu cyacumbikira abagize uruhare muri Jenoside mu gihe cy’imyaka 24 ku bushake.  Navuganye na bagenzi banjye benshi bo mu bihugu by’abaturanyi bavuga ko babura ubushobozi’’. Yongeyeho ko bamwe bagenda bahindura amazina n’ibyangombwa .

Ku rundi ruhande hari ibindi bihugu byanga gutanga aba bantu bitewe n’impamvu za politike. U Burundi na Congo byagiye byanga gukorana n’u Rwanda inshuro nyinshi.

Kugeza ubu , mu karere k’Ibiyaga Bigari, Congo niyo icumbikiye abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bagera kuri 303.

Muri EAC,  Uganda icumbikiye abagere kuri 242, Tanzaniya 31, Kenya 30 ndetse n’u Burundi bucumbikiye 14. U Bufaransa nibwo bucumbikiye benshi hanze ya Afurika bangana na 42.

 

2018-04-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hagaragajwe  Inzira ndende y’uburyo inzego z’Iperereza ry’u Rwanda zatahuye umuzingo  w’Ibiganiro  bya Adeline Rwigara [ Diane Rwigara  yaburiye umuzigo  mu ndege , ajya kwa Kayumba Nyamwasa wa RNC ]

Hagaragajwe Inzira ndende y’uburyo inzego z’Iperereza ry’u Rwanda zatahuye umuzingo w’Ibiganiro bya Adeline Rwigara [ Diane Rwigara yaburiye umuzigo mu ndege , ajya kwa Kayumba Nyamwasa wa RNC ]

Ubwanditsi 25 Sep 2017
Akumiro: Rudasingwa yongeye kwiyerurutsa ku bafaransa asebya u Rwanda nk’ibisanzwe

Akumiro: Rudasingwa yongeye kwiyerurutsa ku bafaransa asebya u Rwanda nk’ibisanzwe

Ubwanditsi 28 Dec 2017
Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga muri politiki y’u Rwanda

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga muri politiki y’u Rwanda

Ubwanditsi 06 Jul 2017
Himbara yongeye gushyirwa mu majwi nk’Umucengezamatwara wa RNC muri Uganda

Himbara yongeye gushyirwa mu majwi nk’Umucengezamatwara wa RNC muri Uganda

Ubwanditsi 25 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhanzi The BEN i Buruseli mu Bubiligi aho agiye gutaramira abanyarwanda
IMIKINO

Umuhanzi The BEN i Buruseli mu Bubiligi aho agiye gutaramira abanyarwanda

Ubwanditsi 29 Feb 2016
RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere
Mu Mahanga

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere

Ubwanditsi 21 Feb 2017
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.
Amakuru

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Ubwanditsi 18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru