• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Ibihugu byo muri EAC n’Ibiyaga Bigari nibyo bicumbikiye abantu benshi bakoze Jenoside

Ibihugu byo muri EAC n’Ibiyaga Bigari nibyo bicumbikiye abantu benshi bakoze Jenoside

Ubwanditsi 16 Apr 2018 ITOHOZA

Ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba(EAC) ndetse n’akarere k’Ibiyaga Bigari nibyo bicumbikiye abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi benshi ku isi.

Mu bihugu bya EAC habarizwa abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bagera kuri 317 naho mu Biyaga Bigari, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo icumbikiye abagera kuri 303 . Mu gihe abahunze ubutabera bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside ku rwego rw’isi bangana na 911.

Nubwo u Rwanda rugenda rushyiramo imbaraga mu guta muri yombi no kugeza imbere y’ubutabera abagize uruhare muri Jenoside bahungiye mu bihugu nk’u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’u Bubiligi, muri aka karere umubare uracyari mukeya.

Abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamaze koherezwa mu Rwanda imbere y’ubutabera bavuye mu bice bitandukanye by’isi, batatu gusa nibo bavuye mu bihugu bya EAC. Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Jean Bosco Mutangana yatangarije The East African dukesha iyi nkuru ko  ibihugu bimwe by’abaturanyi byabuze ubushobozi bwo gukora iperereza no gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bari ku butaka bwabo.

Yagize ati: “Sintekereza ko igihugu cyacumbikira abagize uruhare muri Jenoside mu gihe cy’imyaka 24 ku bushake.  Navuganye na bagenzi banjye benshi bo mu bihugu by’abaturanyi bavuga ko babura ubushobozi’’. Yongeyeho ko bamwe bagenda bahindura amazina n’ibyangombwa .

Ku rundi ruhande hari ibindi bihugu byanga gutanga aba bantu bitewe n’impamvu za politike. U Burundi na Congo byagiye byanga gukorana n’u Rwanda inshuro nyinshi.

Kugeza ubu , mu karere k’Ibiyaga Bigari, Congo niyo icumbikiye abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bagera kuri 303.

Muri EAC,  Uganda icumbikiye abagere kuri 242, Tanzaniya 31, Kenya 30 ndetse n’u Burundi bucumbikiye 14. U Bufaransa nibwo bucumbikiye benshi hanze ya Afurika bangana na 42.

2018-04-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko Alexis Sinduhije, umukuru w’ishyaka MSD ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi yangiwe kwinjira mu Burayi

Uko Alexis Sinduhije, umukuru w’ishyaka MSD ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi yangiwe kwinjira mu Burayi

Ubwanditsi 06 Jun 2016
Ikinyoma cya The New Vision  “Nyamwasa: Impamvu nashwanye na Kagame.’’

Ikinyoma cya The New Vision  “Nyamwasa: Impamvu nashwanye na Kagame.’’

Ubwanditsi 06 May 2019
Urubanza rwabishe Col Karegeya  ntakirimo n’ubwo rugiye gutangira i Randburg muri Afurika y’Epfo

Urubanza rwabishe Col Karegeya ntakirimo n’ubwo rugiye gutangira i Randburg muri Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 01 Nov 2018
Uganda: Buri kwezi abanyeshuri 10 ba Kaminuza ya Makerere bariyahura

Uganda: Buri kwezi abanyeshuri 10 ba Kaminuza ya Makerere bariyahura

Ubwanditsi 04 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuyobozi muri Polisi ya Uganda yagonzwe ahita apfa
Mu Mahanga

Umuyobozi muri Polisi ya Uganda yagonzwe ahita apfa

Ubwanditsi 17 May 2018
Kiyovu SC yatakaje, Police yihaniza Etincelles, Musanze ntiyaguwe neza na AS Kigali yayisanze iwayo – Uko imwe mu mikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona wagenze.
Amakuru

Kiyovu SC yatakaje, Police yihaniza Etincelles, Musanze ntiyaguwe neza na AS Kigali yayisanze iwayo – Uko imwe mu mikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona wagenze.

Ubwanditsi 01 May 2021
Perezida Tshisekedi agiye gutangirira ingendo z’akazi mu bihugu bitatu
POLITIKI

Perezida Tshisekedi agiye gutangirira ingendo z’akazi mu bihugu bitatu

Ubwanditsi 04 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru