• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»USA: Carlson arashinjwa kwitwaza Jenoside yakorewe Abatutsi mu kubiba inzangano

USA: Carlson arashinjwa kwitwaza Jenoside yakorewe Abatutsi mu kubiba inzangano

Ubwanditsi 10 Oct 2018 POLITIKI

Umusesenguzi mu bya politiki wa Televiziyo Foxnews, Tucker Carlson, yatangaje ko icyo Abademokarate bashaka nta kindi kitari itsembabwoko ry’Abazungu, aho yagereranyije ibyo batangaza nk’ibyatangazwaga na Guverinoma yashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, abandi basanga ntaho bihuriye kuko abademokarate atari bo bari ku butegetsi ahubwo bagasanga ashaka kwangisha Abazungu andi moko cyane cyane Abirabura n’Abayahudi.

Carlson yatanze iki kigereranyo kubera ibintu Umudemokarate, Tom Steyer yatangarije MSNBC mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ku kijyanye n’iyemerwa ry’umucamanza Kavanaugh mu rukiko rw’ikirenga.

Tom Steyer yagize ati: “Agatsiko k’abakire b’abanyabwenge  b’abazungu kashatse kubwira abasigaye mu gihugu, turaza kubyisohoramo. Kandi niba mutabishaka ibyo ni bibi cyane”

Ibi akaba yabitangarije umunyamakuru Hallie Jackson wa MSNBC, aho yakomeje agira ati: “Ku bindeba, kimwe gusa buri wese yakora, abasigaye muri Amerika, ni ukujya mu matora kuwa 06 Ugushyingo, mukabwira abo bakire b’abanyabwenge b’Abazungu ko tubaho kandi demokarasi ibaho.”

Carlson utanejejwe n’ibyatangajwe na Tom Steyer yavuze ko yakoze ikosa ryo kwirengagiza ko nawe ari umwe muri abo bazungu b’abakire iyi akaba ari impamvu abademokarate ngo batari bakwiye guhagararirwa n’abantu nka Tom Steyer.

Tom Steyer ashimangira ko Kavanaugh yashyizwe mu Rukiko rw’ikirenga n’agatsiko kagendera ku ivanguramoko mu rwego rwo guca intege andi moko y’Abanyamerika. Yavuze ko iyi ari intambara demokarasi n’andi moko y’abatuye Amerika bari gutsindwa.

Carlson akavuga ko ibi Steyer avuga ari ibintu bibi cyane bisa neza n’ibyatangazwaga n’abayobozi b’u Rwanda muri za 90.

Uru rugero rwa Carlson agereranya ibyo Steyer yavuze n’ibyatangazwaga n’abayobozi b’u Rwanda mbere ya jenoside ariko, iyi nkuru dukesha splinternews.com ivuga ko ntaho ruhuriye. Impamvu ngo ni uko abateguye jenoside bakayishyira mu bikorwa bari ku butegetsi kandi n’Abarepubulikani nabo akaba ari bo bagenzura inzego 3 zikomeye za guverinoma. Ikindi ngo ni uko jenoside yakorewe Abatutsi ifitanye isano n’amateka y’ubukoloni bwagize uruhare mu gutanya Abanyarwanda igihe kirekire.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko Carlson amaze igihe akurikirana amateka ya Afurika nyuma y’ubukoloni none akaba ari kuyakoresha mu kuyajyanisha na Jenoside y’Abazungu nk’uko ngo Abanazi bashya (neo-nazis) babikwirakwiza bashaka kwangisha abantu Abayahudi, Abirabura n’andi moko.

Harakekwa rero ko igitekerezo cya Carlson ari ukuzamura igitekerezo cy’uko Abirabura bakora ibyaha bifite aho bihuriye n’Abademokarate, bakunze kunenga ukutareshya kw’amoko, abamukurikira bakaba bashobora kubigenderaho bakumva ko Abazungu bari mu kaga muri Amerika kandi atari byo kandi ngo ni ibintu bibi cyane ku gihugu.

2018-10-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi:Gen.Evariste Ndayishimiye niwe uzahagararira ishyaka CNDD-FDD mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Burundi:Gen.Evariste Ndayishimiye niwe uzahagararira ishyaka CNDD-FDD mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Ubwanditsi 26 Jan 2020
Faustin Twagiramungu yibutse ibitereko yasheshe, yamanitse amaboko yemera ko yitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro

Faustin Twagiramungu yibutse ibitereko yasheshe, yamanitse amaboko yemera ko yitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro

Ubwanditsi 09 Apr 2021
Perezida Kenyatta aramenya ibye kuri uyu wa mbere

Perezida Kenyatta aramenya ibye kuri uyu wa mbere

Ubwanditsi 19 Nov 2017
Kagame yashimangiye ko kuba Habyarimana yari kuvaho wenyine ntacyo byagombaga kumara

Kagame yashimangiye ko kuba Habyarimana yari kuvaho wenyine ntacyo byagombaga kumara

RUSHYASHYA 08 Apr 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayobozi barindwi batawe muri yombi
ITOHOZA

Abayobozi barindwi batawe muri yombi

Ubwanditsi 27 Apr 2017
Ikipe y’igihugu ya Sierra Leone yabaye ikipe ya 24 yashimangiye kuzitabira igikombe cya Afurika cya 2021.
Amakuru

Ikipe y’igihugu ya Sierra Leone yabaye ikipe ya 24 yashimangiye kuzitabira igikombe cya Afurika cya 2021.

Ubwanditsi 16 Jun 2021
Hakomeje kwibazwa impamvu abaturage ba Uganda bafunze umuhanda k’umupaka inzego zabo zirebera
INKURU NYAMUKURU

Hakomeje kwibazwa impamvu abaturage ba Uganda bafunze umuhanda k’umupaka inzego zabo zirebera

Ubwanditsi 22 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru